Bugesera: Abemerewe umuti ukomotanyije ugabanya virus byihuse barawishimiye


Bimwe mu byiciro by’abafite virusi itera Sida batangiye gufata umuti witwa Dolutegravir bwa mbere mu kigo Nderabuzima cya Nyamata mu Karere ka Bugesera, barahamya ko uyu muti mushya bahabwa wabafashije kugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA.

Uyu muti wishimiwe n’ibyiciro byemerewe kuwukoresha

Ubwo abagize ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA “ABASIRWA” basuraga ibitaro bya Nyamata, basobanuriwe uburyo umuti mushya ugabanya virusi itera SIDA ukora n’akamaro ufitiye abatangiye kuwukoresha mu gihe cy’amezi 8 uyu muti umaze  utangiye gukoreshwa.

Bamwe mu bafite virusi itera SIDA babwiye itangazamakuru ko  gukoresha umuti byatumye bongererwa imbaraga kandi  bakavuga ko  iyo bawunyoye badacika intege.

Umwe muri abo utashatse ko imyirondoro ye igaragara mu itangazamkuru yagize ati “Ndashimira Ubuyobozi bw’ibitaro bwatugejejeho uyu muti kandi uratuma iminsi yacu yo kubaho yiyongera’’.

Hitimana Janvier Umukozi ushinzwe gufasha abatanga serivisi ijyanye na SIDA mu Bitaro bya Nyamata, avuga ko ibyiciro by’abemerewe gufata iyi miti ari  abagore bafite imyaka irenga 50 n’abagabo bafite ibiro biri hejuru ya 35.

AtiByagaragaye ko uyu muti ugabanya ubukana bwa virusi itera SIDA ku buryo bwihuse nubwo udahabwa abantu bose bafite virusi itera SIDA kandi utuma virusi zitororoka”.

Kuva ubu bwoko bw’imiti ikomatanyije bwatangira gukoreshwa mu Rwanda, bwahabwaga abafite ubwandu bushya gusa, guhera mu kwezi kwa gutaha kwa Mata, izatangira guhabwa n’abari basanzwe bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA  bari mu byiciro byemerewe kuyifata.

Abari ku miti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA mu Karere ka Bugesera ni  5728, abafata uyu muti mushya ni 85, gusa uyu muti mushya wa  Dolutegravir urahabwa abafite Virus itera SIDA hirya no hino mu bigo Nderabuzima byo mu Rwanda.

 

NIKUZE NKUSI Diane

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment