Kuva ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2023, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavibi yaba abakina mu Rwanda na bamwe mu bakina mu mahanga batangiye imyitozo yaberaga kuri Kigali Pelé Stadium, ariko kuri uyu wa mbere berekeje i Huye aho bagiye kwitegura umukino wa mbere. Ikipe y’Igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma ndetse ikanahakinira imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi izakiramo ikipe y’igihugu ya Zimbabwe. Umukino wa mbere wo gushaka itike uzaba ku wa 3 tariki 15 Ugushyingo, aho kwinjira…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Sitting Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Misiri na Iraq
Kuwa 03 Ugushyingo ni bwo amakipe y’u Rwanda y’abafite ubumuga yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza mu gihugu cya Misiri kigomba kwakira iyi mikino y’amaboko y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball”, ndetse k’urutonde rw’uko amakipe azakina bisanga mu itsinda rya mbere ririmo Misiri na Iraq. Uyu mukino w’amaboko w’abafite ubumuga bita “Sitting Volleyball” witabiriwe n’amakipe y’u Rwanda, iy’Abagore ndetse n’iy’Abagabo. Imwe mu mpamvu zatumye ikipe igenda hakiri kare cyane harimo kwiga uko ikirere giteye mu Misiri ndetse ikaba yanabonayo imikino ya gicuti dore ko aricyo gihugu bikunze guhangana. Ku Cyumweru, tariki…
SOMA INKURUJoackiam Ojera umwe muri ba Rutahizamu wa Rayon Sports yahamagawe mu ikipe y’igihugu
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umutoza mushya wa Uganda, Paul Put, yatangaje abakinnyi 36 azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iki gihugu kizahuramo na Guinée na Somalia. Joackiam Ojera ukina aca ku mpande asatira izamu muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bagiriwe icyizere n’uyu mutoza w’Umubiligi. Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Ojera yavuze uko yakiriye kongera guhamagarwa muri Uganda Cranes yaherukagamo mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) mu 2021. Ati “Ni ibintu byiza cyane iyo umukinnyi abashije…
SOMA INKURUIsura nshya ku mavubi yitegura gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026
Nyuma y’aho umutoza Mushya w’Amavubi, Torsten Spittler Frank, ahamagaye abakinnyi 30 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ibanza u Rwanda ruzakina muri uku kwezi mu Itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, amahitamo ye yabaye abakinnyi bashya batari basanzwe bamenyerewe. U Rwanda ruzabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, rukurikizeho kwakira Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, muri iyi mikino yombi yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera kuri Stade ya Huye. Ikipe y’Igihugu yahamagawe tariki 4 Ugushyingo, nyuma y’iminsi itatu FERWAFA itangaje Torsten Spittler Frank nk’umutoza mushya.…
SOMA INKURUMuhazi United yateguje APR FC gusiga amanota Iburasirazuba
Mu mpera z’iki Cyumweru, hateganyijwe imikino y’umunsi wa Cumi wa shampiyona y’icyiciro cya mbere y’umupira w’amaguru, ubuyobozi bw’ikipe ya Muhazi United yo mu ntara y’i Burasirazuba, bukaba bwateguje ikipe ya APR FC gutsindwa ikazisiga amanota muri Ngoma. Muhazi United ikaba zaba yakiriye APR FC kuri Stade ya Ngoma, ku Cyumweru tariki ya 5 Ugushyingo 2023 Saa Cyenda n’igice z’amanywa. Mu korohereza abakunzi ba Muhazi, ubuyobozi bw’iyi kipe bwatangaje ko ibiciro byo kwinjira ari ibihumbi 2 Frw ahasigaye hose, ibihumbi 3 Frw ahatwikiriye n’ibihumbi 5 Frw mu myanya y’Icyubahiro. Ubuyobozi bwatangaje…
