Byemejwe ko mu bizamini by’akazi hakigaragaramo akarengane


Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri komisiyo y’igihugu y’Abakozi ba Leta , Habiyakare François yavuze ko komisiyo yakiriye ubujuririre ku bizamini bugera kuri 138, hasanzwemo 38 bufite ishingiro. Yashimangiye ko ubujurire bwinshi bushingiye ku kudashyirwa mu myanya kw’abatsinze ibizamini by’akazi ariko ahanini usanga burimo ababa baratsinze, bigatahurwa yenda na komisiyo ko bakoze ikizamini batujuje ibisabwa, ibi akaba yarabivuze ubwo yari imbere y’Inteko rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, atanga raporo y’ibikorwa byayo by’umwaka wa 2017/2018, tariki ya 1 Ugushyingo 2018.

Habiyakare Francois yemeje ko mu bizamini by’akazi hakirimo akarengane

Habiyakare yanatangaje ko yakiriye raporo 104 z’amapiganwa, ibasha gusura inzego 26, eshanu zitahurwamo ibintu biteye impungenge. Hari aho yasanze abasaba akazi nyuma y’itariki ntarengwa yo kugasaba kandi bakemererwa gukora ikizamini. ati “Hari n’aho twasanze abasaba akazi iyo myanya itaratangazwa, hari abakandida batatu twasanze barashyizwe mu myanya badafite impamyabumenyi, hari batanu bongerewe amanota mu kizamini cyanditse, hari ndetse umwe wagabanyirijwe amanota mu kizamini cyanditse bituma atemererwa gukora icyo mu kiganiro”.

Abadepite bari bakurikiye ibyavuye muri raporo ya Komisiyo y’Abakozi ba leta

Mu badepite bose bagiye bafata ijambo,  abenshi bagiye bahurira ku bibazo by’ibizamini by’akazi akenshi bishobora kuba hakwihishamo ruswa n’ikimenyane, bityo bamwe bakabura akazi kandi mu by’ukuri ari akarengane.

Urugero ni Depite Mbonimana Gamaliel yagaragaje ko ikimenyane gishobora kuza mu kizamini cyo kuvuga (interview), hakwiye impinduka ntikinganye n’icyanditse. Ati “Kuki byose binganya amanota (50% kuri 50%) kandi kiriya kizamini cyanditse gishobora kumara n’amasaha abiri, icyo kuganira cyo hariho igihe yamara n’iminota itanu cyangwa 10.”

Yasabye ko hajyaho ikigo gitegura ibizamini ku buryo bw’umwuga kandi n’ikizamini cyanditse kigahabwa nibura amanota 70 %.

Perezida w’Inama y’Abakomiseri muri Komisiyo, Habiyakare François, yemeranyije n’abadepite ko “Hakwiye kujyaho ikigo cy’igihugu cyo gutegura ibizamini by’akazi”, bityo ahagaragara akarengane mu itangwa ry’akazi kakavaho.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment