Ibihugu by’i Burayi bikomeje guterwa impungenge n’ibyemezo bya Trump

Kuri uyu wa Kane ibihugu by’i Burayi bihuriye mu muryango wa OTAN byahuriye mu nama ikomeye, igamije kurebera hamwe uburyo byakomeza gushyigikira Ukraine nubwo impungenge ari zose zikomoka ku byemezo bya Perezida Donald Trump wa Amerika, wamaze kugaragaza ko atazafasha u Burayi nk’uko byahoze bigenda. Gusa nta cyizere kiri mu bayobozi b’ibyo bihugu, cyane cyane nyuma y’uko Trump aciye amarenga yo kugenza gake, agasaba ibihugu by’u Burayi kongera ingengo y’imari bishyira mu gisikarikare cyabyo. Umwe mu baganiriye na Politico yavuze ko “ikiguzi cy’umutekano kigiye kuzamuka, ubu tuzasabwa kugura intwaro nyinshi,…

SOMA INKURU

USA: Abihinduje igitsina bahagurukiwe mu mikino y’abagore

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump akigera ku butegetsi yahigiye gushyiraho amategeko ahindura ibintu ku buryo abantu bihinduje igitsina azabirukana mu mirimo itandukanye, ku ikubitiro yasinye itegeko rikumira abihinduje ibitsina mu mukino cyangwa amarushanwa yagenewe abagore. Nyuma yo gusinya iri tegeko, umukinnyi w’icyamamare wa Golf muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakinaga nk’uwihinduje igitsina, Hailey Davidson, yahise asezera burundu kuri uyu mukino. Nyuma y’iminsi irindwi akumiriye abihinduje igitsina mu gisirikare, yageze no muri siporo, asinya “Itegeko rikumira abagabo mu mikino y’abagore”. Ubwo yashyiraga umukono kuri iri tegeko…

SOMA INKURU

Uwari umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze yatawe muri yombi hamwe n’umugabo we

Uwingabiye Delphine, umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda n’umugabo we Rwarinda Theogene nyuma yo gukurikiranwaho kwaka no kwakira ruswa ndetse n’ubufatanyacyaha. Bombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka no kwakira indonke, bikozwe n’ufata ibyemezo by’ubutabera cyangwa ubishyira mu bikorwa. Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatagaje ko rwafunze uyu mucamanza nyuma yo kwakira ruswa yizeza umuturage kuzatsinda urubanza yari afite muri urwo Rukiko mu gihe umugabo we akurikiranyweho ubufatanyacyaha bwo kuba icyitso muri icyo cyaha. Aba bafashwe bafungiye kuri Station ya RIB ya Nyarugenge n’iya Nyamirambo, mu gihe dosiye yabo irimo gutunganywa kugira ngo…

SOMA INKURU

Jacky nyuma y’igihe kitari gito afatwa nk’umwe mu bavuga ibishegu, yabatijwe mu mazi menshi

Umukobwa wakurikiranyweho ibyaha birimo gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe mudasobwa, gutukana mu ruhame no gushyira ahagaragara amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, Usanase Shalon uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Jacky yabatijwe mu mazi menshi. Jacky akaba yabatirijwe mu itorero rya Elayono Pentecoste Blessing Church riyoborwa na Rev. Prophet Ernest Nyirindekwe, kuri iki Cyumweru tariki 19 Mutarama 2025. Mu magambo ye yavuze ko abohotse kandi akaba yishimiye kwinjira mu itorero, ashimangira ko yahoranye mu mutima we Imana. Ati: “Muri njyewe ndabohotse. Twahuye na byinshi na n’ubu ndacyabinyuramo ariko ndishimye cyane kuba mfite itorero nk’iri.…

SOMA INKURU

Lionnel Messi yabuze umwanya wo kujya kwambikwa umudali na Perezida Biden

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 4 Mutarama 2025, ni bwo abantu 19 bagenewe imidali barimo Lionel Messi na Magic Johnson wabaye ikirangirire muri NBA, bari bategerejwe muri White House mu biro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden, ariko Messi ntiyabonetse. Bivugwa ko kuva byatangazwa ko Messi yahawe iki gihembo, ntabwo yigeze agaragaza amarangamutima ye aho ari ho hose, keretse ikipe ye ya Inter Miami ndetse n’urwego rureberera ruhago muri icyo gihugu. Nk’uko USA Today yabyanditse, ikipe ishinzwe kureberera inyungu z’uyu mukinnyi wa Inter…

SOMA INKURU

Umuherwe Elon Musk yandagajwe n’umugore w’umukuru w’igihugu cya Bresil

Umugore wa Perezida wa Brésil, Janja Lula da Silva, yatukiye mu ruhame umuherwe Elon Musk ubwo yari ari kugeza ijambo ku bitabiriye inama ishamikiye kuri G20 igihugu cye kizakira mu minsi mike. Ubwo Janja yari ari kuvuga, hafi ye haje kuvugira ihoni ry’ubwato, riramurogoya yibaza ibibaye. Ati “Ndakeka ari Elon Musk, ntabwo ngutinya” arangije ati “fuck you, Elon Musk”. Musk hadashize akanya gato, yagiye kuri X maze ubwo butumwa abuherekesha emoji ziseka arangije aravuga ati “Bazatsindwa amatora ataha”. Mu Ukwakira, Urukiko rw’Ikirenga muri Brésil bwakomoreye urubuga nkoranyambaga rwa X nyuma…

SOMA INKURU

Yatawe muri yombi, anakatirwa n’urukiko azira gukurikirana umunuko w’inkweto z’abaturanyi

Mu Bugiriki, umugabo w’imyaka 28 y’amavuko aherutse kubaranishwa n’urukiko rumuhamya icyaha cyo kubangamira abaturanyi be, kuko yahoraga avogera ingo zabo ajyanywe no kwinukiriza inkweto baba basize hanze kugira ngo zijyemo umwuka mwiza. Uwo mugabo utaratagajwe amazina, yatawe muri yombi ku itariki 18 Ukwakira 2024, nyuma y’uko umwe mu baturanye nawe mu gace kitwa Sindos, mu birometero 15 uvuye mu Mujyi wa Tesaloniki amufatiye mu rupangu rwe, akamusanga arimo yinukiriza inkweto bari basize hanze ngo zinyuremo umwuka mwiza. Iyo ngo ntabwo yari inshuro ya mbere uwo mugabo afatwa yavogereye ingo z’abandi…

SOMA INKURU

USA: Kwanga kugira umukandida bishyigikira ku mwanya wa Perezida byateje umwuka mubi

Umwuka mubi watutumbye mu binyamakuru birimo The Washington Post cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma y’aho ubuyobozi bwacyo bufashe icyemezo cyo kudashyigikira umukandida ku mwanya wa Perezida. Iki kinyamakuru cyashinzwe mu Ukuboza 1877 kigenzurwa n’ikigo Nash Holdings cy’umuherwe Jeff Bezos. Gisohora amakuru ku mpapuro no ku rubuga rwa internet. Umwuka mubi watangiye gututumbamo ubwo Umuyobozi Mukuru wacyo, William Lewis, yatangazaga ko kitazashyigikira umukandida muri uyu mwaka wa 2024, mu rwego rwo gusigarira umurongo wacyo. Lewis yagize ati “The Washington Post ntabwo izashyigikira umukandida muri aya matora ya Perezida.…

SOMA INKURU

Video za Baltasar Ebang Engonga kuri bamwe zifashwe nk’ikinamico cya politike

Ibyo ahandi ku isi babona nk’amahano ashingiye ku mashusho y’imibonano mpuzabitsina, mu by’ukuri bishobora kuba ari igice gishya cy’ikinamico nyayo irimo kuba ijyanye n’uzaba perezida mushya wa Guinée équatoriale. Mu byumweru bibiri bishize, videwo zibarirwa muri za mirongo  zigereranywa ko ziri hagati ya videwo 150 n’izirenga 400 zaratangajwe zigaragaza umukozi wa leta wo ku rwego rwo hejuru w’umugabo arimo gukora imibonano mpuzabitsina mu biro bye n’ahandi hantu n’abagore batandukanye. Izo videwo zakwiriye ku mbuga nkoranyambaga, zituma abantu bagwa mu kantu ndetse zizamura ibyiyumvo byabo by’imibonano muri icyo gihugu gito cyo…

SOMA INKURU

Tanasha Donna wabyaranye na Diamond yikomye abatari bake

Umuhanzikazi wo muri Kenya, Tanasha Donna Oketch, yanenze abagereranyije iminwa ye aherutse ku bagisha, n’iya Diamond Platnumz babyaranye. Mu minsi ishize ni bwo uyu mugore yahishuye ko yagiye kwibagisha iminwa ngo igire imiterere y’uko yifuza. Nyuma yo kwibagisha byagaragaye ko iminwa ye yabaye minini ari ho abantu batangira kuyigereranya n’iya se w’umwana we ,Diamond Platnumz cyane ko nawe adafite mito. Abinyujije kuri Instagram Story ye, Tanasha yavuze ko bibabaje kuba abantu bifata bagasuzugura umuntu ariko ngo hari igihe bazamushimira atagihari. Ati “Muransuzugura mukantesha agaciro, ariko ni byiza. Hari umunsi uzagera…

SOMA INKURU