SOMA INKURURutahizamu wa Rayon Spotrs yerekeje Iburayi
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko rutahizamu wa yo, Rudasingwa Prince, yerekeje mu igeregezwa ku mugabane w’i Burayi. Ni inkuru yatangajwe mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane tariki ya 2 Ugushyingo 2023. Rayon Sports ibicishije kuri X (Twitter), yavuze ko Rudasingwa Prince yerekeje mu gihugu cya Latvia. Bati “Rutahizamu wa Rayon Sports, Prince Rudasingwa yafashe indege ijya ku mugabane w’i Burayi muri Latvia. Agiye gukora igeregezwa ry’ukwezi mu ikipe ya Riga Football Club.” INKURU YANDITSWE NA IHIRWE Chris
SOMA INKURUUko ubuzima bwa Yves Kimenyi buhagaze nyuma yo kugira imvune ikomeye
Umunyezamu Kimenyi Yves wa AS Kigali yabazwe neza,ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023 nkuko byatangajwe n’iyi kipe ye kuri uyu wa 31 Ukwakira. Uyu munyezamu wakiniwe nabi na rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor ku cyumweru gishize, yamaze kubagirwa mu Bitaro by’Inkuru Nziza biherereye i Gikondo. AS Kigali ibinyujije kuri X (Twitter), yatangaje ko kubagwa kwa Kimenyi byagenze neza ndetse bitanga icyizere ko azakira vuba. Bati “Amakuru agezweho ku munyezamu wacu, Kimenyi Yves. Ejo kubagwa byagenze neza kandi umukinnyi wacu arimo koroherwa.” AS Kigali yakomeje igira iti “Turashimira…
SOMA INKURULionel Messi décroche le Ballon d’Or 2023, son huitième sacre
Lionel Messi a décroché à Paris, lundi soir, le Ballon d’Or 2023. Il obtient pour la huitième fois la plus prestigieuse récompense individuelle au football. Un record absolu et une consécration pour la “Pulga”, qui a remporté en 2022 la première Coupe du monde de sa carrière au Qatar. Et le Ballon d’Or 2023 est attribué à… Lionel Messi. L’attaquant argentin a décroché la plus prestigieuse récompense individuelle au football, lundi 30 octobre à Paris. Il s’agit de son huitième sacre, un trophée qui vient couronner un Mondial-2022 où la “Pulga” a soulevé la première…
SOMA INKURUNyuma yo gukomeretsa bikomeye umutoza Fabio Grosso umukino wasubitswe
Ikipe ya Lyon yatangaje ko “ibyago bikomeye kurushaho” bishobora kuzabaho mu gihe hadafashwe ingamba zikomeye, nyuma yuko umutoza Fabio Grosso “yakomerekeye bikabije” mu gitero cyagabwe kuri bisi y’ikipe ya Lyon i Marseille. Umukino wa Ligue 1 wasubitswe nyuma y’uko bisi ya Lyon yatewe amabuye yerekeza kuri Stade Velodrome gukina na Marseille ku cyumweru. Lyon yavuze ko Grosso n’umwungiriza we Raffaele Longo batewe amabuye kandi bakomeretse mu maso. Marseille yavuze ko “iri gukurikirana uru rugomo rutemewe”. Imodoka itandatu z’abafana basuye nazo zaribasiwe mbere y’umukino wagombaga guhuza Marseille iri ku mwanya wa…
SOMA INKURUKimenyi Yves yavunikiye bikomeye mu mukino wabahuje na Musanze FC
Umunyezamu wa AS Kigali, Kimenyi Yves, yagiriye imvune ikomeye mu mukino w’Umunsi wa Cyenda wa Shampiyona ikipe ye yatsinzwemo na Musanze FC igitego 1-0. Iyi mvune yayigize ku munota wa 26 ubwo yasohokaga agiye gukiza izamu agahura na Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Peter Agblevor, wamushinze amenyo y’inkweto amuvuna amagufa abiri y’umurundi (tibia na péroné). Iri kosa Agblevor yakoze ryatumye anahabwa ikarita itukura. Hari mu mukino w’Umunsi wa Cyenda waberaga kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, tariki ya 29 Ukwakira 2023. Nyuma yo kuvunika, Kimenyi yahise ashyirwa mu mbangukiragutabara byihuse, ajyanwa kuvurirwa mu Bitaro…
SOMA INKURU