Nk’uko amakuru dukesha ikinyamakuru Namibian Sun abitangaza, uyu musifuzi w’umunya Namibia yatangaje ko mbere y’umukino wo ku Cyumweru tariki 9 Nzeli 2018 wahuje amavubi n’inzovu za Cote d’Ivoire, yegerewe n’abagabo babiri barimo umunyamabanga wa FERWAFA Francois Regis Uwayezu na Ruhamiriza Eric aho Regis yaje afashe iyi envelope yarimo amadolari arayimuhereza, uyu musifuzi we arayanga, amubwira ko atarya ruswa kuko ari inyangamugayo igendera ku mabwiriza ya CAF.
Pavaza yagize ati “Amafaranga yari muri Envelope, sinigeze mbasha kuyabara cyangwa ngo ndebe uko angana. Namubwiye ko nta mpano n’imwe y’umuntu nakwakira kuko ari ko amabwiriza ya CAF abidutegeka”.
Pavaza yavuze ko atabashije kumenya umunyamabanga wa FERWAFA, Regis na Eric Ruhamiriza, ariko yoherereje amafoto yabo ikinyamakuru Namibian Sun kimubwira ko ari umunyamabanga wa FERWAFA.
Pavaza wabaye umusifuzi w’umwaka muri Namibia ndetse akaba afitiwe icyizere na CAF,yamaze kurega aba bayobozi ba FERWAFA abashinja ruswa muri CAF. Pavaza yavuze ko iyi bahasha yarimo amafaranga yamusabaga ko yakwibira Amavubi agatsinda Cote d’Ivoire bikayafasha kwerekeza muri CAN 2019 izabera muri Cameroon.
Francois Regis Uwayezu yabwiye itangazamakuru ko Pavaza yabaharabitse kuko amafaranga yashyize mu ibahasha ari ayo FERWAFA itegekwa na CAF guha abasifuzi iyo bageze mu gihugu, ngo kuko amabwiriza ya CAF ategeka ko iyo abasifuzi bageze mu gihugu basifuriramo, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryaho rigomba kubafasha ku byo bakeneye ariyo mpamvu Pavaza yasabye ko mu byo bahawe bakongererwaho amadolari 200 ni ukuvuga amafaranga asaga ibihumbi ijana na mirongo itandatu y’u Rwanda (160,000frs asaga), FERWAFA iyabahe yayakubye 4 kuko bari 4, Uyu musifuzi we avuga ko bashatse kumuha ruswa.
NYANDWI Benjamin