Bwa mbere umushumba wa Kiliziya agiye kwitabira inama ku ihindagurika ry’ikirere


Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatangaje ko azitabira inama ya “COP28” yiga ku bijyanye n’imihindagurikire y’ikirere izabera i Dubai muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, guhera tariki 30 Ugushyingo kugeza tariki 12 Ukuboza 2023.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika yatangaje ko azitabira iyo nama, mu gihe hari hashize ibyumweru bikeya yatangaje ko igihe kirimo kwiruka cyane, kandi ko bikenewe ko hagira igikorwa ku kibazo cy’ubushyuhe bukomeje kwiyongera ku Isi.

Inkuru dukesha France 24, ivuga ko kuva Papa Francis ubu ufite imyaka 86 y’amavuko, yatorerwa kuba Umushumba kwa Kiliziya Gatolika mu 2013, ibidukikije yabigize kimwe mu bintu by’ingenzi mu byo yitaho mu buyobozi bwe.

Bizaba ari ku nshuro ya mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika yitabiriye inama ya COP, akahibera ubwe adahagarariwe, kuva yatangira mu 1995.

Nk’uko byatangajwe na Televiziyo yo mu Butaliyani ya Rai 1, Papa Francis yagize ati, “Nzajya i Dubai, ndatekereza ko nzagenda ku itariki 1 kugeza kuri 3 Ukuboza 2023. Nzamarayo iminsi itatu”.

Muri urwo rwego rwo kwita ku bidukikije, hari inyandiko Papa Francis yanditse ‘Laudato Si’, igenewe Abakirisitu Gatolika Miliyari 1.3 ndetse n’abandi batuye Isi, ibahamagarira kurinda no kubungabunga Isi ‘Urugo duhuriyeho (our common home).

Muri iyo nyandiko, Papa Francis na Kiliziya ayoboye, avuga ko yemeranya na Siyansi ivuga ko imyitwarire ya muntu, iri mu bigira uruhare rukomeye mu mihindagurikire y’ikirere.

Papa Francis yavuze ko ibiganiro bizabera i Dubai “bishobora kuba intangiriro yo guhindura icyerekezo”, mu gihe abazayitabira baramuka bemeye gutangira gukoresha ingufu zitangiza ikirere, harimo izituruka ku muyaga no ku zuba.

Uruzinduko rwa Papa Francis ajya muri iyo nama ya COP28 i Dubai, ruzaba rubaye urwa 45 akoze kuva yatorerwa kuba Umushumba wa Kiliziya Gatolika, mu gihe kizaba ari igihugu cya Karindwi agiyemo muri uyu mwaka wa 2023.

Papa Francis yatangaje ko akeneye kugabanya ingendo akora, kubera ibibazo by’ubuzima butameze neza yagiye ahura nabyo muri iyi myaka ishize, harimo n’ibyatumye aremba akabagwa, nyuma akagira ibibazo mu ivi byatumye agendera mu igare ry’abafite ubumuga.

 

 

 

 

 

SOURCE:France 24


IZINDI NKURU

Leave a Comment