Mu gihe icyorezo cya COVID-19 gikomeje kuyogoza Isi, Leta y’u Rwanda na yo ikomeje gukaza ingamba zo kugabanya ikwirakwira ry’ubwandu ndetse no guhangana n’ingaruka gikomeje guteza zirimo iz’ubukungu n’imibereho y’abaturage. Kubera ubukana bwacyo, guhangana na cyo bisaba ubushobozi buhambaye burimo ibikoresho byabugenewe. Ibi binasaba ubufasha bw’abafatanyabikorwa batandukanye kuko COVID-19 yagaragaje ko itacika hatabayeho ubufatanye bw’Isi. Ni muri urwo rwego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere mu Rwanda (UNDP), ku bufatanye na Leta y’u Buyapani, rikomeje gufasha u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo. Binyuze muri UNDP, Leta y’Ubuyapani yatanze inkunga isaga…
SOMA INKURUCategory: Amakuru mashya
Abaturage bo mu murenge wa Kimisagara baratabaza
Abaturage bo mu murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, baravuga ko babangamiwe n’abajura babategera mu nzira bitwaje ibintu bitandukanye birimo inzembe n’ibyuma bikomeretsa bakabambura ibyabo. Bamwe mu batuye muri uyu murenge babwiye itangazamakuru ko batewe impungenge n’ubuzima bwabo kubera abajura basigaye bitwaza imbaho bateyemo imisumari bakabategera mu nzira bakabambura. Bemeza ko muri uyu murenge wa Kimisagara ubujura bumaze gufata indi ntera kubera ko ubu hari n’abajura bitwaza inzembe bagategera abantu bari kuvugira kuri telefone mu nzira bakazibakebesha bagahita bakashikuza telefone bakiruka. Ngo iki kibazo kitavugutiwe umuti byabagiraho ingaruka nyinshi…
SOMA INKURUHuye: Yakubitiye umugabo we mu nzira aramuhashya
Umugore bakunze kwita Nyirambegeti utuye mu murenge wa Huye, mu karere ka Huye, yakubitiye mu nzira umugabo we, amuziza ko yagiye atabimumenyesheje kandi yari amaze igihe amwihanangirije. Ku Cyumweru tariki ya 9 Kanama 2021, nibwo uyu mugore yakubitiye umugabo mu mudugudu wa Kabutare, mu murenge wa Huye mu buryo bukomeye, nyuma y’aho bahuriye mu nzira. Amakuru agera ku IGIHE ko avuga ko n’ubusanzwe umuryango w’aba bantu ubana mu makimbirane ndetse hatagize igikorwa uyu mugore ashobora kuzica umugabo we bitewe n’uko ahora amukubita. Umwe mu batanze amakuru yagize ati “Bahora barwana…
SOMA INKURUNyuma y’imyaka 27 ararangisha abo yaburanye nabo
Imyaka 27 irashize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ibaye, yasigiye Abanyarwanda ibikomere bitandukanye haba ku mubiri no ku mutima, birimo n’ibyatewe n’uko hari abayirokotse baburanye n’imiryango yabo ntibamenye niba barapfuye cyangwa bakiriho. Mu baburanye n’imiryango yabo harimo n’umubyeyi witwa Nyamvura Jacqueline, waburanye n’umuvandimwe we ndetse n’umwana we wari ufite umwaka umwe n’amezi ane. Uyu mubyeyi Jenoside yabaye we n’umuryango we batuye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sahara, akaba yari yarashakanye na Kimanuka Théoneste barabyaranye abana batatu. Ubwo Jenoside yabaga, yahungiye muri ETO-Kicukiro akaba ari ho yaburaniye n’umuryango we. Mu…
SOMA INKURURusizi: Ibintu bikomeje guhindura ku bambuwe mu bimina
Abaturage 20 bo mu Karere ka Rusizi bandikiye Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, bamusaba kubishyuriza 18.350.000 Frw bambuwe mu bimina birimo icyitwa Blessing n’ikindi cyitwa Ujama byazanywe n’abantu bafite bene wabo mu buyobozi. Muri iyi baruwa aba baturage bagaragazamo ko kuva muri Werurwe 2021 ari bwo mu Karere ka Rusizi hadutse ibi bimina uko ari bibiri. Bagaragazamo ko aba bantu babashishikarizaga kujya muri ibi bimina bababwira ko byemewe mu Karere kandi ko bigamije kuzahura ubukungu bwazahajwe na Covid-19 ndetse ko hari inkunga yaturutse muri Diaspora izabafasha kuzahura ubukungu bwabo. Bemeza…
