Amatora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuya 2 Nzeri ku Banyarwanda bari hanze y’igihugu “Diaspora” no kuya 3 Nzeri ku banyarwanda bemerewe gutora bari imbere mu gihugu, Mu majwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, FPR Inkotanyi iri ku isonga, aho ikurikiwe PSD na PL. Green Party na PS Imberakuri nayo yaje akurikirana, kuko Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko kuri 70% by’amajwi yamaze kubarurwa FPR ifite 75%, PSD 8.5%, PL 7%, Green Party 4.5% kimwe na PS Imberakuri nayo ifite 4.5%.”
Ku bijyanye n’abakandida bigenga Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yatangaje ko abakandida depite bigenga nta numwe wagize amajwi yamwemerera kujya mu Nteko Ishinga Amategeko kabone nubwo aya ari amajwi y’agateganyo, ngo natangazwa bwa nyuma ntacyo yabihinduraho.
Ku bijyanye n’amajwi y’abatoye muri Diaspora, abakandida ba FPR Inkotanyi nibo bafite amahirwe menshi kuko yabashije kubona amajwi menshi mu bihugu byo hanze y’u Rwanda bigera kuri 25.
Ibi bibaye bikurikirana n’ibyari byabaye mu matora y’abadepite mu mwaka wa 2013 aho FPR hamwe n’amashyaka bari bishyize hamwe ariyo PDI, PSR, PPC, PDC yabonye amajwi 76.2%, aribyo byari byatumye igira ubwiganze bw’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko aho bari 41 muri 53 baturuka mu mitwe ya politiki inyuranye.
Twabibutsa ko ku rutonde rw’abakandida 80, FPR Inkotanyi ifitemo 70, abandi icumi baturuka mu mitwe itandatu bifatanyije ariyo PDI, PSR, PDC, PPC, UDPR na PSP.
NIKUZE NKUSI Diane