Hirya no hino mu gihugu n’akarere ka Rulindo kadasigaye haboneka ihohoterwa rikorerwa mu ngo by’umwihariko iryibasira abagore, akaba ari muri urwo rwego hifashishijwe abagabo bamenye ingaruka zo guhohotera uwo bashakanye hagamijwe kugira inama bagenzi babo. Nkubito Alphonse utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, akagari ka Kajevuba, umurenge wa Ntarabana, yatanze ubuhamya bw’uko yabanye n’umugore we Nyirarukundo imyaka 9 mu makimbirane. Yagize ati “Maze imyaka 13 nshatse umugore, ariko ndababwiza ukuri muri iyo myaka yose twayibayemo mu makimbirane, muhohotera ku mutungo nawe akananirwa kubyihanganira umuriro ugahora waka mu rugo rwacu. Byageze igihe…
SOMA INKURUCategory: Gender
Abagore basigajwe inyuma n’amateka barataka guhohoterwa bikomeye
Abagore b’abasigajwe inyuma n’amateka bo mu mirenge ya Kinigi na Nyange, mu karere ka Musanze, intara y’Amajyaruguru, batangaza ko bakorerwa ihohoterwa rikomeye ryabatwarira ubuzima baramutse badahawe ubufasha mu maguru mashya. Ukigera aho aba basigajwe inyuma n’amateka batuye benshi muri bo bibera mu nzu zidahomye, iyo uri hanze ureba mu nzu, winjiye mu nzu nta kintu kiba kirimo uretse utugozi turiho imyenda nayo mike, mu byumba usanga ahenshi nta buriri burangwamo n’aho buri ugasanga ari agakarito kibereyemo, mu gihe mu ruganiriro haba hateyemo amashyiga y’amatafari n’inkono hafi y’amashyiga. Umwihariko usanga abenshi…
SOMA INKURURwanda: Umwe mu mirenge gusambanya umwana bifatwa nk’umuco
Ubwo ushinzwe ihohoterwa rishingiye ku gitsina muri RIB Murebwayire Shafiga yatangazaga ko icyaha cyo gusambanya abana cyiza ku isonga mu byaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, byashimangiye ikibazo cyibasiye umurenge wa Nkombo, aho abenshi mu bangavu basambanywa ntibahabwe ubutabera. Ibi byashimangiwe n’abari n’abategarugori banyuranye bakomoka ku Kirwa cya Nkombo, batangarije umunyamakuru w’umuringanews.com ko bakorewe iki cyaha cyo guhohoterwa mu bihe binyuranye, aho bashimangira ko bagikorewe ntibahabwe ubutabera ahubwo bakinjizwa mu nshingano imburagihe aho bamwe badatinya gutangaza ko batakaje icyizere cy’ubuzima. Uwimana Vestine umwe mu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina, yabyaye yiga…
SOMA INKURUUmuco na ceceka bimwe mu byongera isambanywa rikorerwa abangavu
Nkombo umwe mu mirenge igize akarere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba, hagaragara ikibazo cy’ ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abangavu, aho benshi basambanywa ndetse bagaterwa inda, hakabaho n’igihe bikorwa n’abagabo bubatse. Kurenganurwa kw’aba bana bikaba bikiri ikibazo gikomeye kuko bibangamirwa n’umuco, no bityo kubahohotera bigahabwa intebe, ndetse bikaviramo abenshi muri bo kuva mu ishuri. Uwimana ubarizwa mu mudugudu wa Rebero, akagali Bigoga, umurenge wa Nkombo, yatangaje ko yagarukiye mu mwaka 4 w’amashuri abanza, aho yari amaze guterwa inda n’umugabo umuruta. Ibi bikimara kuba icyakozwe ni uko umuryango we wahuye n’uw’umuhungu wamuteye…
SOMA INKURUGasabo: Yatangaje ko abayobozi badaha agaciro ihohoterwa akorerwa
Uwingeneye Alice utuye mu Mujyi wa Kigali, mu karere ka Gasabo, mu murenge wa Nduba, atangaza ko akorerwa ihohoterwa rishingiye ku mitungo ubuyobozi burebera, yanabutabaza bukamubwira ko ari ikibazo agamba gukemura we n’umugabo we. Uwingeneye ni umubyeyi w’abana bane ukora akazi ko gucuruza amafi, yatangaje ko umugabo we yari afite akabari ku Kimisagara, ariko Covid-19 igeze mu Rwanda aba umwe mu batakaje akazi kuko nta gishoro yari asiganye. Ngo kuva yatakaza akazi imitungo y’urugo yarayimaze ayigurisha, ubu ageze ku rwego rwo kwambura umugore amafaranga aba yacuruje. Ati ” Kuva iyi…
SOMA INKURU