Abo bantu Polisi yabaguyeho bateje urusaku mu rusisiro ariko by’umwihariko batabwa muri yombi kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagaterana bageze kuri 50 kandi amabwiriza avuga ko batagomba kurenga icumi.
Ikinyamakuru El Mundo cyo muri Espagne cyatangaje ko byabaye bibi ubwo babiri mu bari batumiwe muri icyo gikorwa cyo gutangira umwaka, bayobaga bakajya gukomanga ku rugi rw’umuturanyi utari watumiwe.
Ubwo uwo muturanyi yumvaga abantu bakomanga cyane ku rugi kandi nta n’umwe yatumiye, yatabaje Polisi agira ngo atewe n’abajura.
Polisi yarahageze isanga ni abantu bayobye, ikomeza gukora iperereza isanga mu nyubako yo hejuru hari icyumba cyuzuyemo abantu bagera kuri 50 bari gukora imibonano mpuzabitsina.
Icyo cyumba ni cyo abo bakomangiye umuturanyi bari bagiyemo, birangira bateje bagenzi babo akaga.
Ibyo birori byari byateguwe n’Abanyamerika baba muri iyo nyubako, aho bari batumijeho indaya nyinshi zo muri ako gace ngo zize kubaha umunezero ku Bunani.
Nyiri iyo nyubako yabereyemo ibyo bikorwa yavuze ko yari yamenyeshejwe ibyo birori ndetse ko yari yabwiwe ko abarabyitabira bagomba kuba bari hagati ya 50 na 70.
Kugeza ubu abafashwe bagomba gucibwa amande mbere yo kurekurwa kuko barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19.
KAYITESI Ange