Minisitiri w’ingabo wa Ukraine yatangaje ko Uburusiya burimo gutegura igitero rurangiza gishya, aburira ko gishobora gutangira tariki 24 z’uku kwa Gashyantare. Oleksii Reznikov yavuze ko Moscow yakusanyije ibihumbi by’ingabo kandi ishobora “kugerageza ikintu” ku isabukuru y’umwaka umwe itangije iyi ntambara. Icyo gitero kandi ngo cyaba kijyanye no kwizihiza “umunsi mukuru wo kurengera igihugu” mu Burusiya wizihizwa n’igisirikare tariki 23 Gashyantare. Perezida Zelensky yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ati: “Uburyo bwonyine bwo guhagarika iterabwoba ry’Uburusiya ni ukubutsinda. N’ibifaru. N’indege. Na misile ziraswa kure.” Ukraine yongeye gusaba bushya indege z’intambara ngo biyifashe kwirinda…
SOMA INKURUCategory: Inkuru zidasanzwe
Gatsibo: Umusore w’imyaka 20 aracyekwaho gukora amahano adasanzwe
Umusore w’imyaka 20 y’amavuko utuye mu karere ka Gatsibo, mu murenge wa Gitoki arakekwaho kwica nyina amuciye umutwe akanawuhisha nyuma yo kumwima isambu. Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri iki Cyumweru mu Mudugudu wa Kamuhenda mu Kagari ka Karubungo mu Murenge wa Gitoki mu Karere ka Gatsibo. Amakuru avuga ko uyu musore asanzwe azwiho kunywa ibiyobyabwenge byinshi muri aka kagari. Ngo yari amaze iminsi afitanye amakimbirane na nyina aterwa nuko ngo yanze kumuha isambu uyu musore yifuzaga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karubungo, Mutuyimana Jean Baptiste, yabwiye IGIHE ko uyu musore…
SOMA INKURURuhango: Barakekwaho kwica umuntu bamuziza ibiceri
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kuri uyu wa 4 Mutarama 2021 rwataye muri yombi abagabo bane bakekwaho kwica Niyongira Zabulon bamuziza 300 Frw. Niyongira Zabulon w’imyaka 22 yishwe ku wa 3 Mutarama 2021, nyuma yo gukubitwa. Abakurikiranyweho uruhare mu rupfu rwe barimo Ntakirutimana Edison w’imyaka 42 usanzwe ari Umuyobozi w’Umudugudu wa Kinama, Akagari ka Nyamagana, Umurenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango; Nyabyenda Philbert w’imyaka 20, Gatoya Jacques ufite imyaka 22 na Ntakirutimana Jackson, ucuruza butike. Amakuru IGIHE yamenye ni uko intandaro y’ubu bwicanyi ari uko Ntakirutimana Jackson na Niyongira…
SOMA INKURU