Abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira basabwe guhindura inzira


Polisi y’Igihugu yasabye abakoresha umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira guhindura inzira, bagakoresha Kigali-Musanze-Rubavu kuko uwo bakoreshaga wangijwe n’inkangu yaturutse ku mvura nyinshi imaze iminsi igwa.

Uyu muhanda Polisi yaburiye abawukoreshaga bifashishije ibinyabiziga, wangirikiye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba mu Kagari ka Cyome mu Mudugudu wa Birambo.

Aho hantu amazi y’imvura n’ibyondo bituruka mu misozi byiroshye mu muhanda birawufunga.

Mu itangazo ryanyijijwe ku rukuta rwa Twitter ya Polisi y’u Rwanda muri iki gitondo, ryaburiraga abasanzwe bakoresha uyu muhanda kwifashisha uwa Kigali-Musanze-Rubavu.

Rigira riti” Turifuza kumenyesha rubanda ko bitewe n’imvura ikabije, inkangu yatumye umuhanda Muhanga-Ngororero-Mukamira utaba nyabagendwa. Turabagira inama yo gukoresha umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu. Murakoze.”

Meteo Rwanda iheruka gutangariza Abanyarwanda ko muri uku kwezi kwa Gashyantare hateganyijwe imvura nyinshi mu bice by’igihugu cyane mu Burengerazuba no mu Majyaruguru basabwa gufata ingamba zizabafasha guhangana n’ibyo bihe.

Umuhanda Muhanga-Ngororero- Mukamira wangijwe n’ibiza

ubwanditsi@umuringanews.com

IZINDI NKURU

Leave a Comment