Amajwi y’agateganyo yerekanye ko abakandida depite ba FPR baje ku isonga


Nyuma y’uko Abanyarwanda batoye mu buryo butaziguye Abadepite bagomba kuvamo 53 baturuka mu mitwe ya politike inyuranye harimo n’umukandifa wigenga, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, “NEC”, yatangaje amajwi y’ibanze, aho abakandida b’ishyaka FPR Inkotanyi aribo baje ku isonga. 

Byatangajwe ko abanyarwanda batoye neza bagera kuri 8,730,059, Umuryango FPR Inkotanyi wagize 62% ni ukuvuga amajwi miliyoni  5,471,104 hamwe n’indi mitwe ya politiki bafatanyije harimo PDC, PPC, PSR, PSP na UDPR.

Hakurikiyeho Ishyaka Riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, Parti Liberale “PL” ryagize 10.97%, hakurikiraho Ishyaka riharanira Demokarasi n’Imibereho myiza y’abaturage “PSD” ryagize 9.48%, hakurikiraho Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi “PDI” ryagize 5.81%, hakurikiyeho ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda “DGPR-Green Party-Rwanda” ryagize 5.30% hakaba haherutse PS Imberakuri  yagize 5.26%.

Umukandida wiyamamaje ku giti cye wanikiye abandi ni Nsengiyumva Janvier wiyamamaje nk’umukandida wigenga yagize amajwi 44,881 ni ukuvuga 0.51%.

Biteganyijwe ko bitazarenza ku itariki 20 Nyakanga 2024 hadatangajwe by’agateganyo ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite batorwa mu buryo butaziguye hanyuma kuwa 27 Nyakanga 2024 hagatangazwa amajwi ya burundu.

 

 

 

 

 

INKURU YA NIKUZE NKUSI Diane 


IZINDI NKURU

Leave a Comment

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.