Abapolisi bo mu nzego zinyuranye bazamuwe mu ntera, 481 basezererwa nta mpaka


Mu Nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatatu, tariki 26 Mutarama 2022, Perezida Kagame yazamuye mu ntera ba ofisiye bakuru 109 ba Polisi y’u Rwanda, hanemerejwe Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda 4483.

Abakuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP) bajya ku rya Assistant Commissioner of Police(ACP) ni bane aribo CSP Sam Bugingo, CSP Aloys Munana Burora, CSP Rutagarama Kanyamihigo na CSP Edmond Kalisa

Abari ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) batatu bazamuwe ku ipeti rya Chief Superintendent of Police (CSP).

Babiri bari bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) bazamuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) naho abapolisi ijana bari bari ku ipeti rya Chief Inspector of Police(CIP) bazamuwe mu ntera baba Superintendent of Police (SP).

Mu Iteka rya Minisitiri rizamura mu ntera ba Suzofisiye n’abapolisi bato ba Polisi y’u Rwanda, 266 bari ku ipeti rya Inspector of Police (IP) bazamuwe ku ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP), abapolisi 638 bari bafite ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) bazamuwe ku ntera ya Inspector of Police (IP).

Ba suzofisiye 56 bari bafite ipeti rya Senior Sergeant (SSGT) bazamuwe ku ipeti rya Chief Sergeant (CSGT), 355 bari bafite ipeti rya Sergeant (SGT) bazamuwe ku ipeti rya Senior Sergeant (SSGT).

Abapolisi 928 bari bafite ipeti rya Corporal (CPL) bazamuwe ku ipeti rya Sergeant (SGT), naho abapolisi 2,240 bari bafite ipeti rya Police Constable (PC) bazamuwe ku ipeti rya Corporal (CPL).

Abapolisi 481 basezerewe nta mpaka muri Polisi y’u Rwanda. Mu birukanywe 40 ni ba Suzofisiye naho 441 ni abapolisi bato.

 

 

ubwanditsi@umuringanews.com


IZINDI NKURU

Leave a Comment