Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ukuri ku binyoma Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje gushinja u Rwanda ku bibazo bya politiki byayinaniye gukemura. Minisitiri Dr Biruta, yabigarutseho mu kugaragariza amahanga ko Leta ya RDC, ikomeje kubigira akamenyero gushinja u Rwanda ibirego bishingiye ku binyoma, mu gihe yananiwe gukemura ibibazo by’imiyoborere biri imbere mu gihugu. Yagize ati “Byahindutse nk’umuco. RDC yabigize akamenyero gushinja u Rwanda ibibazo by’imiyoborere byayinaniye gukemura.” Yakomeje avuga ko ibi byose Guverinoma ya RDC ibikora yirengagije ko ku butaka bwayo, mu burasirazuba…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Sitting Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Misiri na Iraq
Kuwa 03 Ugushyingo ni bwo amakipe y’u Rwanda y’abafite ubumuga yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza mu gihugu cya Misiri kigomba kwakira iyi mikino y’amaboko y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball”, ndetse k’urutonde rw’uko amakipe azakina bisanga mu itsinda rya mbere ririmo Misiri na Iraq. Uyu mukino w’amaboko w’abafite ubumuga bita “Sitting Volleyball” witabiriwe n’amakipe y’u Rwanda, iy’Abagore ndetse n’iy’Abagabo. Imwe mu mpamvu zatumye ikipe igenda hakiri kare cyane harimo kwiga uko ikirere giteye mu Misiri ndetse ikaba yanabonayo imikino ya gicuti dore ko aricyo gihugu bikunze guhangana. Ku Cyumweru, tariki…
SOMA INKURUJoackiam Ojera umwe muri ba Rutahizamu wa Rayon Sports yahamagawe mu ikipe y’igihugu
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umutoza mushya wa Uganda, Paul Put, yatangaje abakinnyi 36 azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iki gihugu kizahuramo na Guinée na Somalia. Joackiam Ojera ukina aca ku mpande asatira izamu muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bagiriwe icyizere n’uyu mutoza w’Umubiligi. Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Ojera yavuze uko yakiriye kongera guhamagarwa muri Uganda Cranes yaherukagamo mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) mu 2021. Ati “Ni ibintu byiza cyane iyo umukinnyi abashije…
SOMA INKURUNyamasheke mu isantire isoko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero
Abaturiye Santere y’ubucuruzi ya Tyazo ifatwa nk’Umujyi wa Nyamasheke, babangamiwe n’umunuko ukabije ubibasiye bavuga ko uturuka ku mwanda w’abiherera aho babonye kubera Isoko rya Tyazo bivugwa ko rimaze imyaka 60 ritagira ubwiherero. Usanga abagana iryo soko rifatwa nk’irya mbere mu Karere bihengeka inyuma ya za butike zirikikije bakihagarika iyo bakubwe, maze izo nkari zikivanga n’ibyondo rukabura gica. Ni isoko buri wese ugeze muri iyi Santere y’ubucuruzi iri mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke ahita abona, riri hafi y’umuhanda wa kaburimbo Kivu Belt. Umunyamakuru w’Imvaho Nshya akirigeramo…
SOMA INKURUImpungege ku mibereho y’impunzi, mu bufasha bahabwa habonetse 37% gusa
Kugeza ubu mu Rwanda habarurwa impunzi ibihumbi 134,519 muri bo 62,2% ni abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, 37,2% ni abaturutse mu Burundi, mu gihe abaturutse mu bihugu binyuranye ari ari 0,5%. Imibereho y’aba bose ikomeze kwibazwaho nyuma y’aho hatangarijwe igabanuka rikabije ry’ubufasha bahabwaga. Nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) ryatangaje igabanyuka ku bufasha impunzi zo mu Rwanda zisanzwe ziginerwa bwagabanyutse bitewe n’uko inkunga muri uku kwezi k’Ugushyingo yabonetse ingana na 37% gusa, biba ngombwa ko habaho kugabanya ibyo impunzi zigenerwa ku Isi yose. Muri izi…
