Bombori bombori hagati y’abarwanira kwegukana ishuri ry’Intwari


Kuwa 15 Ukwakira 2018, Umuyobozi wa komite y’ababyeyi barerera mu ishuri ry’Intwari giherereye mu Murenge wa Rwezamenyo, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, Umumararungu Marie Claire Khadidja, yandikiye Minisitiri w’Uburezi amusaba ko Ishuri ribanza ry’Intwali ryasubizwa ababyeyi akaba ari bo baba ba nyiraryo nk’uko byahoze.

Muri iyo baruwa Umumararungu asobanura ko imirimo y’ubwubatsi bw’ishuri rigizwe n’ibyumba bitatu yatangiye kubakwa mu 1955 hifashishijwe imisanzu y’ababyeyi aho buri rugo rwatangaga amafaranga 100 yo kugura Sima no guhemba abakozi.

Komite yabo babyeyi b’abayisilamu muri Nzeri 1957 batangije iri shuri ryabo badategereje imfashanyo za Leta (Subsides) rihita riba ishuri rya mbere ryigenga, icyo gihe ryitwagwa “Ecole Swahili de kigali”.

Igihe umwami Mutara III Rudahigwa yasuraga abo babyeyi bakamugezaho ingorane zabo, yarabashimye maze abahindurira izina kuva ubwo ishuri ryitwa “Ecole Rwandaise Intwali de kigali” maze abizeza inkunga yo kuryagura ndetse anabubakira inyubako.

Nubwo iri shuri mbere nta kibazo na kimwe cyarigaragaramo, ubu umwuka si mwiza hagati y’ababyeyi barirereramo n’umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC).

Ababyeyi bavuga ko ari iryabo kandi ari bo bakwiye kuriyobora ndetse badakeneye ko ubuyobozi bwa RMC, bwivanga mu miyoborere yaryo kuko atari iryawo mu gihe bwo bwemeza ko ibikorwa byose by’abayisilamu bikwiye kugenzurwa n’uwo muryango.

Ababyeyi bavuga ko uwahoze ari umuryango w’abayisilamu witwaga “AMUR” waje gusimburwa na RMC, wabonye ubuzima gatozi nyuma y’uko iri shuri ryubakwa ku buryo batumva aho bahera bavuga ko ari iryawo.

Bavuga ko batifuza ko RMC yayobora iki kigo kuko bafite impungenge z’uko cyahita kizimira nk’uko byagenze ku ishuri ryisumbiye rya CIESK, ubu ryamaze guhinduka iry’incuke.

Bemeza ko nta n’igikorwa na kimwe RMC yari yakora kuri iki kigo mu gihe bo bamaze kugitangaho amafaranga menshi arimo miliyoni 11Frw yo gutunganya imbuga (Amapave) na miliyoni 8Frw bakoresheje bubaka ubwiherero na 1,700,000 baguzemo ikigega cy’amazi.

Umuyobozi w’ababyeyi barerera muri iri shuri ry’Intwari, Umumararungu Marie Claire Khadidja, yatangaje ko bafitanye ikibazo na RMC kuko ivuga ko iri shuri ari iryayo.

Yagize ati “Ubundi kiriya kigo muri rusange gifashwa n’inzego ebyiri, Leta n’ababyeyi ariko inkunga nini ni iya Leta kuko niyo ihemba abarimu niyo yubaka amashuri ikanavugurura iyo habaye ikibazo, ababyeyi natwe dufite ibikorwa tuhakora nko guha abarimu agahimbazamusyi kuko bahembwa amafaranga make.”

Yakomeje avuga ko ababyeyi barera muri iri shuri rimaze imyaka ikabakaba 62 rishinzwe batiyumvisha na gato impamvu RMC iryiyitirira mu gihe n’abana bahigira ikorowani ari bo babishyurira amafaranga atari uyu muryango.

Ku ruhande rwa RMC, Umujyanama wa Mufti w’u Rwanda, Sheikh Mbarushimana Sulaimani, yabwiye IGIHE ko ubuyobozi bwa RMC nabwo bwatunguwe cyane no kumva ko hari abantu biyitirira iki kigo kandi nta byangombwa byacyo bafite.

Yagize ati “Tukimara kubyumva twatunguwe no kumva ko hari abantu bavuga ko ikigo ari icyabo kandi ikigo ari icy’umuryango ku mateka maremare hanyuma noneho no ku bimenyetso byinshi tukumva ngo hari abantu batazwi ku rwego rw’amategeko batazwi utamenya ni abantu ki. Kuba baharerera ntibivuze ko ikigo gihinduka icyabo kuko kiba ari icyabo mu rwego rw’ababyeyi baharerera bakurikirana ubuzima bwacyo umunsi ku wundi.”

Yongeyeho ko kugira ngo ikigo kibe ari icy’umuntu bisaba ko agira ibyangombwa byacyo byaba ibigaragaza ko yakiguze cyangwa yagihawe, anashimangira ko bamaze kubigeza muri Minisiteri y’uburezi ku buryo yamaze no gushyiraho komite ikurikirana iki kibazo kandi bizeye ko mu minsi mike ukuri kuzamenyekana.

Minisitiri w’uburezi Dr Eugene Mutimura, aherutse kwandika kuri Twitter ati “Twagiranye ibiganiro na Sheikh Salim Hitimana, Mufti w’u Rwanda, tumwizeza ubufatanye n’inzego za leta gukemura ikibazo cya EP Intwari kiri mu karere ka Nyarugenge”.

 

@umuringanews.com

 

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment