Gatsibo District has recorded a decrease in teen pregnancies from over 800 to 518 in six months, which is a significant achievement in promoting reproductive health and reducing the rate of teenage pregnancies in the district, according to officials. From July to December 2023, 518 children were born in various age groups, with 170 born to mothers aged 14 to 17 and 348 born to those 18–19. Despite the numbers, the district has experienced a decline in teenage pregnancies, with over 800 births in the first six months of the…
SOMA INKURUCategory: Gender
Bakomeje kwamagana ihohoterwa ribakorerwa harimo no kwicwa
Imyigaragambyo yabereye mu mijyi ya Nairobi, Nakuru, Mombasa, Nyeri na Lodwar, bamwe mu bari bayirimo bitwaje ibyapa byanditseho amazina y’abagore bishwe. Yabaye nyuma y’urupfu rw’umugore witwa Rita Waeni wasanzwe yishwe atemaguwe bajugunya ibice by’umubiri we babishyize mu ishashi. Iyi myigaragambyo yakozwe n’abiganjemo abagore ku itariki ya 27 Mutarama 2024, bigabije imihanda inyuranye yo mu turere twinshi, bamagana ubwicanyi ndetse n’irindi hohoterwa bakorerwa Amashyirahamwe y’abagore muri Kenya asaba Leta kwita kuri iri hohoterwa rikorerwa abagore kandi ikarigira icyaha gikomeye gihanwa n’mategeko. Ibi binashimangirwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu 2022 bwerekana ko umugore umwe…
SOMA INKURUYarafushye aruma umugore bimuviramo gutakaza igice cy’ugutwi
Umugabo wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura mu karere ka Rusizi yarumye umugore we ugutwi ubwo bakimbiranaga amushinja kumuca inyuma, igice kimwe cyako agikuraho. Umugore wakorewe ihohoterwa nawe yarafite inshingano mu Rwunge rw’Amashuri rwa Giheke. Abaturanyi batabaye uwo muryango utuye mu mudugudu wa Rugombo, akagari ka Giheke, umurenge wa Giheke, akarere ka Rusizi, basanze uyu mugore warumwe ugutwi avirirana mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa ameze nk’umaze kurya inyama mbisi. Umuturanyi w’uyu muryango wahaye amakuru Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, yavuze ko uru rugomo rwabaye mu rukerera…
SOMA INKURUUmugabo w’imyaka 53 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo w’imyaka 53 akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka 10, byabaye kuwa 5 Mutarama 2024, mu gihe uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya Nyarugenge mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe n’itegeko. Uyu mwana asanzwe afite ikibazo cyo kutavuga neza. Byabereye Mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Biryogo mu Mudugudu wa Nyiranuma ni mu Karere ka Nyarugenge. RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’icyo cyo gusambanya umwana amufatiranye kubera uburwayi burimo ubumuga. Yakanguriye…
SOMA INKURUKirehe: Baratababaza k’ubw’icuruzwa ry’abana b’abakobwa rikomeje kwiyongera
Bamwe mu batuye n’abakorera muri santere ya Gatore mu karere ka Kirehe, bavuga ko urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubakorera Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu ariko bakavuga ko ahazajya umunzani w’amakamyo muri ako gasantere haparikwa ibikamyo usanga hari abantu bahajyana abana b’abakobwa kubahuza n’abashoferi babyo bakabasambanya, ibintu bafata nk’icuruzwa ry’abantu. Bavuga kandi ko iyo barangije kubasambanya, hari abo bajyana hanze y’igihugu, bityo bagasaba ko ubuyobozi bwagenzura ibyo bikorwa, cyane ko iyo batanze amakuru, abakora nk’abahuza bamerera nabi abatanze amakuru. Umuturage umwe yagize ati: “ hari abo bajyana bakabamarana icyumweru iyo mu bikamyo…
SOMA INKURUGisagara: Ubumenyi buke bushyirwa mu majwi nka kimwe mu byongera ihohoterwa
