Ubushakashatsi bwa gatandatu ku buzima n’imibereho bwagaragaje ko 34% by’ingo mu Rwanda zidatunze inzitiramibu, ariko kandi ngo n’ingo nyinshi zizifite ziri mu mijyi kuko zihariye 76%, mu gihe ingo zo mu cyaro zifite inzitiramibu ziteye umuti ari 64% by’umubare w’abazifite.
Nubwo ubushakashatsi bwerekanye ibi, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima “RBC”, mu biganiro binyuranye cyagiye kigirana n’itangazamakuru rinyuranye cyemeje ko nta mpungenge abantu bakwiriye kugira ku kuba indwara ya malaria ishobora kwiyongera, kuko ubushakashatsi bwakozwe abaturage batarahabwa inzitiramibu, nubwo bwagiye gushyirwa ahagaragara inzitiramibu zaramaze gutangwa.
Abaturage bati: “Nta nzitiramubu duheruka”
Abaturage banyuranye bo mu karere ka Musanze, mu mirenge inyuranye irimo Kinigi, Nyange na Musanze, batangaza ko inzitiramubu zihabwa abagore batwite bagiye ku gipimo, abandi batangaza ko hashize igihe badahabwa inzitiramubu bityo izo bafite zikaba zarabasaziyeho ntacyo zikibamariye mu kwirinda imibu ikwirakwiza malariya.
Nyirahabushaka Dancilla, wo mu murenge wa Kinigi atangaza ko hashize imyaka 3 badahabwa inzitiramubu, kuri ubu izo bafite zikaba zaramaze gutobagurika, zikaba nta burinzi zikibaha kuko malaliya ibibasira, itanasize abaturanyi.
Ati “Imyaka itatu ni myinshi ku buryo inzitiramubu zashaje cyane, kuko izo duheruka guhabwa zari zoroshye, zikaba zaratobaguritse, imibu irara iturya ni nayo mpamvu nsigaye ndwaza malaliya cyane kandi si njye gusa kuko n’abaturanyi niyo ndwara basigaye barwaza”.
Hitimana Alufonsi utuye mu murenge wa Nyange, ati: “Ubu kuba imvura yatangiye kugwa turahangayitse cyane kuko imibu iriyongera cyane kandi inzitiramubu zadusaziyeho, urebye abenshi muri twe ntitukiziryamamo n’abazifite zaratobaguritse, inzego z’ubuzima zidufashe, zongere zitugenere inzitiramubu, bitabaye ibyo malariya izatumara”.
Inzitiramubu zatangwaga hakurikijwe iki?
Hakiriho ibyiciro by’ubudehe, abaturage bari mu byiciro bitatu by’ubudehe ni bo bahabwaga inzitiramibu ku buntu, hakiyongeraho abagore batwite n’abana bari munsi y’imyaka itanu, muri aba baziboneraga ubuntu.
Kuri ubu bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze baganiriye n’umuringanews.com bakaba bibaza igihe bazongera guhabwa inzitiramubu n’uburyo bizakorwamo kuko ibyiciro by’ubudehe byakuweho, cyane ko harimo n’abataungaza ko kubona izisimbura izishaje bibagora, kuko igiciro cyo kuzigurira kiri hejuru, akaba ariyo ntandaro yo kurwara malariya kuko nta bwirinzi baba bafite.o
Ubwo twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’ishami rishinzwe kurwanya malariya muri RBC kugira ngo batangaze gahunda bafite mu gufasha abaturage kurwanya malariya by’umwihariko babagezaho inzitiramubu, ntibyadushobokera, ariko nibidukundira tuzabatangariza icyo batubwiye.
INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane