Umurwano wari utegerejwe na benshi wishimiwe bidasanzwe

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 28 Ukwakira 2023, ni bwo mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saoudite habereye umurwano wari utegerejwe na benshi bari biteguye ko utaza kumara umwanya munini. Ni umurwano wari umaze igihe utegurwa kuko Umwongereza Tyason Fury, usa n’aho ari mu bihe byo gusoza gukina iteramakofe yakunze gushyamirana n’Umunya-Cameroun uba mu Bufaransa, Francis Ngannou, babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Abawitabiriye banyuzwe n’uko Francis Ngannou yitwaye kuko yagerageje guhangana na Tyson ndetse hari n’abatari gutinya kuvuga ko yagombaga kuba ariwe watsinze umukino. Tyson Fury utari wagize…

SOMA INKURU

Abanyarwandakazi batwaye ku bwinshi agace ka kabiri mu marushanwa ya Tour du Burundi

Abanyarwandakazi batandatu bitabiriye Tour du Burundi yatangiye kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023, batwaye imyanya 5 ya mbere mu gace ka kabiri k’iri rushanwa. Uyu munsi,abakinnyi basoreje I Gitega bavuye mu Ntara ya Mwaro ahitwa I nyakararo. Bakaba basiganwe ku ntera y’ibilometero 59 (59km). Muri aka gace ka kabiri,abanyarwandakazi bakoze agashya kuko mu bakinnyi 32, batanu ba mbere bose ni abanyarwandakazi. Mukashema Josiane niwe watsinze aka gace,akurikirwa na Nirere Xaverine mu gihe Ingabire Diane yabaye uwa 3. Kuri iki cyumweru,mu gusiganwa nk’ikipe,ikipe y’u Rwanda nabwo yabaye iya mbere itsinze Misiri…

SOMA INKURU

REG WBBC ikomeje kwitegurai imikino nyafurika izana abakinnyi bashya

REG WBBC ikomeje kwitegura Imikino Nyafurika ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ yongeye Anastasia Hayes Faith na Chelsea Jennings mu bakinnyi izifashisha muri iri rushanwa riteganyijwe kubera i Kigali tariki 28 Ukwakira kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2023. Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo kuri iyi nshuro rizitabirwa n’amakipe 10 yo muri aka Karere. U Rwanda ruzahagararirwa na APR WBBC yegukanye Igikombe cya Shampiyona ndetse na REG WBBC yabaye iya kabiri. Mu rwego rwo kwitegura neza iri rushanwa, Ikipe ya Sosiyete y’Igihugu ishinzwe Ingufu yaguze Umunyamerika Anastasia Hayes…

SOMA INKURU

Gicumbi: Mu rugamba rwo guharanira iterambere na siporo ntisigara

Akarere ka Gicumbi kimwe n’utundi turere tugize u Rwanda, duharanira kwesa imihigo ndetse no kuzamura imibereho myiza y’abaturage, ubuyobozi bw’aka karere bugena n’umwanya wa siporo uherekezwa n’ubusabane bugamije kungurana ibitekerezo byubaka igihugu. Ni muri urwo rwego kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Mutarama 2023, ku isaha ya saa yine z’amanywa zuzuye, kuri Sitade ya Gicumbi, habayeho umukino wa gicuti hagati y’abakozi b’akarere ka Gicumbi harimo umuyobozi w’akarere NZABONIMPA Emmanuel , abamwungirije n’abandi bakora mu nzego zinyuranye n’abanyamakuru ba Siporo mu Rwanda. Uyu mukino warangiye Gicumbi itsinze igitego 1 ku busa.…

SOMA INKURU

Jimmy Gatete yasesekaye i Kigali nyuma y’igihe kitari gito

Jimmy Gatete umwe mu bakinnyi bakunzwe cyane mu Rwanda mu myaka ishize yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka myinshi atahaba. Ibi bikaba byatangajwe n’ishyirahamwe ry’abahoze ari abakinnyi b’umupira w’amaguru. Jimmy Gatete ni umukinnyi watsinze igitego bivugwa ko aricyo cyaba cyarishimiwe kurusha ibindi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda. Muri Werurwe (3) 2003 yatsinze igitego kimwe (Rwanda 1 – 0 Ghana) cyahesheje u Rwanda ticket yo kujya mu gikombe cya Africa (2004) ku nshuro ya mbere, ari nayo yonyine kugeza ubu. Gatete, uri mu batsindiye Amavubi ibitego byinshi, yakiniye amakipe (clubs) yo…

SOMA INKURU

U Rwanda rugiye kwakira irushanwa rya Afurika muri Handball “Handball Championship 2022” 

Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama kugeza 6 Nzeri 2022,  mu Rwanda haratangizwa irushanwa rya Africa “Handball Championship 2022”  rikaba rizahuza amakipe y’abatarengeje imyaka 18 hamwe n’abarengeje imyaka 18. Amatsinda y’abatarengeje imyaka 18 agizwe n’amakipe icyenda hamwe n’makipe y’abatarengeje imyaka 20 agabanyijemo amatsinda 2 agizwe n’amakipe icyenda. Itsinda A Congo BrazavilleLibyaMoroccoUganda Itsinda B AlgerieBurundiEgyptMadagascarU Rwanda Itsinda A AngolaCentre AfurikaMoroccoRwandaTunisiaItsinda B ArgeriaCongo BrazavilleEgyptLibya Ibirori byo gufungura irushanwa ku mugaragaro bizatangira saa Kumi n’imwe muri BK Arena, umukino wa mbere ukaba uzahuza  u Rwanda na Centrafrique. Tuyisenge Pascal,  Umunyamabanga w’Ishyirahamwe…

SOMA INKURU

Impinduka ku myubakire ya Stade Perezida Kagame yemereye abaturage

Stade Perezida Kagame yemereye abaturage izubakwa mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu Karere ka Nyanza,  byateganywaga ko iyi stade izubakwa ku buso bwa hegitari ziri hagati ya 15 na 18 ikaba ifite imyanya ibihumbi 10, ariko inyigo iza kuvugururwa ingano yayo irongerwa. Kuri ubu inyigo nshya yerekanye ko Stade olympique ya Nyanza izubakwa ku buso bwa hegitari 28. Ni stade izaba itwikiriye yose ndetse ifite ubushobozi bwo kwakira abantu ibihumbi 20 bicaye neza. Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yatangaje ko inyigo yamaze gushyikirizwa Minisiteri ya Siporo…

SOMA INKURU

Amakuru nyayo nyuma y’ibyatangajwe ku munyamakuru wa siporo ukora kuri Radio na TV 10

Kuva kuwa 11 Gicurasi 2022 ubwo hari hasojwe umukino ubanza wa ½ cy’irangiza mu Gikombe cy’Amahoro, hatangiye kuvugwa inkuru y’uko umunyamakuru wa Radio/TV10, Biganiro Mucyo uzwi nka ’Antha’ arembye bitewe no kuba yarakubiswe n’abafana ba Rayon Sports. Aya makuru yaje gutizwa umurindi no kuba kuva kuri iyo tariki kugeza magingo aya atarongera kumvikana mu biganiro akora kuri Radio 10 na TV10. Biganiro yumvikana mu gitondo guhera Saa kumi n’ebyiri mu kiganiro cya ’10 Preview’ kizwi cyane nka Munda y’Isi,’ akongera gukora Saa yine kugeza Saa saba muri 10 Sports “Urukiko.”…

SOMA INKURU

Perezida Tshisekedi yahawe impano n’umukinnyi wa Maroc

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “RDC” Felix Tshisekedi yagiye mu rwambariro rw’abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Maroc nyuma y’aho umukino bakinaga n’ikipe ya RDC urangiye banganyije 0-0, yifata amafoto nabo, hanyuma Ashraf Hakimi amuha umupira yakinannye. Uwarebye umupira wese yakwemera ko ikipe ya Les Leopards yatengushye bikomeye Abakongomani barimo na Perezida Tshisekedi wari uyishyigikiye bikomeye kuko amahirwe akomeye Mbokani na Bakambu babonye bakayapfusha ubusa yababaje benshi. Muri uyu mukino wa Kamarampaka wo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Qatar uyu mwaka,Maroc yatangiye uyu mukino irushwa bikomeye , byatumye ku…

SOMA INKURU

Umutoza mushya w’amavubi yamenyekanye

Ku munsi w’ejo nibwo FERWAFA yashyize hanze urutonde rw’abatoza 10 bari basabye gutoza ikipe y’Igihugu, amakuru mashya ari kuvugwa ni ukuba umutoza mushya w’Amavubi ari Umufaransa Alain Giresse wakiniye Marseille agatoza ibihugu bikomeye nka Senegal na Mali. Uyu Mufaransa w’imyaka 69 Alain Jean Giresse wamenyekanye nka Alain Giresse,biravugwa ko ubu uri mu Rwanda aho agomba gusimbura Mashami Vincent wamaze guhambirizwa. Alain Jean Giresse ni umunyabigwi mu mupira w’amaguru wawukinnye, arawiga ndetse aranawutoza. Giresse yavutse tariki ya 2 Kanama 1952, avukira mu gace ka Langoiranb gaherereye mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Bufaransa.…

SOMA INKURU