Bobi Wine ahora azi neza ko isaha iyo ariyo yose yapfa


Ubwo yari mu kiganiro Slidebar cyo kuri NTV Kenya, mu ijoro ryakeye,  Depite Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine  yatangaje ko abo mu muryango we bahora bahangayitse kuko isaha iyo ariyo yose yapfa ariko ngo bazi neza ko ibyo ari gukora aribyo akwiye gukora.

Bobi Wine

Uyu mudepite uhagarariye agace ka Kyadondo East, yatangaje ko kwiyamamariza kuba umudepite ari icyemezo cyamujemo kuko nta muntu yari afite umuvugira ngo agaragaze ibitekerezo bye. Ati “Umuryango wanjye uba ufite ubwoba buri munsi. Birakomeye ariko bumva ko ibyo ndi gukora bikwiye, ko ngomba gukora ibyo nkwiye gukora. Buri munsi Imana impa umugisha ikampa kuramuka. Mbayeho nkaho buri munsi ari umunsi wanjye wa nyuma”.

Uyu mugabo w’imyaka 36, yavuze ko niba demokarasi bavuga ari imwe yo gukubita abantu bari kwiyamamariza umwanya utari n’uwa Perezida, ibyo ari ubusazi. Yakomeje agira ati “Nifuza ko nakomeza gusunika ndanifuza ko tutaragera kure ariko niyizeza ko ntazaba umucakara mu gihugu cyanjye. Igihe cyose numva ntahawe ubutabera, nzakomeza kurwana mu gihe nkiriho”.

Yanashimangiye ko igihe abayobozi babaye abayobya, abakagiriye inama bakaba abica mu mutwe no ku mubiri, ngo bagomba gushikama bakarwanira uburenganzira bwabo.

Bobi Wine yanenze Guverinoma kuba itarasohora raporo y’ibyabaye muri Kamena muri Arua, ubwo haraswaga umushoferi we Yasin Kawuma.

Bobi Wine wakunze kwiyita Ghetto President, yatangiye kugaragara muri politiki ya Uganda, muri Gicurasi 2017, ubwo yatangazaga ko agiye kwiyamarizaga kujya mu Nteko Ishinga Amategeko.

Kwinjira muri politiki avuga ko byaturutse ku kuba abashinzwe umutekano barigeze kumutega atwaye imodoka ihenze bakamukubita agasanga akwiye gukanguka akarwanira ubwigenge bw’abaturage.

Bobi Wine abajijwe niba ateganya kwiyamamariza kuba Perezida, yasubije ati “Bishobora kuba ari ukwihunza inshingano ntangiye kuvuga kuri uyu mwanya mu butegetsi no kuba Perezida wa Uganda turimo ubu. Perezidansi sicyo kibazo ahubwo ubwoko bw’iyo Perezidansi.”

Yakomeje avuga ko nta bibazo byihariye biri hagati ye na Perezida w’iki gihugu, Yoweri Museveni.

TETA Sandra

 


IZINDI NKURU

Leave a Comment