Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umaze amezi arenga abiri akumiriwe ku mbuga nkoranyambaga, ashobora kongera kuzisubiraho mu gihe cya vuba binyuze mu rubuga rwe bwite.
Umujyanama we Jason Miller yabwiye Fox News ati “Ndatekereza ko tugiye kongera kubona Perezida Trump ku mbuga nkoranyambaga nko mu mezi abiri cyangwa atatu.”
Yavuze ko urwo rubuga azagaragaraho rushobora kuzahindura imiterere y’imbuga nkoranyambaga burundu kuko ruzaba “rushyushye” kurusha izindi zose. Muri Mutarama nibwo Trump yakumiriwe kuri Twitter na Facebook.
Trump bwa mbere yakumiriwe kuri Twitter mu gihe cy’amasaha 12 muri Mutarama uyu mwaka nyuma y’aho yise intwari abantu bakoreye imyigaragambyo mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko.
Icyo gihe amagana y’abamushyigikiye yiroshye muri Capitol ubwo Inteko yemezaga intsinzi ya Biden mu matora y’umwaka ushize.
Twitter yaburiye Trump ko ishobora gufunga konti ye burundu mu gihe yaba yongeye kurenga ku mategeko yayo ukundi. Yaje gusubira kuri Twitter, ubutumwa bubiri yashyizeho buhita butuma konti ye ifungwa.
Kuri Facebook konti ye naho yarafunzwe cyo kimwe no kuri Twitch na Snapchat.
NIYONZIMA Theogene