Amakipe atarabona impushya azemerera gukina shampiyona


Mu myanzuro yashyizwe ahagaragara n’’akanama gashinzwe gutanga impushya (licences) zo kwitabira amarushanwa ya FERWAFA (FERWAFA Club Licencing First Instance Body) y’umwaka w’amarushanwa wa 2019-2020, amakipe yahawe impushya z’agateganyo ni Marines FC,Kiyovu Sports na Police FC mu gihe izindi 14 zisigaye zigifite byinshi byo gukora.

Menshi mu makipe ntarabasha kugeza ibyo yasabwe mu bunyamabanga bwa Ferwafa ariyo mpamvu atigeze ahabwa izi mpushya zo gukina.

Aka kanama kandi kemeje ko ibibuga bya Gicumbi FC, Espoir FC na Musanze FC bitemewe hiyongereyeho icya Sunrise FC cya kera ariko hakaba hari kubakwa ikindi mu Karere ka Nyagatare.

Amakipe atahawe uruhushya (licence) n’ayahawe uruhushya rw’agateganyo (licence provisoire) arasabwa kuzuza ibyo asabwa bitarenze tariki ya 11/09/2019, dosiye zose zikaba zagejejwe mu Bunyamabanga Bukuru bwa FERWAFA.

AMAKIPE ATARAHABWA LICENCE Y’AGATEGANYO

HEROES FC

SUNRISE FC

AS MUHANGA

BUGESERA FC

GASOGI UNITED

APR FC

RAYON SPORTS FC

ETINCELLES FC

ESPOIR FC

MUSANZE FC

GICUMBI FC

MUKURA VS

AS KIGALI

NIYONZIMA Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment