Akagera ni imwe muri Parike nkuru z’igihugu cy’u Rwanda, ikaba iri ku buso bwa kilometero kare 1222, ikaba ikora ku turere twa Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba. Inyamaswa ziba muri parike y’Akagera ziba ahantu bitewe n’impamvu eshatu harimo aho inyamaswa ibonera umutekano, aho ikura ibyo kurya n’aho yabonera ubuhehere ndetse n’amazi. Abasura parike y’Akagera bavuga ko banezezwa n’ubwoko bw’inyamaswa buyibarizwamo by’umwihariko inyamaswa eshanu nini z’inkazi harimo Inkura, Intare, Imbogo, Inzovu n’Ingwe. Uretse buriya bwoko butanu bw’inyamaswa z’inkazi muri parike y’Akagera hagaragaramo amoko y’inyoni agera kuri 490, ibiti by’iminyinya ndetse…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zikunzwe
RIB yaburiye abahanzi bo mu Rwanda
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa 6 Kamena 2024 mu gikorwa cyo gusubiza telefone abantu bazibwe ndetse hanerekanwa abasore batanu bashinjwa kuziba,Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B. Thierry yaburiye abahanzi bakora ibihangano byuzuyemo ibitutsi. Ati “Hari abahanga ibishegu, bogeza ibikorwa by’ubwomanzi n’ubusambanyi, ubu haje n’abatuka abantu bagatuka ababyeyi. Turagira inama abahanzi yo guhanga ibihangano bitabahanganisha n’amategeko kuko guhanga igihangano kiguhanganisha n’amategeko ari inzira yo kuzima, ibihangano nk’ibi bituma utamara igihe, ni byiza guhanga igihangano gituma abantu bahora bakumva bakajya bahora bakwibuka.” Ibi Dr. Murangira yabigarutseho mu gihe muri…
SOMA INKURUBurera-Cyanika: Ababyeyi bavutsa abana amahirwe yo gukingirwa begerejwe serivise
Icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi cyatangirijwe mu murenge wa Nemba, cyakomereje mu mirenge inyuranye harimo n’uwa Cyanika, mu karere ka Burera, aho kuri iyi nshuro habayeho igikorwa cyo gukemura ikibazo cy’abana bacikanywe na gahunda yo gukingirwa kubera impamvu zinyuranye z’ababyeyi. Mu gihe kingana n’icyumweru Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima cyashyizeho cyahiriwe ubuzima bw’umwana n’umubyeyi, mu murenge wa Cyanika uvugwamo kugaragaramo ababyeyi batubahiza ahunda yo gukingiza abana, hashyizweho site z’ikingira muri buri kagali ndetse n’iziri ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. Nyuma yo kwima umwana amahirwe yo gukingirwa, arakebura bagenzi be Umwe…
SOMA INKURUBurera: Nubwo igwingira ku bana ryagabanutse, ubuyobozi butangaza ko intandaro yaryo yahashinze imizi
Burera ni kamwe mu turere 5 twagaragayemo umubare uri hejuru w’abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira nyuma y’ubushakashatsi bushingiye ku mibereho myiza y’abaturage “DHC” bwakozwe muri 2020, bwagaragaje ko ingwingira riri ku kigereranyo cya 41,6%, ariko nyuma ya gahunda zinyuranye zo kurirwanya, igwingira rikaba rigeze ku kigereranyo cya 30,4%. Nubwo umubare wagabanutse ubuyobozi butangaza imbogamizi aka karere kihariye mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana. Ibi bikaba byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki 3 Kamena 2024, ubwo hizihizwaga ku rwego rw’igihugu gahunda ngarukamwaka y’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, insanganyamatsiko ikaba igira iti:…
SOMA INKURUUrutonde rw’inyamaswa zanga urunuka abantu n’uko wakwirwanaho uhuye nazo
Hirya no hino ku isi uhasanga inyamaswa bivugwa ko zikaze cyane ndetse akenshi zitabasha kwihanganira kubona umuntu azica mu maso akaba yazicika zitamwivuganye, ariko nubwo bimeze gutyo usanga zimwe muri zo pariki zirimo isurwa n’abatari bake bagamije kwimara amatsiko bareba izo nyamaswa zitinyitse ku isi. 1.Ingona Ingona niyo nyamaswa ya mbere y’inkazi itihanganira kubona umuntu akaba yayicika itamwishe Ingona ni yo nyamaswa iza ku mwanya wa mbere mu zikaze cyane. Iyi nyamaswa iba mu mazi nubwo rimwe na rimwe iza ku nkombe kota izuba ndetse ikaba iboneka no mu Rwanda;…
SOMA INKURUIntimba ikomeye y’uwandujwe virusi itera SIDA, anakebura abashakanye
Yashakiye ndetse anakomoka mu murenge wa Kiramuruzi, uherereye mu karere ka Gatsibo, mu ntara y’Iburasirazuba, atangaza ko yandujwe virusi itera SIDA n’uwo bashakanye, akaba yarahishuye icyabiteye ndetse akanemeza ko hari umubare utari muto w’abagore bahuje ikibazo. Uwababyeyi (Izina twamuhaye), atangaza ko yari amaranye n’umugabo we imyaka irenga10, ko ariko yajyaga yumva amakuru ko umugabo we ajya mu ndaya ariko ntabyiteho kuko yabonaga babanye neza. Atangaza ko yaje kubyemera nyuma yo kurwaza umugabo akaremba bajya kwa muganga bagasanga ari ibyuririzi bya virusi itera SIDA, kuko yaramaze igihe nta biraka afite, bimuviramo…
SOMA INKURUIngabo z’u Rwanda ziri muri Centrafrique zatanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu
Ingabo z’u Rwanda zibarizwa mu Itsinda rya (Battle Group VI), zikorera mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye muri Repubulika ya Centrafrique (MINUSCA), zatanze ku buntu serivisi z’ubuvuzi ku baturage bo mu mujyi wa Bria, umudugudu wa Dahouga. Mu gikorwa cyabaye ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2024, serivisi z’ubuvuzi zatanzwe zibanze ku kugusuzuma no kuvura indwara nka malariya, indwara zo mu myanya y’ubuhumekero ndetse n’abafite ibibazo byo mu nda. Abaturage kandi bapimwe n’indwara zitandura zirimo umuvuduko wamaraso hamwe no kubapima ibiro, hanatanzwe na serivisi z’ubuvuzi bw’amenyo n’ubw’amaso. Umuyobozi w’umujyi wa Bria, Bwana…
SOMA INKURUMiss Nimwiza Meghan yahamirije mu ruhame guhindura icyerekezo cy’ubuzim
Miss Nimwiza Meghan wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2019, ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2023 yabatijwe mu mazi menshi mu itorero “Christian Life Assembly”. Uku guhamya kwakira Yesu n’umukiza mu buzima bwa Miss Nimwiza Meghan byasamiwe hejuru n’abatari bake harimo na Miss mugenzi we Liliane Iradukunda wabaye Miss Rwanda 2018, aho yagaragaje ko yishimiye intambwe Miss Meghan yateye mu buzima. Miss Iradukunda mu marangamutima yagize ati “Ndakwishimiye kandi ntewe ishema nawe Meghan wanjye”. Uyu kimwe n’abandi batandukanye bagaragaje ko bishimiye intambwe yatewe…
SOMA INKURUInama zafasha umugore utwite wanduye virusi itera SIDA
Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda « RBC » gikomeje ubukangurambaga bwo gushishikariza umugore ugisama kwihutira kujya kwa muganga, mu rwego rwo kumenya uko ubuzima bwe buhagaze, hagamijwe gumira kwanduza umwana uri mu nda virusi itera SIDA mu gihe nyina bamupimye bagasanga yarayanduye. Ubu bukangurambaga bukaba bwarabereye mu ntara y’Iburasirazuba akaba ari naho higanje ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA, mu karere ka Kayonza, mu murenge wa Gahini, aho abagore n’urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye yo muri uyu murenge bibukijwe ko umwana ashobora kwanduzwa virusi itera SIDA mu gihe bamutwite, bamubyara, banamwonsa ,…
SOMA INKURUUrubanza rw’abasirikare b’abarundi banze kurwana na M23 rwafashe indi ntera
Mu rubanza rw’abasirikare b’Abarundi bafunzwe bazira kwanga kurwana n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabye Leta yabo kugirwa abere kandi bagasubizwa mu kazi. Uru rwabereye mu ntara ya Rutana tariki ya 24 Gicurasi 2024, aba basirikare bakaba bashinjwa kwanga kubahiriza amabwiriza y’abayobozi babo, ubwo bari bahanganye n’abarwanyi ba M23. Abasirikare barenga 270 ni bo bari gukurikiranwa muri iyi dosiye. Ibiro ntaramakuru AP by’Abanyamerika muri Gashyantare 2024 byatangaje ko 103 bafungiwe mu ntara ya Rumonge, abandi muri Ngozi, Ruyigi na Bururi. Boherejwe…
SOMA INKURU