Bari bijejwe gucyura amadolali birangira babuze n’ayo bashoye


Inama byavugwaga ko yateguwe n’ikigo “Wealth Fitness International” yagombaga kuba kuri uyu wakabiri tariki 25 Kamena 2019 kuri Radisson Blu hotel, aho abiyandikishije bizezwaga gutahana amadolari ya Amerika 197 ni ukuvuga amafaranga asaga ibihumbi ijana na mirongo itatu (130,000frs), maze  byitabirwa na benshi, ubwo bahageraga, basanze ari ukubanza kwishyura ku batari barabikoze, ibintu nabyo byabanje guteza impaka ndetse umubare munini ubanza guhagarara wabuze uko ubyifatamo, byarangiye iyo nama ihagaritswe n’inzego z’umutekano kubera rwaserera yari itangiye kuhaboneka.

Imwe mu mafoto yabonekaga iyo umuntu yafunguraga urubuga asaba kwiyandikisha
Umubare w’abari basigaye hanze mu gihe mu nzu naho hari hapakiye huzuye

Umubare munini w’abantu bari bitabiriye iriya nama yavugwaga ko ari iyo kubahugura ku bijyanye no gukora ubucuruzi baje kwemererwa kwinjira, ariko icyumba cyari cyuzuye kuva imbere kugera inyuma, ku buryo abantu batabonaga n’ubwinyagamburiro, byageze aho inzego z’umutekano zihagera harimo Komiseri wa Polisi ushinzwe Ibikorwa n’ituze rusange, CP George Rumanzi atangariza abari bitabiriye iyi nama ko igomba kuba ihagaze, nyuma y’uko ubuyobozi bwa Convention Centre bwitabaje inzego z’umutekano kubw’akavuyo k’abantu bari bahari.

Ati “Uwatumiye na we ntabwo azi umubare w’abantu yatumiye, abari hanze bakubye nk’ inshuro 10 abarimo imbere. Uburyo bwo kwiyandikisha na bwo buratandukanye. Biragaragara ko harimo ikibazo, nicyo gituma twitwaje RIB. Hari ibimenyetso byinshi bigaragara ko harimo ikibazo kigomba gukurikiranwa”.

Nk’uko hari hatanzwe urubuga ku bantu bashaka kwitabira iriya nama bagomba kuzuza, kugira ngo ubusabe bwemerwe hari amafaranga yagomba gutangwa, byemejwe ko abatswe amafaranga kugira ngo binjire bayasubizwa, dore ko amafaranga abateguye iriya nama bari bamaze kubona arenga miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda aturuka mu batanze ubusabe bwo kuyitabira.

 

TUYISHIME Eric


IZINDI NKURU

Leave a Comment