Nyuma yo kwita Pastor Julienne Kabanda umukozi wa Satani biturutse ku giterane cy’iminsi itatu “Thanksgiving” cyaberaga muri BK Arena yabaga yuzuye ndetse hari na benshi babuze uko binjira, guhera kuwa 25 kugeza 28 Mata 2025, RIB ntiyarebereye yahise yinjira muri iki kibazo.
Umuvugizi w’ Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko hari gusesengurwa amagambo yatangajwe n’uwiyise Bakame ku rubuga rwa X.
Ati: “Twakomeje kubona abatumenyesha ibyo uriya wiyita Bakame yavuze kuri X. Biracyasuzumwa n’ishami rishinzwe gusesengura ibikorwa cyangwa amagambo bikekwa ko agize icyaha, byakorewe ku mbuga nkoranyambaga, rireba icyo amategeko ateganya, niba ibyo yatangaje bigize icyaha gikurikiranwa muri RIB.”
Ayo magambo ari gusesengurwa, yanditswe nk’uzwi nka Bakame kuri X, agira ati: “Reka mwite intumwa ya satani ku Isi, mama w’ikinyoma. Uyu ni mushiki wa Apôtre Gitwaza mu kwitwaza ijambo ry’Imana bagatuburira Abanyarwanda. Uwampuza nawe Isi yose itureba nkamubaza ikibazo kimwe cyo muri Bibiliya abeshya ko yigisha.”
RIB yakomeje itangaza ko hasuzumwa niba ibyo bikorwa yakoze biri mu byaha bikurikiranwa nyir’ubwite ariwe utanze ikirego cyangwa niba byakurikiranwa urwego rwibwirije, ikizavamo nicyo kizashingirwaho hafatwa umwanzuro.
Pastor Julienne ubwo yasozaga iki giterane yijeje abacyitabiriye ko ubutaha kizabera mu nyubako nini kurusha BK Arena, aha yacaga amarenga yo kugikorera muri Stade Amahoro.
INKURU YA KAYITESI Ange