Byemejwe ko kwibuka ku nshuro ya 25 u Bufaransa buzahagararirwa


Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera, kuri uyu wa Gatatu yatangarije  abanyamakuru ko hari ibimenyetso byerekana ko umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa uri kurushaho kugenda neza.

Ibi yabitangaje nyuma y’aho  Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yemeje ko igihugu cye kizaba gihagarariwe mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, ubwo yari muri Ethiopie kuri uyu wa Kabiri, Perezida Macron yabajijwe n’abanyamakuru kuri ubu butumire bw’u Rwanda, asubiza ati “u Rwanda nibyo rwadutumiye mu bikorwa byo Kwibuka, ubutumire twarabwakiriye kandi ndemeza ko u Bufaransa buzaba buhagarariwe muri ibyo bikorwa byo Kwibuka.”

Ku rundi ruhande hari amakuru yemeza ko hari Abadepite b’Abafaransa bazaba bari i Kigali ku wa 7 Mata 2019 bayobowe na Sira Sylla unafite inkomoko muri Sénégal, uyobora itsinda rigamije ubucuti hagati y’ibihugu by’u Bufaransa, u Rwanda n’u Burundi. Azaba aherekejwe na Jean-Jacques Bridey uyobora Komisiyo ishinzwe ibya gisirikare.

Umwaka ushize wa 2018 mu kwezi k’Ugushyingo, nibwo  Perezida Kagame yari i Paris mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro, “Forum de Paris sur la paix”, ku butumire bwa Perezida Macron. Iyo nama isojwe byatangajwe ko Kagame yavuye mu Bufaransa ashyikirije Macron  ubutumire bwo kuzagenderera u Rwanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2019.

 

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment