Mu cyumweru gishize nibwo byatangajwe ko umuhanzi Bruce Melody yakoranye indirimbo n’umuhanzikazi Allion bise Tuza , Nyuma yuko igiye hanze bamwe batanguwe no kumva ko bayishishuye umuhanzi wo muri Zambia wiitwa T-sean mu ndirimbo ye yise ‘Will you marry me’.
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2018/10/Bruce-Melody-na-Allion-barashinjwa-gushishura-indirimbo-ya-T-Sean.jpg)
Nyuma yuko igiye hanze ba nyiri gushyira hanze iyi ndirimbo birinze kugira icyo babivugaho, gusa kuri uyu munsi umuhanzi T-Sean abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ibyo Bruce Melody na Allion bakoze bidakwiye ndetse ko batabanje kumusaba uburenganzira cyangwa ngo abemerere bazakorane indirimbo.
![](http://umuringanews.com/wp-content/uploads/2018/10/T.Seam_.jpg)
Yagize ati “Ntabwo nabyemera Bruce melody na Allion barankopeye[….] bagombaga kunsaba uburenganzira cyangwa tugakorana [Featuring ] niba byanze bahindure title bashyireho (T sean cover) ( Will you marry me by T sean).”
Yasoje abasaba ko bahindura iriya ndirimbo yabo bakavuga ko bayisubiyemo cyangwa akazashaka icyo gukora kubera ko bavogereye igihangano cye.
TETA Sandra