Amakuru dukesha Russian Today, atangaza ko Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yageneye impano y’imodoka mugenzi we wa Koreya Ruguru, Kim Jong Un. Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Gashyantare 2024, nibwo iyi mpano y’imodoka yo mu bwoko bwa Aurus, yakozwe n’uruganda rwo mu Burusiya, Aurus Motors yagejejwe i Pyongyang, kugira ngo ishyikirizwe Perezida Kim. Mushiki wa Perezida Kim, Kim Yo-jong yavuze ko iyi mpano ari ikimenyetso cy’umubano mwiza uri hagati y’aba bayobozi bombi. Ati “Iyi mpano ni ikimenyetso kigaragaza umubano wihariye uri hagati ya Perezida Putin n’umuvandimwe we.” Perezida Putin…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
Saint Valentin yabagizeho ingaruka zikomeye, RBC iti: “Gukoresha agakingirizo ntibyakabateye isoni”
Tariki 14 Gashyantare ni umunsi ngarukamwaka ufatwa nk’uw’abakundana, hizihizwa Mutagatifu Valentin “Saint Valentin” ku batari bake. Usanga urubyiruko runyuranye rutangaza ko umunsi nk’uyu aba ari umunsi wo gushimishanya nk’abakundana, bakanemeza ko gushimishanya hataburamo gukora imibonano mpuzabitsina kuri bamwe, ari naho hari abo bigiraho ingaruka zinyuranye. Ibi binemezwa n’abakobwa banyuranye bahindutse ababyeyi imburagihe, bemeza ko umunsi bakoze imibonano mpuzabitsina bwa mbere wari umunsi nk’uyu, aho ari nabwo bamwe batewe inda, akaba ari nacyo gihe bamwe muri bo baherukana n’abiyitaga ba Valentin (abakunzi) babo. Uwo twahaye izina rya Amina w’imyaka 21, ufite…
SOMA INKURUIkipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yanditse amateka ku nshuro ya gatatu
Umunsi wabaye itariki y’amateka ku ikipe y’Igihugu ya Côte d’Ivoire “les éléphants” ku nshuro ya gatatu nyuma yo gutwara igikoma cya Afurika cya 2023, itsinze Nigeria ibitego 2-1. Ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire yegukana igikombe cya Afurika ku nshuro ya gatatu kuko ku nshuro ya mbere yagitwaye mu 1992, inshuro ya kabiri hari muri 2015. Iyi tsinzi ikipe y’igihugu ya Côte d’Ivoire iyikesha ibitego byo mu gice cya kabiri byatsinzwe na Frank Kessié ndetse na Sébastien Haller ku munota wa 62 n’uwa 81 mu gihe ikipe ya Nigeria ariyo yari…
SOMA INKURUNgoma-Kibungo: Uruhererekane mu buraya ihurizo mu kurwanya virusi itera SIDA
Bamwe mu babyeyi bo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka Ngoma, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze uburaya bakiri inkumi, babyariramo ndetse hari n’abagiriyemo abazukuru, muri bo harimo abanduriramo virusi itera Sida, ariko ntibibabuze kuraga ubwo buraya n’iyo ndwara abana babo n’abazukuru, ari nayo ntandaro y’izina ‘MU BUBABARE BUKABIJE’, bifatwa nk’imwe mu mpamvu ikomeye ibangamira ikumirwa ry’ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA aho batuye, dore ko n’ubuyobozi nabwo bwemeza ko koko iki ari ikibazo giteye impungenge ndetse bwiteguye guhangana nacyo. Nyirarukundo (Amazina twayahinduye) wo mu murenge wa Kibungo, mu karere ka…
SOMA INKURUUmukino wa 1/2 uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria watangiye guteza urwikekwe rw’umutekano muke
Abayobozi bo muri Nigeria bahamagariye abaturage babo baba muri Afurika y’Epfo kwitwararika cyane kubera ibyo bise ibikangisho bitari mu buryo bweruye, mu gihe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Gashyantare 2024 hari umukino wa 1/2 uhuza Afurika y’Epfo na Nigeria. ABC News, yatangaje ko ibyo bihugu byombi bisanzwe bigirana ikintu cy’ubukeba guhera mu myaka yashize, ariko ubu noneho bikaba byaje mu rwego rw’umupira w’amagaru kuko ibyo bihugu byiteguye guhurira mu mukino wa 1/2 mu gikombe cya Afurika, muri Côte d’Ivoire. Ibiro by’uhagarariye Nigeria muri Afurika y’Epfo (The…
