Abahanzi bazasusurutsa abizitabira shampiyona ya Volleyball bamenyekanye


Umukino w’intoki uzwi nka Volleyball ukomeje gushimisha abakunzi bawo, aho amakipe akomeye UTB VC na Gisagara VC ziri mu makipe agomba gukina mu mikino y’umunsi wa gatatu wa shampiyona, hakazaba hari n’abahanzi bazataramira abizitabira uyu mukino. Iyi mikino izaba tariki 1 Ukuboza 2018 isubukuwe nyuma y’icyumweru aho mu mpera z’icyumweru gishize hakinwaga imikino ya Beach Volleyball.

Shampiyona ya Volleyball yatangiranye umurindi cyane kubera ubwitabire buri hejuru bw’abafana bakunze kuza kuri stade baje kwirebera iyi mikino ikunzwe, aho n’abahanzi bazaba babukereye basusurutsa abitabira iyi mikino bakaba ari Senderi Hit, Queen Cha ndetse na Bull Dogg icyo bisaba umuntu ushaka gukurikirana iyi mikino ni ukugera ku kibuga kare kugira ngo imyanya itamushirana.

Imikino izaba ikinwa kuri ubu yamaze kugera hanze aho kuwa Gatandatu tariki 1 Ukuboza 2018, amakipe azaba acakirana mu buryo bukurikira:

Saa tanu  IPRC Karongi izaba icakirana na REG umukino uzabera  muri IPRC Karongi

Saa sita zuzuye UTB icakirane na KIREHE kuri Petit Stade i Remera

Saa munani zuzuye  GISAGARA icakirane na KIREHE kuri Petit Stade i Remera

Saa Kumi zuzuye IPRC Ngoma icakirane na APR VC kuri  Petit Stade i Remera

 

Niyonzima Theogene


IZINDI NKURU

Leave a Comment