APR muri ¼ cy’amarushanwa ya CECAFA nta rutahizamu wayo wanyeganyeje urushundura


Nubwo ba rutahizamu ba APR FC bongeye kuyitenguha,ntibyayibujije kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza kuko igitego 1 Green Eagles yitsinze cyabaye imbarutso ikomeye yo gufasha APR gukandagira mu kindi cyiciro, ikaba yabimburiye andi makipe kwerekeza mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya CECAFA Kagame Cup 2019.

APR yageze mu kindi cyiciro ibifashijwemo na mukeba wayo witsinze

Nk’uko byagenze mu mukino wa mbere,APR FC yagowe n’umunyezamu Sebastian Mwange wa Green Eagles wabereye ibamba abakinnyi ba APR FC akuramo amashoti yose yatewe.Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

APR FC yasabwaga gutsinda ngo yerekeze muri ¼ cy’irangiza,yafunguye amazamu ku munota wa 59 w’umukino,ubwo Ombolenga yahinduraga umupira imbere y’izamu rya Green Eagles,Borface Sunzu aritsinda.

Ku munota wa 70 APR FC yashoboraga kubona igitego cya kabiri ariko rutahizamu Byiringiro Lague ananirwa gutsinda umunyezamu bari basigaranye bonyine.

APR FC yabashije kurinda iki gitego birangira itsinze umukino ndetse iyobora itsinda C n’amanota 6, Proline FC na Green Eagles banganya amanota 3 mu gihe Heegan FC ifite 0.

 

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment