Kuri uyu wa Gatatu, Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko uburinganire hagati y’abagabo n’abagore ari uburyo bwo guteza imbere umuryango binyuze mu bufatanye n’ubwuzuzanye hagati yabo. Ibi yabitangarije mu nama yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga, ku bijyanye n’ihame ry’uburinganire irimo kubera muri Tanzania, aho ihuje urubyiruko “You lead summit 2021 “Gender Equality forum. Abandi bayitabiriye barimo Ministri w’Intebe wa Tanzania, Kassim Majaliwa ndetse n’abayobozi mu nzego zinyuranye mu bihugu byo hirya no hino ku isi. Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ngombwa ko abantu bumva neza uburinganire n’ubwuzuzanye ndetse n’akamaro kabwo mu iterambere.…
SOMA INKURUCategory: Gender
Nyanza: Hahagurukiwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Akarere ka Nyanza kahagurukiye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko ku kibazo cy’isambanywa ry’abangavu. Bamwe mu bangavu batewe inda imburagihe batangaje ko badahabwa ubutabera mu gihe batanze ikirego cyo gukurikirana abagira uruhare mu kubasambanya. Umwe yagize ati “Ugatanga ikirego bakakubwira ngo uzagaruke igihe iki n’iki, wagaruka nabwo ntibagikurikirane ukabona barakigendesha gake gake bikagera aho uregwa acika akagenda.” Undi mwangavu watewe inda afite imyaka 16 y’amavuko yagaragaje ko yatanze ikirego ariko agatinda guhabwa ubutabera. Yakomeje ati “Bakambwira ngo wowe wongere uduhamagare nadakora ibyo yadusezeranyije, nabahamagara ntibitabe ni uko rero ncika intege…
SOMA INKURUMusanze: Historically Marginalized women decry serious sexual and physical abuse
By NIKUZE NKUSI Diane Historically Marginalized women from Kinigi and Nyange Sectors in Musanze district, Northern Province say that despite the Covid-19 pandemic taking all the focus of wellbeing of citizens there are serious injustices in form of physical and sexual abuse facing these communities and if not attended to urgently could result into loss of life. Taking a tour through the homes of these Historically Marginalized women’s communities, you will be surprised by seeing the old mud houses with only few strings where the few belongings and clothes…
SOMA INKURUGasabo: Nyuma yo kwanga gutanga ruswa y’igitsina abayeho mu buzima bubi
Kuva Covid-19 igeze mu Rwanda muri Werurwe 2020, ibigo byikorera byagiye bigabanya abakozi ndetse hakaba n’ibifunga amarembo bituma umubare w’abashomeri wiyongera, ibi bikaba byarahaye ingufu ruswa y’igitsina nk’uko uwo byabayeho abitangaza. Iyi ruswa y’igitsina mu bigo byikorera, yaherekejwe no kuvanwa mu kazi mu banze kuyitanga, bamwe mubo byabayeho batangaza ko nta cyizere cy’ejo hazaza bagifite bitewe n’ubushomeri bashyizwemo mu buryo bw’akarengane nk’uko babitangaza. Nyuma yo kwanga gusambanywa “kwimana ruswa y’igitsina” ubuzima ntibumworoheye Uwahawe izina rya Murekatete, utuye mu karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, akagali ka Kagugu, wakoraga mu kabari…
SOMA INKURUNyanza: Ubuzima bwuzuye umuhangayiko ku bangavu babyaye
Abana basambanyijwe bari hagati y’imyaka 15-18 bikabaviramo kubyara, batuye mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Mukingo, akagari ka Kangwa, umudugudu wa kagwa batangaje ko babayeho mu buzima bushaririye hamwe n’abana babo. Aba bangavu batangaza ko ubu buzima bushaririye babushorwamo n’ababyeyi babo aho kubona umwenda wo kwambara n’umwana, icyo kurya, agasabune, amavuta n’ibindi bikoresho nkenerwa ari ikibazo gikomeye, aho ababyeyi babo babibima ahubwo bakabatoteza babategeka gusanga abo babyaranye. Umwe muri bo yagize ati “Mbana n’ababyeyi banjye bombi ariko sinshobora gufata ku isabune baguze ngo mfure imyenda y’umwana cyangwa mukarabye, bahita…
