Kuri iki Cyumweru, tariki ya 10 Ukuboza 2023, muri BK Arena, Minisiteri ya Siporo, Ambasade y’u Busuwisi mu Rwanda ndetse na UN Women & Gender Monitoring office yahaye ibihembo abagore n’abakobwa 13 bitwaye neza mu mikino itandukanye mu Rwanda bashimiwe uruhare bagira mu gutuma uburinganire n’ubwuzuzanye bugerwaho muri siporo y’u Rwanda. Muri uyu muhango wanitabiriwe n’urubyiruko rwo mu bigo by’amashuri yisumbuye mu Rwanda ndetse na bamwe mu bagize amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, abayobozi b’ibigo ndetse n’amashyirahamwe ya siporo bashyikirijwe igitabo gikubiyemo ibyo gukurikiza igihe hashyirwa mu bikorwa uburinganire, cyiswe…
SOMA INKURUCategory: Imikino
Lionel Messi yahishuye ibanga rikomeye
Rutahizamu Lionel Messi yemeye ko yari hafi gukurikira Cristiano Ronaldo muri Saudi Arabia. Uyu mugabo watwaye Ballon d’Or umunani,yatunguye benshi ubwo yangaga akayabo yahabwaga n’ikipe ya Al Hilal yo muri Saudi Arabia yashakaga kumuha miliyari y’amapawundi. Yavuye muri Paris Saint-Germain yerekeza muri Inter Miami muri Nyakanga,ariko yatsinze ibitego 11 mu mikino 14 yakinnye muri iyi kipe ndetse ayihesha igikombe cya mbere mu mateka yayo. Time Magazine yazirikanye kuza kwa Lionel Messi aho yavuze ko byazamuye mu buryo butangaje umupira w’amaguru muri Amerika. Kizigenza Messi yemeje ko yari hafi kwerekeza muri…
SOMA INKURUUmugati wa Rayon Sports “Gikundiro Bread” wamuritswe ku mugaragaro
Kuri uyu wa Mbere,tariki 4 Ukuboza 2023, ku biro bya Rayon Sports habereye umuhango wo kumurika ku mugaragaro umugati wa Rayon Sports wiswe ‘Gikundiro Bread’. Ni umugati uri mu bwoko burindwi butandukanye. Ubuyobozi bw’Ikipe ya Rayon Sports bwasinyanye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kuzongerwa n’uruganda rwa WOMEN’S BAKERY company rusanzwe rukora imigati n’ibindi nkabyo. Umunyamabanga wa Rayon Sports, Namenye Patrick asobanura uko Gikundiro Bread izaba izagura,yavuze ko Umugati wa make uzagura 1000 Frw, mu gihe uwa menshi ari 2000 Frw.” Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yasobanuye impamvu bagize igitekerezo…
SOMA INKURUBrazil ibyari imikino byahindutse intambara
Brazil yatsinzwe umukino wa mbere ku kibuga cyayo mu gushaka itike y’igikombe cy’isi. Ibi yabikorewe na Argentina yabatsinze igitego 1 cya Nicolas Otamendi ku munota wa 63 w’umukino. Iki gitego cyashegeshe Brazil idahagaze neza muri iyi minsi cyane ko uyu mukino Brazil itsinzwe ari uwa 3 wikurikiranya. Muri uyu mukino,Joelinton winjiye mu kibuga asimbuye yahawe ikarita itukura ku munota wa 81 w’umukino. Imikino 4 iheruka, Brazil yatsinzwe na Argentina 3 banganya 1. Ni inshuro ya 3 mu mateka,Brazil itsinzwe Maracană Stadium. Muri uyu mukino habaye intambara hagati y’ Abafana ba…
SOMA INKURUAmahirwe ku kipe y’u Rwanda mu kuzitabira imikino ya Paralempike
Ikipe y’igihugu ya Misiri mu bagabo yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Isi cya Sitting Volleyball kiri kubera iwayo byongerera u Rwanda amahirwe yo kuzitabira imikino Paralempike izabera mu Bufaransa mu 2024. Aya mahirwe u Rwanda rwari ruyategerereje mu mukino wa 1/2 w’igikombe cy’isi cya Sitting Volleyball wabaye ku wa 16 Ugushyingo 2023 ugahuza Misiri yakiriye irushanwa ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Budage yo kugeza ubu itari yabona itike yo kuzerekeza i Paris mu Bufaransa. Wari umukino ukomeye cyane kuko u Budage buheruka kuburira itike muri shampiyona y’u Burayi bwari bwaje…
SOMA INKURUBanze gukora imyitozo, dore icyo bashinja ubuyabozi bwabo
Abakinnyi b’ikipe ya AS Kigali Women Football Club, banze gukora imyitozo batarahabwa umushahara baberewemo n’ubuyobozi bw’ikipe. Iyi kipe iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali, ikomeje kuvugwamo ibibazo by’imishahara y’abakinnyi n’uduhimbazamusyi twabo. Amakuru yizewe, ni uko ku wa Kane tariki ya 16 Ugushyingo, abakinnyi banze kujya gukora imyitozo nyamara hari hakodeshejwe imodoka ibajyana ku kibuga cyo mu Rugunga ahazwi nko kuri malaria. Aba bakinnyi baberewemo umushahara w’ukwezi gushize ariko n’uku k’Ugushyingo kwamaze kwikubitamo. Uretse uyu mushahara baberewemo kandi, banafitiwe uduhimbazamusyi tw’imikino itandukanye batsinze irimo n’Igikombe cy’Amahoro n’icya Super coupe begukanye batsinze Rayon…
SOMA INKURUIkipe y’igihugu Amavubi yerekeje i Huye
Kuva ku Cyumweru, tariki ya 5 Ugushyingo 2023, abakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavibi yaba abakina mu Rwanda na bamwe mu bakina mu mahanga batangiye imyitozo yaberaga kuri Kigali Pelé Stadium, ariko kuri uyu wa mbere berekeje i Huye aho bagiye kwitegura umukino wa mbere. Ikipe y’Igihugu Amavubi yahagurutse i Kigali yerekeza mu Karere ka Huye aho izakorera imyitozo ya nyuma ndetse ikanahakinira imikino yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi izakiramo ikipe y’igihugu ya Zimbabwe. Umukino wa mbere wo gushaka itike uzaba ku wa 3 tariki 15 Ugushyingo, aho kwinjira…
SOMA INKURUSitting Volleyball: U Rwanda rwisanze mu itsinda rya Misiri na Iraq
Kuwa 03 Ugushyingo ni bwo amakipe y’u Rwanda y’abafite ubumuga yahagurutse ku kibuga cy’indege i Kanombe berekeza mu gihugu cya Misiri kigomba kwakira iyi mikino y’amaboko y’abafite ubumuga “Sitting Volleyball”, ndetse k’urutonde rw’uko amakipe azakina bisanga mu itsinda rya mbere ririmo Misiri na Iraq. Uyu mukino w’amaboko w’abafite ubumuga bita “Sitting Volleyball” witabiriwe n’amakipe y’u Rwanda, iy’Abagore ndetse n’iy’Abagabo. Imwe mu mpamvu zatumye ikipe igenda hakiri kare cyane harimo kwiga uko ikirere giteye mu Misiri ndetse ikaba yanabonayo imikino ya gicuti dore ko aricyo gihugu bikunze guhangana. Ku Cyumweru, tariki…
SOMA INKURUJoackiam Ojera umwe muri ba Rutahizamu wa Rayon Sports yahamagawe mu ikipe y’igihugu
Mu mpera z’icyumweru gishize, Umutoza mushya wa Uganda, Paul Put, yatangaje abakinnyi 36 azifashisha mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, iki gihugu kizahuramo na Guinée na Somalia. Joackiam Ojera ukina aca ku mpande asatira izamu muri Rayon Sports, ni umwe mu bakinnyi bagiriwe icyizere n’uyu mutoza w’Umubiligi. Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Ojera yavuze uko yakiriye kongera guhamagarwa muri Uganda Cranes yaherukagamo mu mikino y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) mu 2021. Ati “Ni ibintu byiza cyane iyo umukinnyi abashije…
SOMA INKURUIsura nshya ku mavubi yitegura gushaka itike y’igikombe cy’isi 2026
Nyuma y’aho umutoza Mushya w’Amavubi, Torsten Spittler Frank, ahamagaye abakinnyi 30 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ibiri ibanza u Rwanda ruzakina muri uku kwezi mu Itsinda C ryo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026, amahitamo ye yabaye abakinnyi bashya batari basanzwe bamenyerewe. U Rwanda ruzabanza kwakira Zimbabwe tariki ya 15 Ugushyingo, rukurikizeho kwakira Afurika y’Epfo tariki ya 21 Ugushyingo, muri iyi mikino yombi yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi izabera kuri Stade ya Huye. Ikipe y’Igihugu yahamagawe tariki 4 Ugushyingo, nyuma y’iminsi itatu FERWAFA itangaje Torsten Spittler Frank nk’umutoza mushya.…
SOMA INKURU