SOMA INKURUBwa mbere umushumba wa Kiliziya agiye kwitabira inama ku ihindagurika ry’ikirere
Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko azitabira inama ya “COP28” yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere izabera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 12 Ukuboza 2023. Umushumba wa Kiliziya Gatolika yatangaje ko azitabira iyo nama, mu gihe hari hashize ibyumweru bikeya yatangaje ko igihe kirimo kwiruka cyane, kandi ko bikenewe ko hagira igikorwa ku kibazo cy’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi. Inkuru dukesha France 24, ivuga ko kuva Papa Francis ubu ufite imyaka 86 y’amavuko, yatorerwa kuba Umushumba kwa Kiliziya Gatolika mu 2013,…
SOMA INKURUPerezida Museveni yashyize ukuri hanze nyuma y’ibihano Uganda yafatiwe
Perezida wa USA Joe Biden yavuze ko Uganda hamwe na Niger, Gabon na Centrafrique bizakurwa muri gahunda izwi nka “AGOA”ituma ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara byujuje ibisabwa bigeza ibucuruzwa byabyo birenga 1,800 ku isoko ryo muri Amerika nta misoro bitanze, biturutse ku kutubahiriza uburenganzira bwa muntu bwemewe ku rwego mpuzamahanga, Nyamara Perezida wa Uganda Yoweri Museveni yerekanye ko nta mpungenge bibate Mu cyumweru Perezida Museveni yanenze Amerika, avuga ko “biha agaciro gakabije” ndetse ko “batekereza mu buryo butari bwo ko ibihugu byo muri Afurika bidashobora gutera…
SOMA INKURUYanze gutaramira mu gihugu kitemerera abantu kunywa urumogi, yanga akayabo k’Amadolari
Umuhanzi wegukanye igihembo cya Grammy Awards wo muri Nigeriya, Burna Boy amazina ye nyakuri yitwa Damini Ebunoluwa Ogulu, mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, ubwo yari mu myiteguro n’itsinda risanzwe rimucurangira, Outsiders, yatangaje ko yanze miliyoni 5 z’amadolari ya Amerika ubwo yatumirwaga gutaramira i Dubai, kubera ko amategeko yaho atamwemerera kunywa urumogi. Mu busanzwe amategeko mu bihugu bimwe na bimwe ku isi, abuza akanahana abantu bakoresha cyangwa bakanagurisha urumogi, nubwo hari n’ahandi rwemewe. Amategeko y’i Dubai aho Burna Boy yagombaga gukorera igitaramo, nayo abuza ikoreshwa ry’urumogi ndetse no kunywera itabi…
SOMA INKURURutahizamu wa Rayon Spotrs yerekeje Iburayi
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko rutahizamu wa yo, Rudasingwa Prince, yerekeje mu igeregezwa ku mugabane w’i Burayi. Ni inkuru yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023. Rayon Sports ibicishije kuri X (Twitter), yavuze ko Rudasingwa Prince yerekeje mu gihugu cya Latvia. Bati “Rutahizamu wa Rayon Sports, Prince Rudasingwa yafashe indege ijya ku mugabane w’i Burayi muri Latvia. Agiye gukora igeregezwa ry’ukwezi mu ikipe ya Riga Football Club.” INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris
SOMA INKURUIngaruka zo kutaboneza urubyaro ku ihindagurika ry’ikirere
Usanga hirya no hino mu Rwanda abantu banyuranye bavuga ko habayeho ihindagurika ry’ikirere rikabije ndetse hakaba n’abavuga ko wakeka ko u Rwanda rw’uyu munsi runyuranye n’urwo mu bihe byashize. Akaba ari muri urwo rwego hasuwe akarere ka Muhanga hamwe mu havugwaho ihindagurika ry’ikirere rikabije, intandaro ishyirwa mu majwi akaba ubwiyongere bw’abaturage. Ntamwemezi Diogene utuye mu mudugudu wa Gitongati, mu kagali ka Nganzo, mu murenge wa Muhanga, mu karere ka Muhanga yavuze ko ubwiyongere bw’abaturage muri kano Karere aribwo ntandaro yo kwangiza amashyamba, kuko bayatema bashaka ibibanza byo kubakamo ndetse n’imashini…
SOMA INKURU