Ikinyamakuru National Security News kuri uyu wa 2 Mata 2024 cyatangaje ko mu cyumweru gishize, abasirikare ba Afurika y’Epfo bahuriye n’uruva gusenya ku rugamba ubwo bagabaga igitero kuri M23. Gitangaza ko muri uko gutsindwa urugamba ari bwo abasirikare benshi b’Afurika y’Epfo baba barishyikirije M23, bagirwa imfungwa z’intambara. Kiti “Muri iki cyumweru ibibazo ku iyoherezwa rya SANDF mu Burasirazuba bwa RDC byariyongereye cyane. Yaratakaje cyane ubwo yagabaga igitero kuri M23. Muri iyi mirwano, bivugwa ko bamwe mu basirikare ba Afurika y’Epfo bishyiriye M23, bagirwa imfungwa hamwe n’abandi ba Malawi.” Nyamara igisirikare…
SOMA INKURUCategory: Amakuru yo mu Mahanga
Donald Trump yahishuye uburyo intambara ya Ukraine Perezida Zelensky yayigize ubucuruzi
Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza mu Mujyi wa Vandalia muri Leta ya Ohio, Donald Trump wahoze ayobora USA, yagaragaje ko Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ari we mucuruzi wa mbere ubizobereye azi kuri iyi si, kuko uko agiye muri Amerika asubiranayo ibifurumba by’amafaranga, asaba ko ayo Amerika imuha yagakwiriye kuba inguzanyo aho kwitwa inkunga. Ati “Tugomba kuyabaguriza aho kuyabaha gutyo gusa. Bizatuma bakomeza gukotana hanyuma bakazabona n’uko batwishyura. Muyabagurize bumve ko hari ibibareba. Mwibaha miliyari 60$ gutyo gusa.” Yakomeje yerekana ko “Buri uko Zelensky aje muri Amerika, asubiranayo miliyari…
SOMA INKURUSosiyete Sivile yikomye ingabo za FARDC ku kuba M23 ikomeje kwigarurira ibice binyuranye itarwanye
Ihuriro rya sosiyete sivile zo muri teritwari zigize intara ya Kivu ya Ruguru riranenga gusubira inyuma kw’ingabo za DR Congo zikareka umutwe wa M23 ugafata uduce dutandukanye nta uwukoma imbere. Kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, M23 yafashe utundi duce two mu majyaruguru ya teritwari ya Rutshuru, turimo agace k’abaturage batunzwe ahanini n’uburobyi ka Vitshumbi kari ku nkengero z’ikiyaga Rwicanzige (Lac Édouard), hamwe n’agace ka Rwindi. Utu duce n’utundi byegeranye bivugwa ko twafashwe na M23 nta mirwano ibaye, nyuma y’uko ingabo za leta n’imitwe ya Wazalendo bafatanya, bahunze utu duce bagenzuraga…
SOMA INKURUICC yashyizeho impapuro zita muri yombi abasirikare bo ku rwego rwo hejuru b’Uburusiya
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha “ICC” rwasohoye impapuro zo guta muri yombi ba komanda bo ku rwego rwo hejuru mu ngabo z’Uburusiya baregwa gukora ibyaha byo mu ntambara muri Ukraine. Liyetona Jenerali Sergei Kobylash na komanda w’amato y’intambara, Viktor Sokolov, ni bo bagabo babiri batangajwe na ICC. Iki ni icyiciro cya kabiri cy’impapuro za ICC zo guta muri yombi abategetsi bo mu Burusiya, bijyanye n’intambara yo muri Ukraine. Iza mbere zasohorewe Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin n’intumwa ye ishinzwe uburenganzira bw’abana, muri Werurwe (3) mu 2023. Uburusiya ntibwemera ICC, ibi bituma bidashoboka ku…
SOMA INKURUSADC ikomeje kuvugwaho kunanirwa ibyayizanye muri Congo
Ingabo za SADC zatangiye kugera muri DR Congo mu Ukuboza umwaka ushize, zitezweho umusaruro mu kugarura amahoro muri DRC nubwo kugeza ubu imirwano ikomeje by’umwihariko mu gace ka Masisi. Africa y’Epfo yonyine bivugwa n’ibinyamakuru byaho ko yohereje abasirikare bagera ku 2,900 n’ibikoresho by’intambara. Mu gihe ibihugu by’amahanga bikomeje gushyira imbaraga mu gukemura aya makimbirane mu nzira y’ibiganiro, biraboneka ko n’imirwano ishobora kudahagarara vuba. Mu kwezi gushize, umusesenguzi kuri DR Congo w’ikigo International Crisis Group Onesphore Sembatumba yabwiye BBC ko impande zombi zakoresheje agahenge kaherukaga “mu kwitegura intambara kurusha kuyirangiza”. Yagize…
SOMA INKURUAbanyagihugu ba Santrafrika basabwe kwigira kuri Polisi y’u Rwanda
Abatuye Intara ya Mbomou muri Santrafrika basabwe gufata amasomo kuri Polisi y’u Rwanda mu bikorwa birimo umuganda rusange n’ibindi bikomeje guteza imbere imibereho y’abaturage. Babisabwe na Madamu Benguerre Pierrette, uyobora iyo Ntara ubwo bari mu muganda rusange wabaye tariki 2 Werurwe 2024. Ni umuganda Abapolisi b’u Rwanda bagize Itsinda rya RWAFPU-32 riri mu butumwa bwa MINUSCA bakoranye n’abaturage bo mu mujyi wa Bangassou mu Ntara ya Mbomou. Uyu muganda witabiriwe kandi n’abayobozi ku rwego rw’Intara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bakomoka mu bindi bihugu bitanga umusanzu mu butumwa bwo kugarura amahoro, abo…
SOMA INKURUKuvuguruzanya kwa Benjamin Netanyahu na Perezida Biden guhatse iki ku ntambara yo muri Gaza?
Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yavuze ko ukuntu igihugu cye gishyigikiwe n’abaturage muri Amerika bizafasha Israel kurwana “kugeza ku ntsinzi yuzuye” kuri Hamas. Mu itangazo ku wa kabiri, Netanyahu yasubiyemo ibyo mu makusanyabitekerezo bigaragaza ko Abanyamerika barenga 80% bashyigikiye Israel mu ntambara muri Gaza. Avuze ibyo nyuma yuko Perezida w’Amerika Joe Biden aburiye ko Israel iri mu byago byo gutakaza abayishyigikiye ku isi muri iyi ntambara. Abategetsi bo muri Amerika bavuga ko barimo gukora ku gishobora kuvamo amasezerano y’agahenge. Mu itangazo rye, Netanyahu yavuze ko guhera mu ntangiriro y’intambara,…
SOMA INKURUPerezida Biden yatanze icyizere cy’agahenge ka vuba muri Gaza
Perezida w’Amerika Joe Biden yavuze ko afite icyizere ko agahenge kazagerwaho mu ntambara ya Israel na Hamas muri Gaza “bitarenze ku wa mbere utaha”. Abivuze mu gihe hari amakuru ko hari intambwe runaka yatewe mu biganiro bikomeje muri Qatar birimo abahagarariye Israel na Hamas. Biden yagize ati: “Umujyanama wanjye mu by’umutekano w’igihugu ambwira ko turi hafi [kugera ku gahenge].” Israel yagabye igitero cyagutse cyo mu kirere no ku butaka muri Gaza nyuma yuko abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bishe abantu hafi 1,200 mu majyepfo ya Israel, ku itariki ya…
SOMA INKURUUbwicanyi bukomeye hagati ya Wazalendo n’ingabo za Congo
Imirwano yabereye i Goma mu gace ka Lac-vert ku wa 18 Gashyantare 2024, yiciwemo abasirikare batatu ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ubu bwicanye bukaba bwakozwe na Wazalendo nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa kariya gace Dedesi Mitima. Radio Okapi yaatangaje ko uyu muyobozi kuri uyu wa 19 Gashyantare yasobanuye ko abarwanyi babiri ba Wazalendo na bo bapfiriye muri iyi mirwano, gusa icyatumye bahangana ntabwo kiramenyekana. Yagize ati “Ejo twamenye ko batanu bapfuye barimo Wazalendo babiri n’abasirikare ba Congo batatu. Ntabwo tuzi impamvu yatumye barwana.” Ubutegetsi bwa RDC bwakoze ivugurura mu gisirikare…
SOMA INKURUCongo irashinja u Rwanda na M23 urupfu rw’ abasirikare 2 b’Abanyafurika y’Epfo
Mu itangazo rigenewe Abanyamakuru Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo yashyize hanze, yavuze ko ingabo z’u Rwanda na M23 aribo bari inyuma y’urupfu rw’ abasirikare 2 b’Abanyafurika y’Epfo ba SANDF baturikanywe n’igisasu cyanakomerekeje batatu. Itangazo riragira riti”Leta ya Congo ibabajwe n’urupfu rw’Abasirikare babiri ba Afurika y’Epfo (SANDF) barashweho n’igisirikare cy’u Rwanda na M23 ku birindiro byabo biri i Mubambiro kuwa 14 Gashyantare 2024 muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.” Ubwo iki gisasu cyaturikanaga aba basirikare , SANDF yatangaje urupfu rwabo ariko ntiyagaragaza aho cyaturutse n’uwabigizemo uruhare.…
SOMA INKURU