SOMA INKURUBwa mbere mu Rwanda ababana bahuje ibitsina bahawe uburenganzira budasanzwe
Umuryango w’ababana bahuje ibitsina mu Rwanda n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore “LGBTQ”, bagiye kwizihiza umunsi wihariye mu rwego rw’ukwezi kwabahariwe kuzwi nka “Gay Pride cyangwa LGBT Pride” ubusanzwe wizihizwa muri Kamena. Leta yatanze uruhushya kuri iki gikorwa, gusa byemezwa ko cyaba muri Nyakanga, nubwo gishobora gusubikwa kubw’ingamba zo guhashya Covid-19. Hateganyijwe ibikorwa byo kwishimira uburenganzira n’ubwisanzure bw’abisanga muri LGBTQ mu Rwanda, ubukangurambaga ku miterere yabo n’ibindi bigamije gutuma Umuryango Nyarwanda ubiyumvamo ndetse ukabakira uko bari. LGBTQ, bamenyerewe nk’ababana bahuje ibitsina, ni umuryango mugari kuko ababana…
SOMA INKURURubavu: Ingamba zo kwirinda ingaruka z’iruka ry’ibirunga zabaraje rwantambi
Benshi mu baturage bo mu karere ka Rubavu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru rishyira kuwa Mbere baraye hanze batinya ingaruka zishobora guterwa n’imitingito yaturutse ku iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo kirunga cyacogoye kuruka guhera kuri iki Cyumweru ariko imitingito irakomeje mu bice bicyegereye birimo n’Akarere ka Rubavu, ku buryo isaha n’isaha gishobora kongera kuruka. Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwari bwasabye abaturage kwirinda kurara mu nzu kugira ngo zitabasenyukiraho mu gihe haba habaye umutungito mwinshi. Umunyamakuru wa IGIHE uri mu Karere ka Rubavu…
SOMA INKURUEU provides critical funding for Burundian refugees in Rwanda
Today EU is providing €750,000 (RWF 890m) in humanitarian funding to support vulnerable refugees from Burundi. This life-saving assistance is part of a larger package of €54.5 million in humanitarian funding for people affected by human-induced or natural disasters, epidemics, and displacement in the Great Lakes region of Africa. The €750,000 in funding is being made available by the EU’s Civil Protection and Humanitarian Aid Operations (ECHO to the World Food Programme (WFP) to provide food and nutritional assistance to Burundian refugees in Mahama camp in eastern Rwanda Following the adoption…
SOMA INKURUImbangukiragutabara yahawe ibitaro bya kibungo yitezweho byinshi
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Gicurasi 2021, ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwashyikirije ibitaro bikuru bya Kibungo imbangukiragutabara nshya yitezweho kubafasha gutanga serivisi nziza, ikaba ifite agaciro ka miliyoni 59 Frw. Umuyobozi w’ibitaro bikuru bya Kibungo, Dr Gahima John, yashimiye ubuyobozi bw’Akarere bwabahaye imbangukiragutabara nshya yizeza ko izakoreshwa mu guha abaturage serivisi nziza. Yagize ati “ Ubundi twakagombye kuba dufite imbangukiragutara 15 kuko dufite ibigo nderabuzima 15 kandi mu by’ukuri twakagombye kugira imwe kuri buri bitaro, ubu dufite ibigo nderabuzima birindwi bidafite imbangukiragutara, iyi rero izadufasha mu kuvana abarwayi…
SOMA INKURUHuye: Imiryango 64 yaratujwe
Imiryango 64 irimo 56 y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yo mu mirenge ya Kigoma, Mukura na Ruhashya mu Karere ka Huye, yahawe inzu zo kubamo kuko yari imaze igihe itagira amacumbi meza yo guturamo. Izo nzu zubatswe muri uyu mwaka wa 2020/21 hagamijwe gufasha abaturage gutura heza no kubaho neza kuko umuryango uhawe inzu iba irimo n’ibikoresho byose by’ibanze mu buzima birimo iby’isuku, ibiryamirwa, ibyo ku meza, intebe, utubati n’ibindi. Imiryango 14 yubakiwe inzu mu mudugudu uri mu Murenge wa Kigoma, indi 34 yubakirwa mu Kagari ka Bukomeye mu Murenge…
SOMA INKURU