Itangazo ryashyizwe hanze nyuma y’ibyumweru bibiri intambara yubuye hagati ya M23 n’imitwe y’inyeshyamba yishyize hamwe ikiyita ‘Wazalendo’, irwana ku ruhande rwa Leta ndetse bivugwa ko Leta ariyo iyiha ibikoresho, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo itangaza ko ihangayikishijwe n’imirwano yubuye hagati ya M23 n’imitwe irwana ku ruhande rwa Leta, ishimangira ko ikibazo kitazakemurwa n’intambara ahubwo ari ibiganiro.
Iyi mirwano yakuye mu byabo benshi, abandi bahatakariza ubuzima mu gihe hazamukiyemo imvugo n’ibikorwa by’urwango bishingiye ku bwoko byibasiye Abatutsi, ku buryo bishobora no kuganisha kuri Jenoside. Ambasade ya Amerika yatangaje ko ihangayikishijwe bikomeye n’ubwo bugizi bwa nabi.
Kugeza ubu imirwano imaze iminsi ibera muri Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo muri Kivu y’Amajyaruguru.
Bagize bati “Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo bisaba igisubizo cya politiki aho kuba icya gisirikare. Turasaba inzego zose bireba kubahiriza amasezerano yagiye asinywa hagamijwe ubuhuza.”
Icyo gihugu cyatangaje ko kizakomeza gukoresha uburyo bwa dipolomasi gihana abakekwaho kugira uruhare mu bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, kugira ngo bikemuke.
Nubwo Amerika ihamagarira ibiganiro, Leta ya Congo yatsembye ko itazajya mu biganiro n’umutwe wa M23 kuko iwufata nk’uw’iterabwoba, mu gihe na wo watangaje ko utazashyira mu bikorwa amasezerano awusaba gushyira intwaro hasi abawugize bagasubizwa mu buzima busanzwe, ngo kuko ari imyanzuro yafashwe nta ruhare uwo mutwe wabigizemo.
UBWANDITSI: umuringanews.com