Abagize komite nyobozi nshya ya “NPC-Rwanda”

Mu nama hagaragajwemo  ko  Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda ifite umushinga wo kugira inyubako yayo, habaho kwiyemeza kongerera imbaraga komite z’imikino y’abafite ubumuga mu turere,  hatangazwa raporo y’umutungo  na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2020-2021 ndetse hanatorwa komite nshya. Ibi byose byakozwe kuri iki Cyumweru taliki 4 Mata 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga mu nama y’Inteko Rusange ya Komite y’Igihugu y’Imikino y’Abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” ,  hatorwa komite nyobozi nshya ikaba igizwe n’aba bakurikira. Murema Jean Baptiste ni we wongeye gutorerwa kuyobora NPC Rwanda mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere.…

SOMA INKURU

Imyiteguro ya Tour du Rwanda irarimbanyije, dore urutonde rw’abazayitabira

Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare batangiye umwiherero wa mbere wo gutegura Tour du Rwanda izaba muri Gicurasi 2021. Mu gihe habura igihe kitageze ku mezi abiri ngo hatangire isiganwa mpuzamahanga rizenguruka u Rwanda “Tour du Rwanda” ritangire, hatangiye icyiciro cya mbere cy’umwiherero kigomba kubera mu karere ka Musanze. Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Eric Sempoma, abakinnyi bahamagawe harimo amazina azwi nka Mugisha Samuel ari nawe munyarwanda uheruka kwegukana Tour du Rwanda mu mwaka wa 2018, ndetse na Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du…

SOMA INKURU

Kigali: Uko intsinzi y’amavubi yibagije bamwe ibihe bitaboroheye bya guma mu rugo

Intsinzi ikipe y’Igihugu ‘Amavubi yabonye kuri Togo muri CHAN 2020 iri kubera muri Cameroun, kuri uyu wa kabiri yashimishije bikomeye abanyarwanda b’ingeri zose,Mu bice bitandukanye by’Igihugu by’umwihariko muri Kigali nko ku Gisozi, humvikanye abavuzaga akaruru, vuvuzela nyinshi, ingoma z’urwungikane, amajerekani n’amasafuriya byavuzwaga mu gihe ku Kimisagara, bamwe bagiye mu muhanda bafite ibendera ry’Igihugu bishimira intsinzi. I Nyamirambo  byari umwihariko kuko amagana y’abantu bahuriye mu muhanda, bamwe bikuramo imyenda yo hejuru, bajya mu muhanda baririmba mu majwi aranguruye bishimira intsinzi. Ibitego uko ari bitatu byashimishije abanyarwanda hari ikinjijwe na Niyonzima Olivier…

SOMA INKURU

Menya amakipe yafashe iya mbere mu kwinjira muri ¼ cya CHAN 2020

Kuri iki cyumweru tariki 24 Mutarama 2021, nibwo ikipe y’igihugu ya Mali n’iya Cameroun ari nayo yakiriye CHAN 2020 (Shampiyona  Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo) zabimburiye izindi kugera muri ¼ nyuma yo gusoza imikino yo mu itsinda A. Mali yazamutse iyobotse itsinda n’amanota arindwi nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0 mu gihe Cameroun yabaye iya kabiri n’amanota atanu ubwo yanganyaga na Burkina Faso ubusa ku busa. Demba Diallo ni we watsindiye Mali igitego kimwe rukumbi yaboneye kuri Stade de la Réunification y’i Douala ku munota wa 12.…

SOMA INKURU

Amavubi yerekanye uko ahagaze mu myiteguro ya CHAN 2020

Kuri iki Cyumweru tariki 10 Mutarama 2021, kuri Stade Amahoro habereye umukino wa kabiri wa gicuti wahuje ikipe y’u Rwanda Amavubi n’ikipe  ya Congo-Brazzaville, ukaba warangiye Amavubi atsinzwe igitego 1-0, mu mukino wa mbere amakipe yombi akaba yari yanganyije ibitego 2-2. Iki gitego cyatsinzwe u Rwanda kikaba kinjijwe na Cervelie Ikouma Epoyo n’umutwe ku munota wa cyenda. Biteganyijwe ko ku wa Gatatu tariki 13 Mutarama 2021, Amavubi azahaguruka i Kigali yerekeza i Douala muri Cameroon ahazabera Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo “CHAN 2020”. Abakinnyi babanjemo ku…

SOMA INKURU

Itsinzi ya AS Kigali iyikesha Covid-19 -Sadate

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, agakurwaho nyuma yo kwamaganwa bikomeye n’abafana bayo batari bake, Munyakazi Sadate yacyuriye bikomeye  AS Kigali ko yafashijwe na COVID-19 gusezerera KCCA muri CAF Confederation cup nyuma y’uko itsinzwe ibitego 3-1 ku wa Gatatu, ariko igakomeza kuko yari yahawe impamba y’ibitego 2-0 mu mukino ubanza bari bateye mpaga iriya kipe. AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, yasabwaga kudatsindwa ikinyuranyo cy’ibitego bitatu mu mukino w’ijonjora wabereye muri Uganda ejo hashize kuwa gatatu tariki 6 Mutarama 2020. Ibitego bitatu bya KCCA…

SOMA INKURU

AS Kigali irerekeza i Kampala mu marushanwa ya CAF Confederation Cup

AS Kigali ihagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup, irerekeza i Kampala muri Uganda kuri uyu wa Gatandatu gukina na KCCA FC mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri uzaba ku wa Gatatu tariki ya 6 Mutarama 2021. Abakinnyi 23 umutoza Nshimiyimana Eric yahisemo  Nsabimana Eric, Kalisa Rachid, Ntamuhanga Tumaini, Shaban Hussein ‘Tchabalala’, Hakizimana Muhadjiri, Abubakar Lawal, Nkinzingabo Fiston, Benedata Janvier, Bishira Latif, Kwizera Pierrot, Biramahire Abeddy, Orotomal Alex, Rurangwa Mossi, Rugero Chris, Kayitaba Jean Bosco, Ndekwe Félix, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’, Sudi Abdallah, Bate Shamiru, Hassan Rugirayabo,…

SOMA INKURU

Intwari FC na JOC mu rugamba rwo guhashya inda ziterwa abangavu

Ikipe y’abakobwa ya Intwari FC yibarutswe n’ikinyamakuru Intwari.rw, ku bufatanye na JOC (Jeunesse Ouvrières chrétiennes) biyemeje gufatanya mu rugamba rwo gukora ubukangurambaga bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, by’umwihariko inda z’imburagihe ziterwa abangavu. Imibare itangwazwa na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MEGEPROF), yerekana ko kuva mu 2016 kugeza mu 2019, mu Rwanda habarurwa abana abakobwa basaga ibihumbi 70 batewe inda z’imburagihe. Umuyobozi Mukuru w’Ikinyamakuru Intwari, Ntawuyirushamaboko Célestin, watangije iyo kipe y’umupira w’amaguru y’abakobwa ya Intwari FC, igamije gukora ubukangurambaga bwo kurwanya inda ziterwa abangavu, avuga ko yagize iki gitekerezo nyuma yo…

SOMA INKURU

Imikino: Shampiyona yo gusiganwa ku magare ntikibaye

Mu mpera z’iki cyumweru tariki 19 na 20 Ukuboza 2020 hari hateganyijwe shampiyona y’umukino wo gusiganwa ku magare “National Championships 2020” ariko kubera gahunda yo kubahiriza  amabwiriza yo kwirinda COVID-19 iyi shampiyona nta bwo ikibaye. Ibi byemejwe n’ishyirahamwe  ry’umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY” aho babinyujije ku rubuga rwa “ Twitter” bagize bati “ Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza mashya yo kwirinda ikwirakwira  rya COVID-19, shampiyona y’igihugu y’umukino w’amagare 2020 yari iteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 19 Ukuboza 2020 no ku Cyumweru 20 Ukuboza 2020 ntikibaye.”    Iyi shampiyona y’igihugu …

SOMA INKURU

Uko amarushanwa ya “Afrobasket 2021” yarangiye

Kuri iki Cyumweru tariki 29 Ugushyingo 2020 ni bwo hasojwe imikino ibanza yo gushaka itike y’imikino y’Afurika  “Afrobasket 2021”  yaberaga muri Kigali Arena kuva tariki 25 Ugushyingo 2020. Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame kyakurikiranye umukino wasoje iri rushanwa wahuje ikipe y’u Rwanda na Sudani y’Amajyepfo Izi kipe zombi ziri mu itsinda D, umukino warangiye ikipe ya Sudani y’Amajyepfo itsinze u Rwanda amanota 67 kuri 55.  Ikipe ya Sudani yatsinze agace ka mbere n’aka kabiri (17-12 na 16-10), ikipe y’u Rwanda yatsinze agace ka 3 amanota 19 kuri 18 itsindwa aka kane …

SOMA INKURU