Amag yashimiye Nyirabukwe


Umugore w’umuraperi Amag The Black uzwi nk’ Uwase yagize isabukuru y’amavuko yavutse tariki 24 Mata, umugabo we akaba yaboneyeho umwanya wo gutangaza  ko amutegurira ibirori, ndetse akaba ashimira Nyirabukwe wamureze neza.

Ama G abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yashyizeho amagambo n’ifoto ari kumwe n’umugore amwifuriza kugira isabukuru nziza, ndetse akaba yaranatangaje ko mu gihe amaranye n’umugore we yamubonanye imico myiza n’uburere buboneye.

Ati “Mabukwe azi kurera, yigishije umugore wange kubaha n’ibindi byinshi ntabasha kurondora icyo namubwira kuri uyu munsi ni uko yakomeze gutera intambwe ijya imbere.”

Kuri uyu munsi mukuru w’umugore we ngo aba agomba gutegura ibirori byo gushimisha umugore we bishimira ko yungutse undi mwaka wo kubaha.

Uwase Liliane na Hakizimana Amani (Amag the Black) basezeranye kubana nk’umugore n’umugabo mu mpera za’umwaka wa 2017, ubu bakaba baramaze kwibaruka umwana w’imfura.

 

TETA Sandra


IZINDI NKURU

Leave a Comment