Amasiganwa y’ingimbi n’abangavu ateguwe bwa mbere azabera mu Rwanda


Amasiganwa abiri mpuzamahanga y’ingimbi n’abangavu baturutse mu bihugu bitandatu birimo Burkina Faso, Burundi, Côte d’Ivoire, Niger, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Cong n’u Rwanda ruzayakira , yateguwe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa,  ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, azatangira kuri iki cyumweru tariki ya 2 Kamena 2019.

Aya niyo masiganwa ya mbere mu mateka ateguwe na “Union Francophone de Cyclisme” ubu iyoborwa na Bayingana Aimable usanzwe uyobora Ishyirahamwe ry’Umukino w’amagare mu Rwanda “FERWACY”, akaba yaratewe inkunga n’Umuryango wa ba Meya b’Imijyi yo mu bihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa binyuze muri Komite Olempike y’u Rwanda.

Ikipe y’abangavu izaserukira u Rwanda

Abangavu bazaba bagize Ikipe y’u Rwanda ni Ishimwe Diane, Nyirarukundo Claudette, Irakoze Neza Violette, Nirere Xaveline, Irakoze Arnie na Uwamahoro Clémentine.

Ikipe y’ingimbi izaserukira u Rwanda

Abakinnyi bagize ikipe y’u Rwanda y’ingimbi ni Habimana Jean Eric, Muhoza Eric, Gahemba Barnabé , Nsabimana Jean Baptiste, Hategekimana Jean Bosco na Hakizimana Félicien.

Aya masiganwa yombi azabera mu mihanda ya Kimihurura, aho bazahagurukira bagasoreza kuri Rwanda Revenue banyuze  Mumyembe , kuri  École international, bagakomeza kuri  OGOPOGO, na  Sundowner , aho bazahinguka ku kabindi ku mushinga w’indangamuntu NIDA.

Abakobwa bazahaguruka saa Mbiri za mu gitondo bazenguruke inshuro 10 ku ntera y’ibilometero 55,  mu gihe abahungu bazahaguruka saa yine bazenguruke inshuro 15 ku ntera y’ibilometero 80.

 

IHIRWE Chriss


IZINDI NKURU

Leave a Comment