Bruce Melodie atangaza byinshi akesha Trace Awards


Umuhanzi  Itahiwacu Bruce  uzwi nka Melodie witegura gushyira hanze album yise “Sample” muri Gicurasi, yatangaje ko igihembo cya Trace Awards nk’umuhanzi wahize abandi mu Rwanda muri 2023 byatumye arushaho kumenyekanisha umuziki nyarwanda ku ruhando rw’isi.

Ibi Melodie akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Trace FM yo muri Kenya cyagarutse ku muziki we n’ishusho afite kuri Trace Awards iherutse kubera mu Rwanda.

Bruce Melodie ari kubarizwa muri Kenya mu bikorwa bitandukanye bya muzika, yajyanye na Producer Prince Kiiiz ubarizwa muri Country Records

Bruce Melodie avuga ko bwa mbere bamubwira ko azaririmba muri ibi bihembo, yabanje kugira ubwoba yiyemeza gufatirana uwo mwanya nk’amahirwe yari ahawe ko kuzamura izina rye nk’umunyamuziki.

Ati: “Mu myaka yashize ntabwo benshi bari batuzi, ariko nawe ibaze nyuma y’imyaka itatu cyangwa ine ukora cyane umenyekanisha ibi bikorwa byawe none ubu Trace Awards iraje i Kigali muri BK Arena byari ibintu bikomeye cyane.”

“Twari duhataniye ibihembo urugero njye nari mpataniye ibihembo bibiri, “Best East African Artist” na “Best Rwandan Artist” natsindiye igihembo kimwe, turi bake bafite kiriya gihembo, mu bantu batwaye iki gihembo ku rutonde harimo izina Bruce Melodie.”

Bruce Melodie yakomeje avuga ko kuba abahanzi nyarwanda barahawe umwanya muri ibi bihembo, byabahaye urubuga bamenyekanishaho ibihangano byabo.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA KAYITESI Ange 


IZINDI NKURU

Leave a Comment