Yabafashe basambanira iwe bamurusha umujinya

  Umugabo wo mu Kagari ka Kabuguru II, mu Murenge wa Rwezamenyo ho mu Karere ka Nyarugenge, yaguye gitumo umugore we aryamanye n’undi mugabo mu buriri bwe. N’agahinda kenshi, uyu mugabo yabwiye itangazamakuru ko yasanze uwo mugabo aryamye ku buriri yambaye ubusa, umugore we ari kumwagaza mu gituza. Akimara kubona iri shyano, yahamagaye inzego z’umutekano kugira ngo nazo zibyirebere. Mu kwiregura kwe umugore yavuze ko atacyifuza kubana n’umugabo we, amubwira ko yatuza agategereza umwanzuro w’inkiko kuko yamaze kwaka gatanya, yagize ati “ariko se azajya afuhira buri muntu wese kugeza ryari,…

SOMA INKURU

Umujura wari uzwi nka marine yarashwe yiba ikamyo

  Umusore wo mu kigero cy’imyaka 25, yarashwe ari kwiba ikamyo yo mu bwoko bwa Actros amaze kwiba umugozi wari ufashe inzu zimukanwa iyi modoka nini yari itwaye. Yari izivanye ku ruganda rwa AfriPrecast ruherereye i Masaka mu Karere ka Kicukiro. Ibi byabaye Saa Kumi n’imwe n’iminota 45 z’umugoroba ku kiraro cya Nyabugogo, uyu musore warashwe bikaba byavuzwe ko yari mu itsinda rizwi nk’Abamarine, akaba yibaga ibikoresho byari mu ikamyo yerekeza i Batsinda. Umushoferi warutwaye iyi kamyo yibwe n’uriya musore warashwe, Muhamed yabwiye itangazamakuru ko yari avuye i Masaka atwaye…

SOMA INKURU

Nyamirambo: Ntazinda Yves ukekwaho kwica umukobwa w’inshuti ye yatawe muri yombi

Umusore witwa Ntazinda Yves utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, yatawe muri yombi amaze kwica umukobwa bakundanaga witwa Dusabe Francine amuteye icyuma. Iyi nkuru dukesha Rwandatoday.rw, itangaza ko aya mahano yabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nzeri 2018 ahagana saa tatu z’ijoro. Nyakwigendera Dusabe Francine yari asanzwe ari umukozi wo mu rugo rw’uwitwa Kamanzi Gabriel utuye mu Mudugudu wa Gatare, Akagali ka Kagarama Umurenge wa Nyamirambo, akaba yari amaze imyaka isaga itatu muri uru rugo. Kamanzi Gabriel…

SOMA INKURU

GORILLO’S ikomeje kwibazwaho byinshi ku ibanga yibitseho biyitera gukundwa

Muri iyi minsi usanga hirya no hino havugwa GORILLO’S, yaba mu bana ndetse n’abakuze, yemwe njye natangaye ngiye mu Ntara mu kazi mpura n’umusaza yemwe ugendera ku kabando, arambwira ati “mbere yo kugira icyo mvugana nawe banza umpe GORILLO’S umvaniye i Kigali”. Yemwe naguye mu kantu bintera kwibaza byinshi kuri GORILLO’S, ese kuki ikunzwe cyane? Ibanga ifite ni irihe? Ese kuki ku mugoroba iyo umuntu agiye mu kaduka ko muri karitsiye usanga buri muntu agura ikintu akarenzaho GORILLO’S bimeze bite? Yaba ugura isukari aravuga ati mumpe na GORILLO’S. Yaba ugura…

SOMA INKURU

Abiyemerera kuyogoza Umujyi wa Kigali batawe muri yombi

  Ubwo Polisi yaberekaga itangazamakuru kuri iki Cyumweru, umwe mu bafashwe w’imyaka 28 yavuze ko bibaga amaduka atandukanye acuruza za telefone na mudasobwa cyane cyane mu Mujyi wa Kigali na Rubavu. Yagize ati “Hari ahantu mu mujyi ku Muhinde no hepfo yaho bacuruza za telefone kwa Innocent, twaragiye turahiba dukurayo imashini 29 ku Muhinde dukurayo n’amafaranga, tujya kwa Innocent dukurayo telefone n’amafaranga miliyoni eshanu na telefone 70”. Uyu musore wahoze ari umukanishi mu Gatsata avuga ko iyo bamaraga kwiba, ibyo bibye babyoherezaga kuri mugenzi wabo ukorera mu Karere ka Rubavu…

SOMA INKURU

Mu Murenge wa Rubavu havumbuwe ibisasu 58

Mu nkengero z’Umujyi wa Rubavu mu Mudugu wa Gafuku Akagari ka Gikombe Umurenge wa Rubavu mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kanama 2018 havumbuwe ibisasu 58 by’amoko atandukanye byari bitabye mu butaka. Perezida w’Inama Njyanama y’aka Kagari yabwiye itangazamakuru ko umuturage wabonye ahari ibi bisasu yarimo acukura itaka ryo guhoma inzu maze abonye icya mbere ahita atabaza ubuyobozi nabwo bugahamagaza ingabo. Ubwo ingabo zageraga ahari habonetse igisasu bacukuye bagenda babona ibindi byinshi kugeza bageze kuri 58, uriya muyobozi akaba yemeje ko aha hantu ari inshuro ya gatatu…

SOMA INKURU