Arashinjwa n’abanyamuryango ba koperative Coctamoka imikorere mibi iherekejwe n’ubuhemu


Abamotari bibumbiye muri koperative Coctamoka ikorera mu Kagari ka Gihinga, Umurenge wa Gacurabwenge, Akarere ka Kamonyi, barashinja umuyobozi wabo Ndayishimiye Isiraheri  imikorere idahwitse irangwa no kubatoteza ndetse no kunyuranya n’inshingano za Koperative,  bo bakabona akarengane bakorerwa ari indengakamere kandi bajya kwishyira hamwe bari bagamije kwiteza imbere, ariko ubayoboye akora ikinyuranyo, aho anezezwa no kubatwaza igitugu giherekejwe n’akarengane.
Zimwe mu mpamvu zituma Ndayishimiye ashinjwa n’abo ayoboye muri koperative imikorere idahwitse ndetse bakaba batacyifuza ko ababera umuyobozi harimo kuyoboza igitugu giherekejwe n’iterabwoba, kwikanyiza guherekejwe n’ikimenyane.
Abanyamuryango banyuranye b’iyi koperative batashatse ko batangazwa kubw’ umutekano wabo ntibatinya gutangaza ko batagikeneye Ndayishimiye nk’umuyobozi wabo kuko koperative yabo ayigejeje aharindimuka.

Ndayishimiye ushinjwa imikorere idahwitse n’abanyamurwango ba koperative Coctamoka

Iyi ni imwe mu nyandiko yerekana uburyo yirukana abanyamuryango mu buryo butemewe ndetse n’amande adafite ibisobanuro.

Ikindi  Ndayishimiye ashinjwa n’abanyamuryango ni ukubatoteza abakangisha ngo aba muri FPR akanatanga umusanzu, bityo ko nta wagira icyo amutwara.

Ndayishimiye anashinjwa gutunga  moto mu buryo butaziguye kuko kuva mu kwezi kwa kabili muri uyu mwaka wa 2020, nyiri iyi moto yaburiwe irengero.

Ndayishimiye ku murongo wa telefone yatangaje ko moto yayiguze aba i Muhanga nyuma nawe akaza kuyigurisha biteje ikibazo arayigarura none niyo agendaho.

Mu gihe iyi nkuru yatarwaga Ndayishimiye yaje gukoresha nimero ya telefone igendanwa 0787892240 maze atuka abanyamakuru bagenzi bacu  ati “Uwagutumye ndamuzi jyewe uzakore icyo ushaka nzisobanura, narwaniriye igihugu.”

Ndayishimiye yibasiye umuyobozi w’urwego rw’igihugu rw’abatwara moto aramutuka.

Amakuru afitiwe gihamya ni impapuro zanditswe na Ndayishimiye agurisha moto mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ndayishimiye yari kwitaba urwego rubakuriye, ariko yanze kurwitaba

Ku itariki 9 Nyakanga 2020, Ndayishimiye nibwo yari kwitaba urwego rubakuriye, ariko yanze kurwitaba.

Abanyamuryango ba koperative Coctamoka barasaba ko inguzanyo Ndayishimiye n’agatsiko ke bashaka gufata bitwaje koperative batayihabwa, kuko ari amadeni babasigira mu gihe bazaba  bavuyeho.

Ubwanditsi


IZINDI NKURU

Leave a Comment