Bugesera: Abafite ubumuga batoranye akanyamuneza umudepite uzabahagararira


Nk’ahandi hose hirya no hino mu Rwanda, muri iki gitondo cyo kuwa 16 Nyakanga 2024, abafite ubumuga bahagarariye abandi baturutse mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera, bahuriye ku murenge wa Nyamata, bagamije gutora umukandida uzabahagararira mu Nteko Ishingamategeko.

Abagize inteko itora bahurije ku byiza bategereje ku mukandida uzatorwa ndetse banemeza ko kuza gutora bibatera akanyamuneza.

Nkurunziza Jean D’Amour utuye mu kagali ka Nemba akaba afite ubumuga bw’ingingo avuga ko yishimiye cyane uko amatora y’abafite ubumuga yateguwe ndetse n’icyo ategereje ku mukandida uzatorwa.

Yagize ati: “Mu bakandida 13 bo ku rwego rw’igihugu twagombaga gutoramo umwe, ariko njye natoye nkurikije imigabo n’imigambi yatubwiye ko nagera mu nteko azavuganira abafite ubumuga bw’ingingo mu bijyanye no koroherezwa guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo ndetse ko azatuvugira mu kugabanyirizwa imisoro no ku bijyanye n’imisanzu ya mitiweli tukaba naho twakoroherezwa.”

Nkurunziza ukora umwuga wo kogosha atangaza ko yishyura ipatante ku mafaranga ibihumbi 30, akaba yishyura amafaranga amwe nk’ayabafite salo nini kandi zinjiza amafaranga menshi cyangwa abakora ubucuruzi bwa butike buri hejuru, akaba yifuza ko bakorerwa ubuvugizi bagasora bijyanye n’uko binjije.

Undi witabiriye iki gikorwa cy’amatora ni Uwizeyimana Chantal, utuye mu kagali ka Nyagihunika, umurenge wa Musenyi, akaba afite ubumuga bw’ingingo.

Uwizeyimana avuga ko atewe ishema no kuba yitoreye umukandida uzamuhagararira mu Nteko.

Agira ati: “Umukandida depite natoye imigabo n’imigambi ye yaranyuze kuko numvise afite intego yo kuganisha ku iterambere rirambye ry’ahazaza ry’abantu bafite ubumuga. Kuba dufite uduhagarariye mu nteko byatugiriye akamaro cyane kuko ugereranyije mu myaka yatambutse ubona hari ibyahindutse cyane harimo imyubakire, mu bijyanye n’umurimo ndetse ubu dusigaye twibona muri serivise zinyuranye.”

Uwizeyimana ashimangira ko kugira ubahagarariye mu Nteko byatumye umubyeyi amenya agaciro k’umwana ufite ubumuga.

Agira ati: “Kumva ko kubyara umwana ufite ubumuga ari ishyano uba ugushije, umubyeyi akagira ipfunwe byaracitse, ubu bamenye ko umwana ufite ubumuga afite uburengenzira nk’ub’w’abandi bose. Ibi byose tubikesha ubuvugizi bwakozwe n’uduhagarariye mu Nteko Ishinga amategeko nubwo aba ari uw’abanyarwanda bose.”

Abagize inteko itora y’abafite ubumuga uko ari 24 baturutse hirya no hino mu mirenge 15 igize akarere ka Bugesera hamwe n’abari muri komite ku rwego rw’akarere. Batoye umukandida umwe, mu bakandida depite 13 ku rwego rw’igihugu.

 

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.