Afurika umugabane w’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo -Perezida Kagame


Perezida Kagame uyoboye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU),   avuga ko u Bushinwa bwubatse umubano ushingiye ku bufatanye no kubahana hagati yabwo na Afurika, ikimenyetso kigaragaza ko buzi neza amahirwe Afurika ishobora gutanga, yagize ati “Ibyo u Bushinwa bwakoze, byagaragaje ko bubona Afurika nk’amahirwe kuruta uko yaba ikibazo. Ihuriro bwashyizeho muri iki gihe rimaze kuba moteri ikomeye izafasha Afurika kugera ku cyerekezo yihaye cya 2063 ndetse n’intego yo kugera ku iterambere rirambye.”

Perezida Kagame

Perezida Kagame yavuze ko akamaro k’u Bushinwa kuri Afurika kagaragara, iyo akaba ari yo mpamvu abagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe  AU  bifuza ko ihuriro ryongererwa ubushobozi kugira ngo izo nyungu zikomeze ziyongere.

Ibi Perezida yabitangarije mu nama y’ihuriro rya 18 rihuza u Bushinwa na Afurika rigamije gusuzuma umubano hagati y’icyo gihugu n’umugabane wa Afurika

Yavuze ko ibyo iryo huriro rigamije bihuye neza n’ibyo abayobozi ba Afurika bifuza. Ibyo bikaba birimo guteza imbere inganda,  guteza imbere ibikorwaremezo n’ubucuruzi, kurengera ibidukikije, ubuzima, ubuhahirane n’amahoro ndetse n’umutekano.

Perezida Kagame hamwe n’abitabiriye inama

Iri huriro ry’iminsi ibiri ryitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za guverinoma 52, ,rizwi nka “Forum on China–Africa Cooperation (FOCAC)”, ryatangiye i Beijing kuri uyu wa Mbere tariki 3 Nzeri 2018.

 

KAYIRANGA  Egide


IZINDI NKURU

Leave a Comment