Burundi: Red Tabara yashyize ahagaragara ibaruwa ifitiye ubutumwa ingabo z’iki gihugu


Umutwe Red Tabara urwaya leta y’ u Burundi watangaje ko ufite amakuru yizewe yemeza ko ingabo z’Abarundi, zifatanyije n’itsinda rya Wazalendo n’indi mitwe ya Mayi Mayi bari gutegura igitero simusiga cyo kuyirwanya.

Mu ibaruwa umutwe wa Red-Tabara utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi yashyize ahagaragara ivuga ko bafite amakuru yizewe ko ingabo z’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na Maï Maï bafatanyije bateranira cyane cyane i Masango, Mugunda na Itombwe, barimo kwitegura igitero kinini cyo kurwanya umutwe wacu.

Uyu mutwe wa Red Tabara bimenyerewe ko utangariza rubanda ko uzirwanaho n’imbaraga zawo zose, byanze bikunze ko uzahangana n’ingabo z’u Burundi ndetse n’abafatanyabikorwa bazo nk’uko babigenje muri Kamena 2024.

Igitekerezo rusange cy’umutwe wa Red-Tabara nticyahindutse, iherezo ry’iterabwoba ryibasiye abaturage, kuvugurura amasezerano ya Arusha, kuganira ku buryo bwo gutegura amatora ya demokarasi, amatora yisanzuye kandi anyuze mu mucyo niyo ntero yabo.

Bakomeza bavuga ko abarwanyi babo batazashyira intwaro hasi mbere yuko bagera ku mugambi wabo, kubera ko banyuzwe n’ubuzima gatozi Kandi bativuguruza.

Umutwe wa Red Tabara ni Umwe mu mitwe yitwaje intwaro witerabwoba ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukaba urwanya ubutegetsi buriho mu gihugu cy’u Burundi.

 

 

 

 

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment