Umuhanzi ukomeye yasabiwe gufungwa imyaka 25

Umuhanzi Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R Kelly yasabiwe ibihano bikomeye n’umujyi wa New York birimo gufungwa imyaka 25. R Kelly arashinjwa kuba yarashakanye n’umuhanzikazi Aaliyah mu gihe yari atarageza imyaka y’ubukure. Ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa New York ni bwo bwasabye ko uyu muhanzi yafungwa imyaka 25. Mu nyandiko bwashyikirije urukiko bwavuze ko afite impamvu nyinshi kandi zikomeye zatuma afungwa. Ubushinjacyaha buvuga ko R. Kelly yatangiye kumusambanya afite imyaka 12 cyangwa 13 nyuma mu gusibanganya ibimenyetso bakarushinga ubwo yari afite imyaka 15. Ikindi Ubushinjacyaha bwagaragaje nk’impamvu ikwiye gushingirwaho ni…

SOMA INKURU

Umugabo ushinjwa gukwirakwiza amavuta yaciwe mu Rwanda yafashwe

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku wa Mbere tariki ya 09 Gicurasi, ryafashe umugabo ukurikiranyweho gukwirakwiza amavuta yangiza uruhu azwi nka mukorogo. Aya mavuta ahindura uruhu aherutse kwamaganwa n’Umukuru w’Igihugu mu mbwirwaruhame yavuze asoza Congress ya RPF-Inkotanyi yabaye tariki 30 Mata, 2022. Perezida Paul Kagame yagize ati “Hari ikibazo nari nzi ko muri RPF tutakigira, abantu batwika imibiri yabo ngo base nk’abazungu, hari ibintu bitwika abantu kandi bigira ingaruka mbi cyane, … ugasanga abantu intego yabo ya mbere ni ukwitukuza, ariko rero hari abagira ibyago bashaka…

SOMA INKURU

Abasore batatu bakekwaho kwica uwo bakoranaga batawe muri yombi

Abasore batatu bo mu murenge wa Musasa, mu karere ka Rutsiro batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo bakoranaga mu ruganda rukora inzoga. Ubuyobozi bw’uyu murenge buvuga ko aba basore bafunzwe kuko ari bo baherukana na nyakwigendera kuko batahanye bavuye ku kazi kuwa Gatatu akaza kuboneka mu gitondo yapfuye. Nyakwigendera Nshimiyimana Jean Pierre akaba yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imitobe ijya mu ruganda rwenga inzoga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Musasa, Uwamariya Clemence yemeje ko bafunzwe mu rwego rw’iperereza ahumuriza abaturage ndetse abasaba kwirinda urugomo. Ati…

SOMA INKURU

Umufaransakazi agiye kuburanishwa ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Urukiko rwo mu Bufaransa (Tribunal Correctionnel de Paris) ruzaburanisha umunyamakuru Natacha Polony kuri uyu wa Kabiri no kuwa Gatatu ku byaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Kuva mu 2017, itegeko ryerekeye ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Bufaransa rihana ibikorwa byo guhakana, gupfobya cyangwa gutesha agaciro Jenoside zemewe n’u Bufaransa zirimo n’iyakorewe Abatusti mu 1994. Uyu mugore uyobora ikinyamakuru Marianne yarezwe n’abaharanira inyungu z’abarokotse Jenoside nyuma y’amagambo yavugiye kuri Radio France Inter ku wa 18 Werurwe 2018. Icyo gihe yavuze ko “Mu Rwanda mu 1994 ubwo hakorwaga Jenoside, bose bari kimwe…

SOMA INKURU

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, “RIB”, rwashyikirije Ubushinjacyaha dosiye y’umunyamabanga nshingwabikorwa wa kamwe mu tugari two mu murenge wa Rubengera, mu karere ka Karongi ukurikiranyweho gusambanya umwana. Tariki 17 Mutarama 2021 ni bwo uyu muyobozi yatawe muri yombi, afungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Bwishyura. Iperereza ry’ibanze ryerekanye ko uyu muyobozi yafatanywe umwana w’umukobwa utarageza ku myaka y’ubukure babana mu nzu nk’umugore n’umugabo ndetse baranabyaranye. Byaje kugera aho gitifu asiga uyu mwana w’imyaka 17 wenyine ariko bimuyobeye yegera ubuyobozi abusaba ko bwamusabira umugabo kugaruka mu rugo agakomeza inshingano yo kwita ku muryango…

SOMA INKURU

Nyanza: Babiri batawe muri yombi bazira ibizamini bya covid-19

Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza, ku Cyumweru tariki ya 19 Ukuboza 2021 yafashe Hategekimana Joseph w’imyaka 36 na Uwimana François, bakaba bakurikiranyweho gukoresha ubutumwa buhimbano bugaragaza ko bipimishije icyorezo cya COVID-19. Hategekimana Joseph (wambaye ishati itukura) na Uwimana François (wambaye ishati y’umweru) baravugwaho guhimba ubutumwa bw’ibizamini bya Covid-19 Bafatiwe mu mihango yo gusaba no gukwa mu bukwe bwa Uwimana Joseph bwari bwabereye mu Murenge wa Ntyazo Akagari ka Katarara, Umudugudu wa Gasharu. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko bariya bantu bafashwe…

SOMA INKURU

Nyuma yo guhagarikwa ku mirimo, RIB yatangaje ko yatangiye kumukurikirana

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ruri mu iperereza kuri Dr Sabin Nsanzimana ku byaha bitaratangazwa nyuma y’uko uyu wari umuyobozi w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, ahagaritswe by’agateganyo. Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 7 Ukuboza 2021 nibwo Dr Nsanzimana yahagaritswe nk’uko bigaragazwa n’itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yemereye itangazamakuru ko iperereza ryatangiye gukorwa kuri Dr. Sabin Nsanzimana ariko ntiyatangaje ibyaha uyu muyobozi akurikiranyweho ku bw’impamvu yise iz’iperereza. RBC ni kimwe mu bigo binini mu rwego rw’ubuzima mu Rwanda. Gifite Diviziyo…

SOMA INKURU

YouTube zikwirakwiza urwango zahagurukiwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko ruri mu biganiro na Google bigamije gufunga imiyoboro ya Youtube itambutsa ibiganiro bigamije kubiba amacakubiri. Abanyarwanda bari mu bakoresha internet cyane kuko nibura umwe abarirwa ko akoresha 7% by’amafaranga yinjije ku mwaka agura internet nk’uko byagaragajwe muri Raporo yo mu 2020 y’Ihuriro Mpuzamahanga mu by’Itumanaho, ITU. Nibura kugeza muri Kamena umwaka ushize ikoreshwa rya internet mu Rwanda ryari rigeze kuri 62,3%. Mu byo Abanyarwanda basura kuri internet harimo n’imbuga nkoranyambaga nyamara zabaye umuyoboro unyuzwaho ibiganiro birimo n’ibishobora kugira ingaruka ku buzima n’imibereho y’abantu by’umwihariko abafite…

SOMA INKURU

Rubavu: Abana bane bari babuze bababonye barishwe, abakekwaho iki cyaha batawe muri yombi

Abagabo babiri bo mu Karere ka Rubavu, bakurikiranweho kugira uruhare mu rupfu rw’abana bane bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero, imirambo yabo ikaba iherutse kuboneka mu buvumo. Nyuma y’aho aba bana babuze ababyeyi babo bari baragerageje gushakisha ahantu hose ariko ntibagira amahirwe yo kubabona. Abaketswe ko baba baragize uruhare mu iburya ry’aba bana baje gufatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ariko Urukiko rubarekura nyuma y’amezi umunani kubera kubura ibimenyetso. Muri iki cyumweru ni bwo imirambo y’abo bana yabonetse RIB yongera guta muri yombi ba bagabo kuko na mbere ari bo bari bakrtswe.…

SOMA INKURU

Batatu batawe muri yombi harimo uwiyitiriraga urwego rwa polisi

Kuwa  Kabiri taliki ya 12 Ukwakira Polisi yafashe abantu batatu barimo uwiyitaga umupolisi akagurisha inyandiko mpimbano zirimo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwa burundu (permis definitifs),  impapuro z’inzira (Passports), urwandiko rwemerera umuntu gutura mu gihugu (residence permits). Abafashwe ni Nyandwi Philipe, Gusengimana Yvan na Ruzavaho Ally, aba  bafatanwe bimwe mu bikoresho bifashishaga bakora  ibyo byangombwa harimo mudasobwa igendanwa, mudasobwa yo mu biro n’udukoresho tubikwaho ibintu (External hard disks). Aba bose beretswe itangazamakuru kuwa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira, ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali  mu karere ka Gasabo, umurenge…

SOMA INKURU