Amashusho yashyizwe hanze yerekana ko ejo hashize Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yagiranye inama na Andrei Troshev usigaye ayobora umutwe w’abacanshuro wa “Wagner” ufasha u Burusiya by’umwihariko mu ntambara ya Ukraine, bakaba baganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo uburyo aba bacanshuro ba Wagner bakomeza gufasha ingabo z’ u Burusiya mu ntambara. Perezida Putin yasabye ko Andrei Troshev ari we uyobora Wagner guhera muri Kamena uyu mwaka ubwo abagize uwo mutwe bivumburaga bayobowe na Yevgeny Prigozhin wahoze abakuriye. Yevgeny Prigozhin yakomeje kugaragara mu nshingano z’ubuyobozi bw’uwo mutwe kugeza muri Kanama uyu mwaka…
SOMA INKURUCategory: Amakuru yo mu Mahanga
Kwambara ibirenge ku bakuru b’ibihugu bigize G20 kwavugishije benshi, dore ikibyihishe inyuma
Amafoto y’abakuru b’ibihugu bitabiriye inama y’Ihuriro ry’ibihugu 20 bikize ku Isi, “G20” bambaye ibirenge yatangiye gucicikana ku Cyumweru, yafashwe ubwo bakirwaga na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, Narendra Modi mu gace ka Rajghat karimo Urwibutso rwagenewe Mahatma Gandhi wafashije u Buhinde kugera ku bwigenge yavugishije benshi ari nako hanibazwa ikibyihishe inyuma. Nk’uko bisanzwe ku bandi bose basura aka gace, abarimo Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak; Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron; Perezida wa Argentine, Alberto Fernandez; uwa Indonesie, Joko Widodo na Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz basabwe gukuramo inkweto. Icyakora iri…
SOMA INKURUTanzania: Utavuga rumwe n’ubutegetsi yatawe muri yombi, dore icyo yazize
Igipolisi muri Tanzania cyataye muri yombi Tundu Lissu umukuru mu batavuga rumwe n’ubutegetsi hamwe n’abandi batatu bashinjwa gukora ikoraniro ry’abantu benshi nta burenganzira bafite hamwe no kubuza abapolisi gukora inshingano zabo. Nyuma yo gufungwa ku cyumweru baje kurekurwa batanze ingwate. Inshuro nyinshi ku butegetsi bwabanjirije ubwa Samia yagiye afungwa aregwa ibyaha bitandukanye, birimo nko kwangisha rubanda ubutegetsi buriho cyangwa guteza imyivumbagatanyo. Lissu, wiyamamarije gutegeka Tanzania mu 2020, yafatiwe mu mujyi wo mu majyaruguru wa Karatu, amasaha macye mbere yo kujya mu ikoraniro hafi y’icyanya cy’ibidukikije cya Ngorongoro. Kuwa gatandatu, abashyigikiye…
SOMA INKURUAu Gabon, le président Ali Bongo “libre de se rendre à l’étranger”
Le général Brice Oligui Nguema a annoncé, mercredi soir, dans un communiqué, que le président déchu du Gabon Ali Bongo était désormais “libre de ses mouvements”, y compris pour “se rendre, s’il le souhaite, à l’étranger”. Le président déchu du Gabon, Ali Bongo Ondimba, peut quitter le pays. Le général Brice Oligui Nguema qui l’a renversé il y a une semaine a annoncé, mercredi 6 septembre, que l’ancien chef d’État est “libre de ses mouvements” et “peut se rendre” à l’étranger pour raisons médicales. Ali Bongo, 64 ans, au pouvoir depuis 14 ans, était en résidence…
SOMA INKURUPerezida Macron yahishuye byinshi ku buzima bwa Bazoum
Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron yatangaje ko nta munsi washira ataravugana n’uwahoze ari Perezida wa Niger, Mohamed Bazoum cyane ko akiri ku butegetsi yari inshuti ikomeye y’u Bufaransa. Ubu bucuti buri mu byatumye abo basirikare bamuhirika ku butegetsi aho bamushinjaga ko arinda inyungu z’abazungu, abaturage bakicwa n’inzara. Kuri iyi nshuro Perezida Macron yavuze ko avugana na Bazoum buri munsi, atangaza ko kuri ubu akimushyigikiye, anashimangira ko igihugu cye kitigeze cyemera ubutegetsi bwa gisirikare buriho muri Niger. Mu butumwa bwanyujijwe ku mbuga nkoranyambaga za Perezidansi y’u Bufaransa, Perezida Macron yagize ati…
SOMA INKURUGabon: Igisirikare cyiyemeje gufungura imipaka
Umuvugizi w’Igisirikare cyafashe ubutegetsi bwa Gabon bayobowe na Gen. Brice Oligui Nguema yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu ko bemeje gufungura imipaka yo ku butaka, mu mazi ndetse n’iyo mu kirere, yemeza ko bigomba guhita bikorwa ako kanya. Ku wa 30 Kanama 2023 ubwo abasirikare 12 barindaga Ali Bongo bari bamaze kumuhirika, babinyujije turi Televiziyo ya Gabon 24 bahise batangaza ko imipaka y’igihugu yose yafunzwe kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo. Ali Bongo w’imyaka 64 yahiritswe ku butegetsi nyuma y’amasaha make Komisiyo y’Amatora muri Gabon itangaje ko yegukanye amatora y’Umukuru w’Igihugu ku…
SOMA INKURUUwahiritse Perezida Ali Bongo kubutegetsi afite amateka atoroshye
Uwahiritse ku butegetsi Ali Bongo wari umaze iminota mike abyina istinzi nyuma yo gutangazwa ko yatsinze amatora yo kuyobora Gabon nyuma yo guhindura itegeko nshinga ni umusirikare mukuru akaba umwana w’umwe mu bahoze ari abasirikare ku ngoma ya Omar Bongo, se wa Ali Bongo azwi ku izina rya Gen Brice Clotaire Oligui Nguema. Gen Bruce Clotaire Oligui Ngwema afite imyaka 48, yahoze mu basirikare ba hafi ba Omar Bongo kugeza ubwo yapfaga mu 2009. Ali Bongo amaze gusimbura se, yahise yohereza Oligui hanze kuba ushinzwe Ibikorwa bya Gisirikare muri Ambasade…
SOMA INKURUDonald Trump yaba ari gukumirwa kwiyamamariza kongera kuyobora USA?
Inyandiko y’urukiko yashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere yerekanye ko uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump azagezwa imbere y’urukiko ku cyaha cyo kwivanga mu byavuye mu matora muri Leta ya Georgia ku wa 6 Nzeri uyu mwaka. Ku rundi ruhande, umucamanza i Washington DC, yemeje ko iya 4 Werurwe 2024 ari yo tariki urubanza ruzatangiriraho ku byaha nk’ibi. Donald Trump wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika akabura amahirwe yo kuyobora manda ya kabiri, agomba kwitaba ahantu hane hatandukanye harimo aho agomba gusubiza…
SOMA INKURUNyuma yo gutabwa muri yombi, Donald Trump yatanze akayabo kugira ngo arekurwe
Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki 24 Kanam2023, uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yasohotse muri kasho y’akarere ka Fulton Country mu mujyi w’Atlanta nyuma y’iminota 20 ahageze agatabwa muri yombi ngo akorerwe dosiye ku byaha akurikiranyweho. Uyu wahoze ategeka Amerika akurikiranyweho ibyaha bikomeye by’uburiganya n’ubugambanyi bifitanye isano n’uko yaba yarageregeje kuburizamo ugutsindwa kwe muri leta ya Georgia. Bwana Trump yageze kuri gereza nyuma gato y’isaa moya n’igice z’umugoroba wo kuwa Kane muri Amerika, ni ukuvuga isaa saba n’igice z’ijoro ry’uwa kane rishyira uyu…
SOMA INKURUDonald Trump yiyemeje kwishyikiriza urukiko
Donald Trump yatangaje ko ku wa Kane azishyikiriza urukiko rwo muri Leta ya Georgia kugira ngo abazwe ku byaha ashinjwa byo kwivanga mu matora. Umucamanza wo muri Leta ya Atlanta uri gukurikirana dosiye ya Trump yavuze ko kugira ngo Trump adafungwa agomba gutanga ingwate ingana na 200.000$. Ibyo bivuze ko Trump azaba yemerewe kuguma hanze yidegembya mu gihe urubanza rwe rutaraburanishwa mu mizi ngo humvwe abatangabuhamya. Trump ahakana ibyaha 13 ashinjwa. Kugeza ubu niwe uri ku isonga mu bakandida b’ishyaka ry’aba-républicain bahataniye kuzabonekamo umwe urihagararira mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu…
SOMA INKURU