SOMA INKURUKu nshuro ya mbere Tyla wo muri Afurika y’Epfo, yegukanye igihembo muri Grammy Awards
Ibihembo bya Grammy Awards 2024 byatanzwe ku mugoroba wa tariki 04 Gashyantare 2024, icyo Tyla yatwaye kikaba cyari mu cyiciro Best African Music Performance, kitari gisanzwe mu irushanwa rya Grammy Awards, kubera ko cyongewe ku rutonde uyu mwaka mu rwego rwo guha agaciro umuziki wo muri Afurika. Uyu mukobwa w’imyaka 22 nubwo atari asanzwe afite ibigwi bihambaye mu muziki, ntibyamubujije guhigika abahanzi bafite amateka ku mugabane w’Afurika ndetse no ku Isi muri rusange, kuko muri icyo cyiciro yahigitse abarimo Davido na Musa Keys mu ndirimbo bise Unvailable, Asake na Olamide…
SOMA INKURUI Goma ubwoba ni bwose
Bamwe mu batuye i Goma, umurwa mukuru w’intara ya Kivu ya Ruguru, baravuga ko bafite ubwoba ko inyeshyamba za M23 zaba ubu zigamije kuniga uyu mujyi ugasigara nta kintu kiwugeramo. Ni nyuma y’uko ubu M23 ivuga ko igenzura aga-centre ka Shasha kari ku muhanda mukuru wa Goma – Sake – Minova – Bukavu. Ubusanzwe, Goma – umujyi uri ku kiyaga cya Kivu, ibiribwa biwugeramo hejuru ya 90% biva muri teritwari ziyizengurutse za Rutshuru na Masisi, byinjiriye ku mihanda mikuru ine: Goma – Rutshuru – Butembo (ni nawo ujya/uva Bunagana ku…
SOMA INKURUIbyagufasha kwirinda kanseri ku gipimo cya 40%, indwara ikomeje kwica benshi
Inzego zinyuranye z’ubuzima ku isi ndetse no mu Rwanda zemeza ko kanseri ari ikibazo gikomeye cyane cy’ubuzima hagendewe ku mibare y’abayirwara ndetse n’abo ihitana ariko nubwo bimeze bitya, Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin yatanze inama y’ibyakorwa mu kuyirinda ku gipimo cya 40%. Buri mwaka tariki 4 Gashyantare aba ari umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri, dore ko kugeza ubu ariyo ndwara itandura ikiri ku isonga mu kuba umwanzi ukomeye w’ubuzima bwa muntu. Imibare yatangajwe n’inzego z’ubuzima mu Rwanda zigaragaza ko igitsina gore ari bo bibasirwa n’indwara ya kanseri cyane, aho muri…
SOMA INKURURayon Sports yaraye ku mwanya wa kabiri by’agateganyo
Mu mukino wakinywe kuri iki cyumweru tariki ya 4 Gashyantare kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona, ikipe ya Rayon Sports yatsinze Marine Fc ibitego 2-0, ukaba usize iyi kipe ku mwanya wa 2 n’amanota 33, aho inganya na Musanze amanota ariko ikayirusha ibitego bibiri mu byo amakipe azigamye. Ni umukino wagiye gutangira ikipe ya Rayon Sports ibizi neza ko niwutsinda iza guhita ifata umwanya wa kabiri nyuma y’uko ikipe ya Police FC itabashije kubona amanota 3 imbere ya Etincelles ndetse na Musanze Fc ikaba yatsinzwe…
SOMA INKURUIkipe y’u Rwanda y’abagabo muri Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa gatatu
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 3 Gashyantare 2024, nibwo Ikipe y’u Rwanda y’abagabo muri Sitting Volleyball yegukanye umwanya wa gatatu muri Shampiyona Nyafurika iri kubera i Lagos muri Nigeria, nyuma yo gutsinda Algeria amaseti 3-0. Ikipe y’u Rwanda yegukanye uyu mwanya mu gihe abakinnyi ndetse n’abatoza batishimiye uko basifuriwe ku mukino wa ½ batsinzwemo na Maroc. Abasifuzi bari kuri uwo mukino bagomba kubibazwa nubwo ntacyo byahindura ku byavuye mu mukino. Mu kwegukana uyu mwanya, abakinnyi b’u Rwanda binjiyemo neza kuko begukanye iseti ya mbere barusha cyane Algeria kuko bayitsinze…
SOMA INKURU