Abakuru b’imidugudu bo mu karere ka Gisagara, mu Ntara y’Amajyepfo baratangza ko kutagira amakuru ahagije ku ihame ry’uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ari imwe mu nzinzitizi zituma ihohoterwa rikigaragara mu bo bayobora,bagasaba ko bakongererwa amahugurwa. Ibi babigarutseho mu biganiro byabaye kuwa 13 Ukuboza 2023,bihuza inzego z’abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera ku karere, biteguwe n’Urwego Rushinzwe Kugenzura Iyubahirizwa ry’Ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda(GMO) ku bufatanye n’Intara y’Amajyepfo. Umuyobozi w’umudugudu wa Mareba, akagari ka Kibirizi, mu murenge wa Kibirizi ho muri Gisagara, Mukangarambe Christine, yavuze ko kutagira amakuru ahagije…
SOMA INKURUHatanzwe ibihembo by’indashyikirwa ku ruhare rwabo mu buringanire n’ubwuzuzanye muri siporo
Kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023, muri BK Arena, Minisiteri ya Siporo, Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda ndetse na UN Women & Gender Monitoring office yahaye ibihembo abagore n’abakobwa 13 bitwaye neza mu mikino itandukanye mu Rwanda bashimiwe uruhare bagira mu gutuma uburinganire n’ubwuzuzanye bugerwaho muri siporo y’u Rwanda. Muri uyu muhango wanitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda ndetse na bamwe mu bagize amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, abayobozi b’ibigo ndetse n’amashyirahamwe ya siporo bashyikirijwe igitabo gikubiyemo ibyo gukurikiza igihe hashyirwa mu bikorwa uburinganire, cyiswe…
SOMA INKURUHow to address, overcome the impact of gender-based violence
While women are typically the primary targets of gender-based violence, its impact extends beyond the individual to society as a whole. Specialists point out that GBV undermines family dynamics, as children experience emotional harm from witnessing their mothers and sisters being abused. This can lead to the dissolution of households, placing added financial strain and negative societal consequences on the new female heads of household. In some cases, victims of GBV may also inadvertently transfer their frustrations onto their children. Annette Mukiga, a feminist and co-founder of Bold Women Rwanda,…
SOMA INKURUGicumbi: Umugore yatemye mugenzi we amuziza ibidasanzwe
Umugore wo mu murenge wa Byumba,mu karere ka Gicumbi, yatemye mugenzi we akoresheje umuhoro nyuma na we agerageza kwiyahura mu bwiherero, kuko uwo yatemye yamusuzuguye ubwo yamuhaga inzaratsi ngo aroge umugabo we, undi akanga kuzikoresha. Umugore witwa Nyiramajyambere Chantal w’imyaka 32 y’amavuko yatemye mugenzi we witwa Mukandori. Umugabo wa nyakwigendera yaganiriye na TV1 dukesha iyi nkuru yagize ati “Yamubwiye ati ’ngiye kukwica,nimara kukwica nijyane kuri polisi,nintijyana polisi ndajya wese ariko tujyane.” Uyu yavuze ko uyu mugore ushinjwa ubwicanyi yahamagaye mugenzi we mu rugo rwe arangije amwinjiza mu cyumba cy’abana,amukuramo imyenda…
SOMA INKURUGihamya n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa igitsina gabo
Urubuga rwa Discrimlaw.net ruvuga ko ubushakashatsi bwakozwe na Equal Employment Opportunity Commission(EEOC), Komisiyo iharanira ko abantu babona akazi mu buryo bungana, bugaragaza ko muri Amerika abagabo 10% bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina iyo bari mu kazi. Iyi Komisiyo ikorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, igaragaza ko benshi mu bagabo banga kuvuga ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakorewe, kuko baba batekereza ko babivuze ntawabizera. Ubushakashatsi bwakozwe muri 2005 muri Amerika, bwerekanye ko abana b’abahungu 16% bari barakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bafite imyaka 18. Muri 2003, abagera kuri 14.2% bo barikorewe…
SOMA INKURU