SOMA INKURUYamwiciye imbere y’abana babo
Ku wa Kane, tariki ya 8 Nyakanga 2021, umugabo wo mu Mujyi wa Kigali, akarere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo, mu maso y’abana be yateye umugore we icyuma ahita amwicira aho. Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Polisi ku Kacyiru mu gihe abana bo bari mu nshuti z’umuryango wabo. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusororo, Nsabimana Matabishi Désiré, yatangaje ko ubu bwicanyi bwatewe n’amakimbirane yo mu ngo anashimangira ko uwo mugabo yishe umugore we abana babo bareba. Ati “Ni byo yaramwishe amwicira mu nzira utwana twabo tubiri bari…
SOMA INKURURwanda: Ikibazo cy’abana basambanywa bakabyara imburagihe cyahagurukiwe
Nyuma y’aho bamwe mu bangavu basambanyijwe bakanaterwa inda bagaragara hirya no hino by’umwihariko abibumbiye hamwe bagera kuri 23, bo mu karere ka Gasabo, umurenge wa Ndera, mu kagali ka Masoro, batangaje ko bose bahuriye ku kibazo cyo kubaho nabi, kuva mu ishuri, gutotezwa ndetse no gutereranywa n’imiryango, ni muri urwo rwego hakajijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha itegeko ribarengera rikabakura cyangwa rikabarinda kugwa muri aka kaga. Umuhuzabikorwa mu rwego rw’igihugu w’umuryango Ihorere Munyarwanda Organisation “IMRO” wita ku bijyanye n’ubutabera n’ubuzima, Mwananawe Aimable atangaza ko bahagurukiye guhangana n’iki kibazo cy‘abana batwara inda bakinjira…
SOMA INKURUNyuma yo kwemererwa gushaka abagabo benshi byateye impagarara
Amategeko ya Afurika y’Epfo asanzwe yemerera umugabo kurongora abagore benshi, ndetse n’ababana bahuje ibitsina arabemera. Bigeze ku kuba n’umugore yakwifatira umwanzuro wo kubana n’abagabo bose yifuza icyarimwe, abagabo babiteye utwatsi abagore bo bati “Byaca umuco wo kuyoborwa n’abagabo mu buzima bwacu bwose.” Ibi byatumye abatuye Afurika y’Epfo bacika ururondogoro nyuma y’uko Guverinoma y’icyo gihugu itanze igitekerezo ry’umushinga w’itegeko ryemerera umugore kugira abagabo benshi icyarimwe nk’uko umugabo atunga abo yifuza. BBC yatangaje ko icyo gitekerezo cyasohotse ku Rupapuro rw’Icyatsi rusanzwe rutangarizwaho ibitekerezo Guverinoma yifuza ko rubanda rugira icyo rubivugaho. Bibaye byemewe…
SOMA INKURUNyabihu: Ingaruka za Covid-19 zahungabanyije bikomeye umuryango we
Covid-19 yateje ingaruka zinyuranye umuryango nyarwanda muri rusange, by’umwihariko igeze ku mugore biba akarusho, dore ko usanga iyo umuryango ugize ibibazo abagore ingaruka nyinshi ari bo zigeraho. Ni muri urwo rwego umuringanews wasuye umuryango wa Mukansanga Rose, utuye mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Mukamira, akagari ka Rubaya, umudugudu wa Cyivugiza adutangariza ingaruka zinyuranye zamugezeho azikururiwe na Covid-19. Mukansanga w’imyaka 48 ni umubyeyi w’abana bane ariko akaba ari we utunze umuryango kuko umugabo we yapfuye azize impanuka. Yatangaje ko yari asanzwe akora ubucuruzi bwo kuranguza imyenda ayivana hirya no hino…
SOMA INKURUGicumbi: la violence contre les femmes, une culture
Depuis le début de la crise sanitaire de covid-19 le 14 mars 2020 au Rwanda, les cas de violence basée sur le genre contre les femmes ont augmenté. La population des secteurs Byumba et Kageyo du district Gicumbi, dans la province du nord, est affectée. Jeanne Nyirampatsibyago résident dans le village Munini, cellule Gihembe, secteur Kageyo, district Gicumbi, a déclaré que pendant la période de confinement, son mari a été plus violent envers elle jusqu’à la blesser au niveau du visage. La nuit, elle subissait une violence sexuelle. Mon époux…
SOMA INKURU