Agahinda gakomeye batewe n’abo bashakanye, ntibifuza ko ibyababayeho byagera ku bandi


Ni mu kagali ka Kiyanja, mu murenge wa Nyamirama, mu karere ka Kayonza, ahagaragaye abagore banyuranye batangaza ko bandujwe virusi itera SIDA n’abagabo babo ku bushake, bakaba bemeza ko iki ari ikibazo basangiye na benshi nubwo hari abahisemo kuryumaho bikaba agahinda ka twibanire.

Uwo twahaye izina rya Mbabazi kubera impamvu z’umutekano we, ufite imyaka 28, yatangaje ko umugabo we bamaze kubyarana kabiri, ariko bashakanye bose nta numwe ufite virusi itera SIDA, ariko ku nda ya mbere bagiye kwa muganga basanga umugabo yaranduye virusi itera SIDA ariko umugore atarandura, ngo bakomeje kubana bubahiriza gahunda bari bahawe no kwa muganga zo kutanduzanya, ariko nyuma y’imyaka 3, umugabo we yaramuhindutse bimuviramo ingaruka zikomeye.

Ati “Byageze aho umugabo wanjye ahinduka umusinzi, gahunda zose zadufashaga asa nk’uziretse, imiti akayifata nabi, agakingirizo arakareka ahubwo uko atashye akamfata ku ngufu buri munsi ambwira ko ikibazo afite tugomba kugisangira kugira ngo ntazamuta nkisangira abandi. Muri iyo minsi nibwo yanteye inda y’umwana wa kabiri, ngiye kwa muganga ku gipimo cy’abagore batwite nsanga namaze kwandura virusi itera SIDA, agahinda karamfata bikomeye ndetse numva ndihebye ariko nahise njya mu ishyirahamwe ry’abafite virusi itera SIDA, barampumuriza mbasha kwiyakira ndetse nkurikirana na gahunda zatuma ntanduza umwana wanjye ubu nawe amaze kugira imyaka ibiri n’igice kandi nta virusi itera SIDA afite.

Uyu mudamu wahohotewe n’uwo bashakanye akomeza atangaza ko iki ari ikibazo cyafashe indi ntera yo kwanduzanya ku bushake hagati y’abashakanye, bikagira ingaruka zikomeye mu mibanire yabo ndetse n’abana badasigaye, akaba asaba ko byashyirwamo imbaraga mu kwigisha abashakanye ko mu gihe hari uwanduye virusi itera SIDA muri bo yagombye kurinda mugenzi we aho guharanira kumwanduza.

Undi yahawe izina rya Anita k’ubw’umutekano we, yagize ati “ Njye mfite imbyaro ebyiri, umugabo wanjye yararwaye araremba tuvuza indwara zose ashwi, rimwe nibwo bamupimye amaraso basanga yaranduye virusi itera SIDA ahubwo abasirikare barabaye bake ibyuririzi bimumereye nabi, ahita ashyirwa ku miti ajyenda yoroherwa kugeza igihe ibyuririzi bishize yongera kumera neza, ariko muri icyo gihe bamupima njye basanze ntaranduye, turabana batwigisha ibyadufasha kutanduzanya, ariko agahora ambwira ngo sinkimukunda nka mbere, sinkimureba nka mbere, mbese akampoza ku nkeke ambwira ko tugomba kuba bamwe kugira ngo tubane amahoro.”

Anita atangaza ko ibyo yamubwirwaga byaje kurangira koko umugabo amwanduje virusi itera SIDA, akaba yumva yarahohotewe bikomeye, akaba yarasabye inzego zinyuranye z’ubuzima gukaza ubukangurambaga n’inyigisho z’umwihariko ku bashakanye babana umwe yaranduye virusi itera SIDA undi ntayo afite, ngo kuko uku kwanduzanya ku bushake biri mu byongera umubare w’abandura iyi ndwara ndetse bikongera n’ibyago byo kuba hari abana bayanduzwa ba nyina babatwite, bababyara cyangwa babonsa kuko baba bariraye baziko nta virusi itera SIDA bafite.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) muri Afurika yo Hagati n’iy’Uburengerazuba, ubushakashatsi yakoze mu mwaka wa 2019 bwagaragaje ko abangavu n’abagore bakiri bato 6000 ari bo bandura virusi itera SIDA buri cyumweru, ubu bushakashatsi bukaba bugaragaza ko ari ikibazo gifite ingufu kandi ahanini abandura ari abo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari naho u Rwanda ruherereye.

 

 

 

 

 

INKURU YANDITSWE NA NIKUZE NKUSI Diane


IZINDI NKURU

Leave a Comment