Nyuma y’amezi atanu ari mu gihirahiro, yamaze gusezererwa na Rayon Sports

Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame wari umuzamu mukuru wa Rayon Sports mu myaka itanu ishize yemerewe kuyisohokamo nyuma yo gushinjwa gutsindisha iyi kipe no kwirukanisha umutoza wayo, nyuma y’ibi kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2018, nawe yanditse ubutumwa kuri Facebook agaruka ku nzira y’umusaraba yanyuzemo mu minsi ya nyuma muri Rayon Sports, ariko yanishimiye kuba yemerewe kujya gushakira ubuzima ahandi. Rayon Sports yasobanuye ko yamusabye kwandika ibaruwa yisobanura ariko ntiyanyuzwe n’ibyari bikubiye mu nyandiko yatanze, Bakame nawe akemeza ko atari kuvuga ibyo atakoze ngo ashimishije abayobozi be. Kuri Bakame kuba…

SOMA INKURU

Nyuma yo kunganyiriza iwabo, Haribazwa ibizaba ku mavubi U 23 mu mukino wo kwishyura

Umukino wakiniwe kuri Stade Umuganda mu Karere ka Rubavu ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2018, wahuje ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo “Les Léopards”, warangiye amakipe yombi nta n’imwe ishoboye kureba mu izamu ry’indi, uyu ukaba wari umukino ubanza wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera mu Misiri mu Ugushyingo mu mwaka wa 2019. Iminota ya mbere y’igice cya mbere yaranzwe no gusatira gukomeye kw’abakinnyi ba RDC, bakiniraga imbere y’umubare munini w’abafana babo nyamara bari mu mahanga, ndetse  babonye…

SOMA INKURU

Manchester City yongeye gushimisha abakunzi bayo

Kuri iki cyumweru tariki 11 Ugushyingo 2018, Manchester City yongeye kwitwara neza aho yatangiye umukino yugarira byatumye ku munota wa 12 David Silva afungura amazamu ku mupira mwiza yahawe na mugenzi we Bernardo Silva wacitse Luke Shaw agakata umupira mwiza imbere y’izamu ukamusanga aho yari ahagaze,awutera mu izamu. Manchester City yakomeje kuyobora umukino imbere y’abafana bayo gusa ntiyabasha kubona ikindi gitego mu gice cya mbere cyarangiye iyoboye n’igitego 1-0. Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 48, Sergio Kun Aguero yatsinze igitego cyiza cyane nyuma y’aho Lingard yatakaje umupira,Fernandinho awuhereza…

SOMA INKURU

Rayon Sports yatanze isomo rya ruhago kuri Bugesera FC

Kuri uyu wa Kane tariki 8 Ugushyingo 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, nibwo imikino isoza umunsi wa Gatanu wa Shampiyona y’u Rwanda, kuri uyu munsi Rayon Sports ikaba yacakiranye na Bugesera FC, akaba yari umukino wari usobanuye byinshi ku basore ba Rayon Sports berekana inyota y’igikombe cy’uyu mwaka, iyi nyota bakaba bayibyaje umusaruro w’ibitego 3 ku busa(0) bwa Bugesera FC  . Uyu mukino Rayon Sports yawukinnye idafite abakinnyi bayo bo hagati Muhire Kevin na Manishimwe Djabel kubera ibibazo by’uburwayi. Byatumye hagirirwa icyizere Bukuru Christophe na Mukunzi Yannick wabanjemo…

SOMA INKURU

Ku rutonde rw’abazakinira amavubi acakirana na Centrafrique hariho impinduka nyinshi

  Umutoza Mashami Vincent agiye gutangaza abakinnyi 25 batarimo Olivier Kwizera na Haruna Niyonzima, bazatangira imyitozo yo kwitegura umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika, uzahuza Amavubi n’ikipe ya Repubulika ya Centrafrique.   Kuri uyu wa Kabiri, Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Mashami Vincent, yatangaje abakinnyi 27 aho kuba 24 kuko yongeyemo abakinnyi batatu ku rutonde rw’abagiye gutangira imyitozo bitegura umukino wa Centrafrique wo guhatanira kujya mu gikombe cya Afurika. ruriho abakinnyi babiri bakina i Burayi, barimo Shema Trésor w’imyaka 22 ukina ku ruhande asatira, muri Torhout 1992 KM FC yo…

SOMA INKURU

Cristiano Ronaldo yahishuye umukinnyi akumbuye ko bakinana

Cristiano Ronaldo Rutahizamu wa Juventus  yatangaje ko yifuza kongera gukinana na Wayne Rooney bakinanye muri Manchester United mbere y’uko ayivamo yerekeza muri Real Madrid bituma benshi bemeza ko yifuza gusoreza umupira muri shampiyona ya MLS muri USA. Ronaldo yavuze ko yifuza kuzongera gukinana na Wayne Rooney kuri ubu ukinira ikipe ya DC United muri USA byatumye benshi bemeza ko uyu rutahizamu ashobora kuzava muri Juventus yerekeza muri Amerika. Yagize ati “Rooney yabaye umukinnyi mwiza mu Bwongereza.Twakundaga kumwita Pit bull. Ndamukumbuye cyane ndetse ntawe uzi icyo ejo hazaza hahishe,dushobora kuzongera gukina…

SOMA INKURU

Umukinnyi wa Rayon Sports Bimenyimana Caleb yasabye imbabazi

Bimenyimana Bonfils Caleb ukinira Rayon Sports yabwiye abanyamakuru ko yakoze aya makosa yitabara kuko ngo uyu mufana bikekwa ko ari uwa Sunrise FC yaje ashaka kumukubita. Yagize ati “Umufana yaje andwanya, Irambona aramufata aramwikura, ankubita ingumi, nanjye mutera umugeri. Nabikoze nirwanaho nari nziko ashobora kuba afite icyuma cyangwa ikindi kintu cyankomeretsa.Nubwo nirwanyeho mu buryo butari bwo,ndasaba imbabazi abafana, abakinnyi n’abayobozi ba Rayon Sports”.   Ibi byose byabaye ku mukino wo ku munsi w’ejo hashize tariki 1 Ugushyingo 2018, uwo Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC ibitego 2-1, Bimenyimana Bonfils Caleb akaba…

SOMA INKURU

Umutoza wa PSG yaraye yirengagije ubuhangage bwa Mbappe na Rabiot abaha ibihano

Tuchel Thomas Umutoza wa PSG uzwiho kutihanganira imyitwarire mibi,yakuye ku rutonde rw’abakinnyi bagombaga kubanza ku mukino baraye batsinze Marseille ibitego 2 kuri 0, yicaza ku ntebe y’abasimbura abakinnyi be babiri bakomeye Kylian Mbappe na Adrien Rabiot nyuma yo kwitwara nabi kuri Hoteli. Biravugwa ko aba basore bombi batinze kwitabira inama y’ikipe yo gutegura uyu mukino wa Marseille warangiye PSG iyitsinze ibitego 2-0, byatsinzwe na Mbappe na Draxler. Nyuma y’uyu mukino Tuchel yabwiye abanyamakuru ko nawe akunda imikinire y’aba basore bombi ariko ibyo bakoreye mu mujyi wa Marseille byamubabaje bigatuma abakura…

SOMA INKURU

Impanuka y’indege yahitanye nyiri ikipe ya Leicester City

Nk’uko byaraye byemejwe na polisi yo mu mujyi wa Leicester yatangaje ko umuherwe nyiri ikipe ya Leicester City yo mu Bwongereza, umunya Thailand Vichai Srivaddhanaprabha n’abandi bantu 5 bari kumwe bitabye Imana nyuma y’impanuka y’indege yabaye kuwa Gatandatu taliki ya 27 Ukwakira 2018 saa mbili n’igice, ubwo indege yaribatwaye yahiriye hafi y’ikibuga cya King Power iyi kipe yakiniragaho,igwa muri Parking nyuma y’aho moteri yayo yagiriye ikibazo. Ibi byabaye nyuma yo kureba umukino ikipe ye ya Leicester City yari imaze kunganyamo na Westham igitego 1kuri 1, indege ya kajugujugu y’uyu nyakwigendera…

SOMA INKURU

FIFA yemeje ko itaciwe intege n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi byarwanyije imishinga yayo

Mu cyumba cy’inama cya Kigali Convention Centre, hari hateraniye inama y’ubuyobozi ya FIFA aho abitabiriye basobanuriwe na Gianni Infantino uyobora FIFA, imishinga y’amarushanwa abiri mashya ashobora gutangira mu mwaka wa 2021. Hari igikombe cy’Isi gito cyajya cyitabirwa n’amakipe umunani meza kurusha andi ku Isi, kigasimbura igikombe mpuzamigabane no kwagura igikombe cy’isi cy’amakipe  kikava ku makipe umunani kikitabirwa n’amakipe 24. Hari abashyigikiye iyi mishinga ariko ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi birayirwanya nk’uko Perezida wa FIFA Infantino yabitangarije abanyamakuru nyuma y’iyi nama. Ati “Hari bamwe batabyumva ariko ndabimenyereye. Namaze imyaka…

SOMA INKURU