Abari batuye mu manegeka bahagurukiwe


Iki cyemezo Umujyi wa Kigali ugifashe nyuma y’uko ikigo cy’Igihugu gishinzwe iteganyagihe gitangaje ko kuva mu mpera z’Ukuboza kugeza tariki 30 Ukuboza hazagwa imvura nyinshi.

Tariki 29 Kamena 2019 kandi Minisitiri w’Ibidukikije yandikiye Uturere twose adusaba gushyiraho gahunda yihutirwayo guhagarika ibikorwa byose byangiza ibishanga no kubikuraho.

Nyuma y’aho mu 2017, Umujyi wa Kigali watangiye kwimura ibikorwa bitemewe n’ibyangiza ibishanga ku buryo kuva iyo gahunda yatangira hari ibyagezweho, gusa ugereranije n’uburemere bw’iki kibazo bigaragara ko hagikenewe imbaraga zidasanzwe kugira ngo ibishanga byose bikurwemo ibikorwa bibyangiza byashyizwemo.

Abaturage batandukanye batuye mu manegeka babwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko batiyumvisha uburyo ubuyobozi buri kubasenyera inzu bukanabimura ku ngufu mu gihe bwari bwabahaye integuza y’iminsi 15.

Bavuga ko babahangayishijwe n’ubuzima bwabo kuko batazi aho bagomba kwerekeza bo n’imiryango yabo.

Uwitwa Niyonsenga Theogene utuye mu Kagari ka Rukiri ya I mu Murenge wa Remera yagize ati Nkodesha hano ubu ngubu umuntu arajya gushaka ahandi ariko ikibababaje n’abantu batuye hano bafite abana biga bafite n’abo batunze b’abasaza bahatuye mbere banahamaze nk’imyaka irenga 30 bari kuhirukanwa badahawe ingurane.”

Umusaza witwa Rudasingwa Eugene, avuga yahisemo kwisenyera inzu kugira ngo abashe kuramira amabati ye.

Ati None se nabonye basenyera ahandi kuko baduhaye amabwiriza yo kwimuka cyangwa kwisenyera noneho nanjye nifatira icyemezo ndisenyera kugira ngo turebe ko twahungana utubati twacu.”

Akomeza avuga ko bahangayikishijwe n’uko nta mafaranga na make cayngwa ingurane z’ibyabo bahawe kandi ko iki cyemezo cyabatunguwe cyane kuko iminsi 15 y’integuza bahawe itari yashira.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga ko iyi gahunda yo bayishyizemo imbaraga mu rwego rwo kurinda abaturage, nyuma y’aho hagaragajwe ko hagiye kugwa imvura nyinshi.

Ati “Iyi gahunda yo gukura abantu n’ibikorwa byabo iby’ubucuruzi nk’inganda, amagaraje na za parikingi mu bishanga, imaze imyaka ibiri itangiye, twashyizemo imbaraga nyuma y’aho Meteo itangarije ko imvura iri kugwa ari nyinshi kandi hari n’abashobora kuhasiga ubuzima.”

Yongeyeho ko abakodeshaga inzu ziri mu manegeka bari guhabwa amafaranga ibihumbi 30 FRW yo kujya gukodesha ahandi mu gihe abari batuyemo bari guhabwa amafaranga y’amezi atatu kugira ngo bajye gukodesha ahandi mu gihe batari bahabwa ingurane z’ibyabo.

Inzu ziri mu bishanga zatangiye gusenywa ziherereye mu bice bitandukanye birimo ahitwa ku Mulindi, Bannyahe, Muhima no mu Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge.

Ibikorwa byabaruwe biri mu bishanga mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ni 7 222 mu gihe ibimaze kuvamo bingana na 2% gusa.

Ubusanzwe umujyi wa Kigali ungana na hegitari 73,000 (730Km2), hegitari zirenga 7,600, ni ibishanga, bingana 13.8%.

@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment