Akoresheje imvugo ijimije yasabye abarusiya kwikiza Perezida Putine


Umusenateri wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lindsey Graham, abinyujije kuri twiter ndetse anakoresheje imvugo ijimije, yahishuriye Abarusiya ko niba bashaka ko mu gihe kiri imbere batazabaho mu muhezo, bakwiriye kwikiza Putin hakiri kare.

Lindsey Graham yabivuze nyuma y’uko hari hamaze gutangazwa amakuru y’uko Ingabo z’u Burusiya zarashe ku ruganda rw’ingufu za nucléaire muri Ukraine. Ati “Uburyo bwonyine bwo gushyira iherezo kuri ibi, ni ukwikiza uyu mugabo.”

Graham yanditse kuri Twitter ye ati “Keretse niba mudashaka kuzabaho mu mwijima ubuzima bwanyu bwose, muhejwe, muri mu bukene.”

Ntabwo mu magambo ye Graham yigeze avuga Putin mu izina cyangwa se ngo asobanure ibyo yashakaga kuvuga akoresheje ijambo “kwikiza” gusa abasesenguye inyandiko ye bumvikanishije ko asaba ko uyu mugabo yicwa.

 

IHIRWE Chris


IZINDI NKURU

Leave a Comment