Coovid-19 yakajije umurego mu gihe gito


Ubusesenguzi bwakozwe bwerekanye ko 65% by’abamaze kwicwa na COVID-19 mu Rwanda bapfuye mu minsi 50 ishize gusa, nanone hakagaragara ko 46% by’ubwandu bwose bumaze kugaragara mu Rwanda bwabonetse muri iyo minsi. 

Ejo hashize kuwa 18 Mutarama 2021, Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Ngamije Daniel, yatangarije RBA ku mugoroba wo kuwa 18 Mutarama 2021, yasobanuye ko mu minsi mike ishize, abantu biraye cyane bakadohoka ku ngamba z’ubwirinzi bw’icyorezo bigatuma gifata indi ntera.

Yabitangaje nyuma y’uko ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 18 Mutarama bimaze gutangazwa. Byaje bikaze cyane ugereranyije n’ibyari byafatiwe mu yaherukaga yo kuwa 4 Mutarama 2021, aho Umujyi wa Kigali washyizwe muri Guma mu rugo yihariye, ndetse n’amashuri yaho yose agafungwa.

Dr. Ngamije yagize ati “Abantu tumaze gupfusha basaga 142 kugeza none, 65% muri bo ni abantu bapfuye muri iyi minsi 50 ishize. Bivuze ko muri iyi minsi 50 ishize ibintu byabaye bishya kandi twese turabibona.”

Yakomeje avuga ko aho ibintu bigeze hakenewe gukaza ingamba kugira ngo ubwiyongere buhagarare.

Ati “Bivuze ko icyorezo kugira ngo intera gifite uyu munsi wa none ihinduke, ari uko hagomba gufatwa ibyemezo bikaze nk’ibi guverinoma yafashe mu nama yayobowe na Perezida wa Repubulika.”

Minisitiri Ngamije yavuze ko kugira ngo “ukwiyongera kw’abarwayi guhagarare ari uko uwanduye atagira uwo ahura nawe ngo amwanduze.”

Ati “Niba uko byagendaga uwanduye kubera kutubahiriza amabwiriza yahuraga n’undi utubahirije amabwiriza, habagaho kwanduzanya. Ubu rero, uwanduye turashaka ko aguma mu rugo.”

Minisiteri y’Ubuzima yasobanuye ko mu bantu 1500 iheruka gukoreraho isuzuma b’i Kigali, 20% bari bafite ibimenyetso mu maraso yabo byerekana ko banduye. Bamwe muri bo ntibanamenye ko banduye, maze barwaye bagira ibimenyetso byoroshye babyita ibicurane.

Dr. Ngamije yavuze ko nubwo bavuwe bagakira biba bigaragaza ko hari abandi banduje, ari nabyo byabaye intandaro y’imibare y’ubwandu bwinshi imaze iminsi itangazwa ku munsi umwe, kuko abatangazwaga i Kigali batabaga ari abanduye uwo munsi gusa.

Ati ”Kugira ngo ibi bihagarare, ni uko harabaho gahunda ya guma mu rugo, twirinde gukomeza kwanduzanya, abarwayi tubamenye baraza kuba bari mu ngo zabo.”

Inzego z’ibanze n’ibigo nderabuzima ni byo birakomeza kwita ku barwayi bataragaragaza ibimenyetso bikabije mu ngo zabo, naho abafite ibimenyetso bikabije bazajya bajyanwa ku bitaro kugira ngo bitabweho.

Magingo aya, amashuri yose y’i Kigali yafunzwe ndetse ingendo zitari ngombwa, gusuruna no kuva mu ngo birahagarikwa, keretse ku mpamvu z’ingenzi zirimo ubuzima, guhaha ibiribwa, kujya kuri banki n’abakozi batanga izo serivisi.

Ingendo hagati y’Umujyi wa Kigali n’izindi ntara zabujijwe, keretse serivisi z’ingenzi cyangwa ubukerarugendo (ba mukerarugendo bakaba bafite ibyemezo by’uko bapimwe COVID-19).

Izo ngendo zemewe na zo zizajya zitangirwa uruhushya na Polisi y’u Rwanda.

Kugeza ubu abamaze kugaragaraho Coronavirus mu Rwanda ni 11.259 mu bipimo 799.817 byafashwe kuva icyo cyorezo cyagera mu gihugu ku wa 14 Werurwe 2020. Muri bo 7.412 barayikize, 3.701 baracyarwaye naho 146 bahitanwe na COVID-19.

Source: RBA


IZINDI NKURU

Leave a Comment